NUR yiyemeje gufasha abavugururamibereho mu kurwanya ubukene
Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) yiyemeje guhugura abavugururamibereho (Social workers) mu kunoza akazi kabo, nyuma y’aho ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko bafite uruhare runini mu kurwanya ubukene no gufasha u Rwanda kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Nubwo mu bigo byinshi harimo abakozi b’abavugururamibereho, ntigahabwa agaciro nk’uko bikwiye. Henshi mu bigo bigira uyu mwanya, nko kwa muganga cyangwa ahandi bakora ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, usanga umukozi ushinzwe ivugururamibereho afatwa nk’umuntu ushinzwe kwita ku bakene gusa, ntibimworohere kwinjira mu kibazo nyirizina.
Ibyo bigira ingaruka ku mikirize y’ibibazo, kuko abantu bibwira ko abakene aribo bonyine bahangayitse, kandi mu by’ukuri n’abiyita abakire bahora mu mihangayiko, nk’uko bitangazwa na Charles Rutikanga, Umuhuzabikorwa PROSOWO wakoze ubwo bushakashatsi.
Mu mahugurwa agenewe abavugururamibereho baturutse mu bigo bitandukanye, kuri uyu wa Kabiri tariki 20/11/2012, Rutikanga usanzwe yigisha mu ishami ry’ivugururamibereho muri NUR, yavuze ko muri rusange abavugururamibereho bita ku iterambere n’ubujyanama.
Yagize ati: “Ivugururamibereho ririmo ibice byinshi. Harimo iritanga ubujyanama butandukanye ku miryango, ku mibanire y’abantu. Ikindi gice kikajya mu iterambere ry’icyaro no muri rusange.
Hari n’abandi bajya gukiza abantu, abandi bagakora ubushakashatsi, abandi bakavamo abarimu, abandi bagakora mu magereza, aho bakurikirana ubuzima bw’imfungwa n’imiryango yabo”.
Abahuguwe bemeza ko bakuyemo imyumvire mishya n’ubumenyi bw’aho isi igeze bitewe n’ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, nk’uko byatangajwe na Rebecca Asimwee, ukora mu mushinga wita ku mibereho myiza ukorera mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Asimwee yavuze ko yashoboye kumenya uko yakangurira abaturage kwigirira ikizere, bagashaka uko bakwigeza ku iterambere. Urugero yatanze harimo nko kubakangurira kugana amabanki.
PROSOWO ni umushinga uhuriweho na Kaminuza enye zo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba n’indi Kaminuza yo muri Autriche. Ugamije guteza imbere akazi k’abavugururamibereho, mu kurwanya ubukene no kugera ku ntego z’ikinyagihumbi.
Izo kaminuza ni iy’u Rwanda (NUR), Kaminuza ya Dar es alam, iya Makerere, iya Nairobi na Carinthia University yo muri Autriche.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|