Nuhaha ugasaba facture ya EBM uzajya usubizwa 10% : RRA
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) buvuga ko umuguzi uzajya uhaha agasaba fagitire ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro ku nyungu yatumye winjira.

Bwabibwiye abasora n’abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, mu birori byo gushimira abasora bitwaye neza kurusha abandi muri iyi ntara, kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023.
Patrick Gayawira, komiseri wungirije ushinzwe ibirarane muri RRA, yabivuze agaragariza abasora bo mu Majyepfo amavugurura yabaye mu bijyanye n’imisoro n’amahoro.
Yagize ati “Abaguzi ba nyuma bagiye kuzajya bahabwa agahimbazamusyi cyangwa igihembo, cyangwa bonus, uko wabyita kose. TVA yakusanyije azajya ayihabwaho % izajya ihita ishyirwa kuri MoMo, ako kanya.”
Yunzemo ati “Hari iteka rya Minisitiri riri kubinoza neza rigiye gusohoka. N’ubwo ritarasohoka bari kwemeza 10%, wenda bishobora guhinduka ariko kugeza ubu nzi ko ari byo byemejwe. Ni ukuvuga ko 18% wakusanyije, uzajya usubizwaho 10% byayo.”
Ibi kandi Leta ngo yabitekereje nyuma y’uko byagaragaye ko abaguzi iyo bagiye guhaha abacuruzi babahera ku giciro cyo hejuru igihe batse fagitire ya EBM, bakanaherwa ku cyo hasi igihe bemeye kutayihabwa.
Jean-Louis Kaliningondo, Komiseri Mukuru Wungirije, we yibukije abasora bari bateraniye i Gisagara ko kudasaba fagitire ya EBM bihombya igihugu amafaranga yagakwiye kwifashisha mu bikorwa bifitiye akamaro Abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Tuvuge ko udasabye EBM ku gicuruzwa kirimo umusoro ku nyongeragaciro w’amafaranga 100 gusa. Icyo gihe igihugu kiba gitakaje amafaranga 100. Abantu bahaha buri munsi mu Rwanda bashobora kugera kuri miriyoni enye. Ni ukuvuga ko ku munsi dushobora kuba dutakaza arenga miriyoni 400 kubera ko abantu batasabye EBM.”
Yunzemo ati “Ubikubye ku kwezi bigera muri za miriyari, wakuba n’amezi 12, urumva ko igihugu kiba gihombye ibitaro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo byinshi byashoboraga kubakwa bitirutse ku musoro. Kandi mwibuke ko umusoro ari umusingi w’iterambere ry’igihugu no kwigira.”
Yanasobanuye ko umucuruzi uhashye ibyo azacuruza kuri EBM hashyirwamo tin number ye ndetse na code ye, naho ku utari umucuruzi hakandikwa nomero ye ya telephone.
Kwaka inyemezabwishyu ya EBM kandi, uretse kuba bizajya bihesha umuguzi agahimbazamusyi, kuri ubu ngo bishobora kumufasha gutombola ibikoresho binyuranye harimo na TV ya flatscreen.
Kaliningondo anavuga ko EBM yakunzwe n’ibindi bihugu byayisabye u Rwanda. Zambia yatangiye kuyifashisha, naho Malawi, Ghana na Uganda birategereje.
Mu birori byo gushimira abasora bo mu Ntara y’Amajyepfo, hahembwe abasora bahize abandi muri buri Karere, ku isonga ryabo hakaba uruganda rutunganya icyayi rwa Nshili-Kivu rwo mu Karere ka Nyaruguru rwinjije imisoro isaga miriyari na miriyoni 571 ndetse n’uruganda rw’icyayi rwa Kitabi rw’i Nyamagabe rwinjije imisoro ingana na miriyari na miriyoni 415.
Hahembwe na sosiyete yahize izindi mu gutanga EBM mu Majyepfo ari yo Rumina yo mu Karere ka Muhanga yatanze fagitire za EBM ibihumbi 136 na 496 zifite agaciro k’asaga miriyari na miriyoni 308.
Hahembwe kandi usora Athanase Ndagijimana w’i Huye wahize abandi mu Majyepfo mu gutanga imisoro ku bukode bw’imitungo itimukanwa wagejeje mu isanduku ya Leta amafaranga arenga miriyoni 19.
Hanahembwe umuguzi witwaye neza kurusha abandi mu kwaka inyemezabwishyu za EBM, ari we Beata Uwamariya. Yatse fagitire 226 zifite agaciro k’ibihumbi 495.
Uwamariya uyu avuga ko icyamuteye kwaga inyemezabwishyu za EBM ari ukubera ko azi ko Leta ibisaba, kandi akaba akuze kubahiriza gahunda za Leta.
Ohereza igitekerezo
|