NUDOR isanga imodoka zorohereza abafite ubumuga zikwiye kujya mu igenamigambi rya Leta

Ihuriro Nyarwanda ry’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo, tariki 11 Kanama 2022 bakiriye ku mugaragaro imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga ryorohereza abantu bafite ubumuga kuzinjiramo bitabaye ngombwa ko babanza kuva ku magare abafasha mu ngendo.

Izi modoka zifite ikoranabuhanga rituma ziterura umuntu ufite ubumuga zikamwinjiza imbere mu modoka
Izi modoka zifite ikoranabuhanga rituma ziterura umuntu ufite ubumuga zikamwinjiza imbere mu modoka

Eugene Twagirimana, ni umukozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR), akaba umuhuzabikorwa wa porogaramu y’’Iterambere ridaheza rishingiye ku muryango. Iyi ni gahunda baterwamo inkunga n’umuryango wo mu Buholandi witwa Fondation Liliane.

Bafasha abana kwivuza, kwiga, no gukora ubuvugizi kugira ngo uburenganzira bw’abana bafite ubumuga burusheho kubahirizwa aho batuye ndetse n’aho bakenera serivisi mu buzima busanzwe bwa buri munsi.

Twagirimana yasobanuye ko izo modoka bakiriye zakozwe ku buryo zorohereza abafite ubumuga mu ngendo, zageze mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2021 mu kwezi kwa cyenda, bazihawe n’umuryango witwa MIVA wo mu Buholandi ukorana na Fondation Liliane.

Amafaranga MIVA na yo iyasaba mu bafatanyabikorwa batandukanye, noneho ikabwira imiryango yita ku bantu bafite ubumuga ngo yandikire abafatanyabikorwa bayo bakeneye imodoka bandike bazisaba. Ngo abazisaba baba bafite ibyo bagomba kuba bujuje, harimo kuba umuryango uyishaka ugomba kuba ufite nibura 25% by’agaciro kayo cyangwa se birenzeho. Impamvu urwo ruhare ruba rukenewe biba ari ukugira ngo abantu bafashwe kwifasha ariko na bo babigizemo uruhare.

Buri modoka muri izo ebyiri yaguzwe Amayero ibihumbi 40 n’amayero 500 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 43) uwayishakaga akaba yarasabwaga kubona Amayero abarirwa mu bihumbi 10 (ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 10).

Nyuma yo kugura izo modoka ngo hajemo ikibazo cyo gutinda gusonerwa imisoro kuko byasabye amezi agera mu icyenda kugira ngo ababishinzwe bemere kuzisonera imisoro. Itegeko riteganya ko ibikoresho bigenewe abafite ubumuga bigomba gusonerwa imisoro.

Izo modoka zombi zagombaga gusora miliyoni 42 z’Amafaranga y’u Rwanda, NUDOR ikaba ishimira inzego za Leta zakoranye zikabasonera iyo misoro.

Eugene Twagirimana yavuze ko hakenewe ubushobozi bwinshi harimo n'ubwa Leta kugira ngo izi modoka ziboneke ari nyinshi
Eugene Twagirimana yavuze ko hakenewe ubushobozi bwinshi harimo n’ubwa Leta kugira ngo izi modoka ziboneke ari nyinshi

Eugene Twagirimana ukora muri NUDOR avuga ko izi modoka ubu mu Rwanda bazifite ari eshatu. Imwe ifitwe n’abafatanyabikorwa ba NUDOR bakorera muri Nyarugenge, indi muri Muhanga, n’indi ifitwe n’ababikira bo muri Gakenke.

N’ubwo abazihawe atari bo bonyine bazazikoresha kuko n’abandi baba bafite gahunda ituma bazikenera ngo bazajya bazihabwa bakazifashisha, ngo ziracyari nke kuko imodoka eshatu mu gihugu hose zidahagije.

Twagirimana wo muri NUDOR ati “Twumva gahunda y’izi modoka ikwiye kujya mu igenamigambi rya Leta, ku buryo nibura muri buri Karere haboneka imodoka ishobora kwifashishwa mu korohereza mu ngendo abantu bafite ubumuga.”

Imiryango yita ku bantu bafite ubumuga ivuga ko kuba ari yo ikora ibyerekeranye no kuzana izi modoka bitoroshye kuko bisaba ubushobozi bwinshi kandi bigatwara igihe kirekire, kandi izije ntizibe zihagije.

MININFRA yishimira ko izi modoka zafashije abantu bafite ubumuga baje mu nama ya CHOGM

Ku ruhande rwa Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA) ari na yo ifite ibijyanye n’ingendo mu nshingano, Fabrice Barisanga ushinzwe ubwikorezi (Transport) muri MININFRA, yavuze ko bishimiye kwakira izo modoka zifite uburyo bworoshya gutwara abantu bafite ubumuga.

Ati “Ni igikorwa cyo kwishimira kuko kirerekana uburyo hashyizwe imbaraga mu koroshya uburyo bwo kugenda kuri bose, baba abafite ubumuga ndetse n’abatabufite. Ibi bijyanye n’icyerekezo Leta ifite cyo koroshya serivisi kuri bose.”

Uyu muyobozi na we asanga izi modoka zidahagije, ibi bikaba ari intangiriro, akaboneraho no gushishikariza abandi bafatanyabikorwa bari hirya no hino kuba bagira uruhare mu bikorwa nk’ibi. Asanga kandi no mu modoka zisanzwe zitwara abagenzi zikwiye gushyirwamo uburyo nk’ubu bworohereza abafite ubumuga kuzinjiramo, akavuga ko ibi ari ibintu bazakomeza kuganiraho cyane cyane n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebe uburyo byashyirwa mu bikorwa.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yashimiye by’umwihariko imiryango yita ku bantu bafite ubumuga yatumije izi modoka kuko zafashije abafite ubumuga bitabiriye inama ya CHOGM iherutse kubera mu Rwanda, kuko ngo n’uwagaragaje ko yahuye n’ikibazo yakigiriye imbere mu nyubako yari acumbitsemo, atari ikibazo cy’urugendo rwo mu muhanda.

MININFRA yashimiye abagize uruhare mu kuzana izi modoka mu Rwanda
MININFRA yashimiye abagize uruhare mu kuzana izi modoka mu Rwanda
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwakira izi modoka
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo kwakira izi modoka
Imwe muri izi modoka itwarwa n'umubikira
Imwe muri izi modoka itwarwa n’umubikira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka