NUR: AERG yijihije isabukuru y’imyaka 16 imaze ivutse
Kuwa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, umuryango w’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) wijihije isabukuru y’imyaka 16 umaze uvutse.
Mu byo abanyamuryango bishimiye bamaze kugeraho, hari kuba barabashije kujya bagirana inama, ugize ikibazo bagenzi be bakamufasha ntibaheranwe n’agahinda.
Na none kandi, uyu muryango wavukiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye wagabye amashami no mu yandi mashuri makuru yo mu Rwanda.
Uretse gufashanya hagati yabo nk’abanyamuryango ba AERG, uyu muryango waniyemeje no gufasha abana bacitse ku icumu biga mu mashuri yisumbuye yo mu bigo biri mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyamagabe, Nyanza na Nyaruguru.
Bafashije abapfakazi ba Jenoside bakennye bo mu murenge wa Rwaniro mu karere ka Huye babaha ihene 28 ndetse zimwe zarabyaye boroza bagenzi babo.

Abanyamuryango ba AERG baniyemeje kuzegeranya amafaranga angana n’idorari kuri buri wese kugira ngo bazabone amafaranga yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund.
Ibikorwa bya AERG yo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda byanarenze imipaka y’u Rwanda, ku buryo mu kwezi kwa Werurwe bafashije abaturage bo muri Somaliya igihe bari bugarijwe n’inzara yari yatewe n’intambara z’urudaca zari zimaze iminsi zihaba.
Barashishikarizwa kwiga bashyizeho umwete
Abayobozi bari baje kwifatanya n’abanyeshuri bo muri Kaminuza bibumbiye muri AERG muri ibi birori, babashishikarije kurushaho kwiga neza kugira ngo bazigirire akamaro banakagirire igihugu. Umuyobozi wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre we yanabashishikarije kwiga neza batekereza uko bazihangira imirimo.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, we yasabye abatangiye mu mwaka wa mbere kuzatera ikirenge mu cya bakuru babo barangije amashuri, bakaba bari mu kazi kandi bagakora neza. Yabasabye kuzabigana mu mico, mu myifatire, mu mikorere, mu myumvire no mu mitekerereze.
Uyu munsi wa Yubile wanahuriranye no gusezeraho abanyamuryango 381 baherutse kurangiza muri Kaminuza, ndetse no kwakira abagera ku 1000 baje muri Kaminuza uyu mwaka.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibahe umugisha kd mukomere muri abagabo AERG gahore kwisonga wiherewe nabawe
ntabwo ari ARG ni AERG mukosore plz
ntago ari ARG ni AERG