Nuteka amafunguro utya, ntazatakaza intungamubiri

Abahanga mu by’imirire bavuga ko guteka imboga ukazihisha cyane bituma bitakaza imyunyu ngugu na vitamini byifitemo.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Benimana Jean Sauver ushinzwe imirire n’imbonezamirire ku bitaro bikuru bya Ruhengeri avuga ko ibintu bitekwa byose biri mu bwoko bw’imboga atari byiza ko bishya ku kigero cyo hejuru cyane kuko bituma bitakaza intungamubiri byifitemo.

Ati “ Izo ntungamubiri iyo zihuye n’ubushyuhe buri hejuru cyane zizamuka mu mwuka niyo mpamvu tugira inama abateka ibintu byose biri mu bwoko bw’imboga kubiteka hagati y’iminota 5 ni 10 kugira ngo ya mavitamini n’imyunyu ngugu bitaza kugendera muri wa mwuka”.

Benimana avuga ko ibiribwa biri mu bwoko bw’imboga harimo Karoti, Dodo, Imbwija, Borokori, Shufurere, imiteja, inyanya, amashu n’ibindi.

Ku bijyanye no kwirinda gutakaza intungamubiri mu biribwa Benimana avuga ko gushyushya kenshi ibiryo nabyo atari byiza kuko uko gushyushya bituma za ntungamubiri zigendera mu mwuka.

Uretse gutakaza intungamubiri ibiryo bishyuhijwe kenshi bitakaza n’umwimerere w’uburyohe wabyo nk’ibitetswe rimwe gusa.

Ati“Kugira ngo ibiryo bishyuhijwe bidatakaza intungamubiri cyane ntibigomba gushyushywa hejuru y’ubushyuhe buri hagahejuri ya Dogere serisiyusi 60 na 70 kuko iyo birenze umuntu aba ari gufata ifunguro ridafite intungamubiri.

Ku biryo bisanzwe birimo inyama, ibinyabijuba, ibishyimbo n’ibindi biribwa bitari imboga Benimana avuga ko ari byiza kubiteka bigashya neza.

Benimana avuga ko bagira abantu inama zo guteka ibiryo barya bigahita bishira byaba bitashize bakaba bafite uburyo bwo kubibikamo nko kubishyira muri Firigo ifite ubukonje buri kuri Degere serisiyusi ya 5 kugira ngo bitabika mikorobe zidashobora gupfa n’igihe umuntu abishyuhije bikaba byatera umuntu uburwayi igihe abiriye.

Benimana avuga ko kurya ibiryo birimo mikorobe ari bibi bitera indwara nyinshi zirimo n’inzoka zo munda, ndetse bikaba byatera ibibazo by’uburwayi mu rwungano ngogozi.
Ku bijyanye no gushyushya ibiryo usanga abantu benshi batabifiteho ubumenyi buhagije kuko hari n’abashobora kubishyushya inshuro zirenze enye.

Murekeyisoni Mediatrice avuga ko we ashobora guteka ibishimbo akamara icyumweru abishyushya kandi ntibipfe.

Avuga ko abantu benshi usanga bateka ibiryo byinshi bakabyuka babishyuhirije abana ndetse bamwe bakaba babiriraho bidashyuhije cyane ku batuye mu cyaro.

Murekeyisoni avuga ko byaba byiza hagiye habaho gutanga inyigisho ku bantu bose by’umwihariko ku babyeyi b’abagore kuko aribo bahura n’ibyo guteka no gukurikirana ibyo abakozi bo mu ngo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka