NUDOR irasaba abanyarwanda kwibuka abantu bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza

Mu gihe isi ikomeje guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, abantu bafite ubumuga bashobora kuba mu itsinda ryibasirwa cyane.

Dr Beth Nasiforo Mukarwego
Dr Beth Nasiforo Mukarwego

Ni muri urwo rwego impuzamiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, yateguye inama nyunguranabitekerezo y’iminsi 2 ku kamaro, ingaruka n’uruhare rw’iyo mihindagurikire ku buzima bw’abantu bafite ubumuga.

Aimable Irihose, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bw’Ingingo, yavuze ko abantu bafite ubumuga bakwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye mu gihe cy’ibiza.

Ati: “Imihindagurikire y’ibihe ifitanye isano rinini n’abantu bafite ubumuga kuko nayo ubwayo itera ubumuga. Mu Rwanda hari byinshi byakozwe, ariko haracyari ibikeneye kongerwamo imbaraga. Hari inyubako zidafite inzira z’abafite ubumuga, imihanda itaraborohereza… ibyo bikwiye kwitabwaho cyane mu gufasha abafite ubumuga,”

Dr Beth Nasiforo Mukarwego, Umuyobozi Mukuru wa NUDOR, yavuze ko intego nyamukuru y’iyi nama ari ukuganira ku buryo abafite ubumuga batazahitanwa n’ibiza, cyangwa ngo babe aba nyuma mu kubona ubufasha.

Ati: “Mu gihe cy’ibiza, tugomba kugira ingamba zihariye zireba abafite ubumuga. Nubwo hari ibimaze gukorwa nk’uko babimenyeshwa hakiri kare, hakenewe ubushobozi bwo kubatabara no kubatuza ahantu heza akaba rero aribyo bizaganirwaho cyane muri iyi nama no kureba icyakorwa kugirango bitabweho cyane cyane mu gihe cy’ibiza n’ibindi bibazo biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.”

Hatungimana Alexis, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abafite Ubumuga mu Burundi, we yavuze ko u Burundi bwagize ibibazo by’imyuzure ariko kandi hakaba hari icyuho mu gushyira mu bikorwa amategeko arengera abafite ubumuga ibi bikaba biri mubyo bazigira ku Rwanda.

Ati: “Twagiye duhura n’ibiza byinshi ariko ntabwo amategeko ahari yubahirizwa nka hano mu Rwanda. Tugiye kwigira byinshi ku rugendo u Rwanda rumaze kugeraho,”

Emmanuel Bugingo, Umuyobozi ushinzwe Iterambere muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagaragaje ko inama nk’iyi ari ingenzi cyane mu rugamba rwo gusigasira ubuzima bw’abafite ubumuga igihe habaye ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Emmanuel Bugingo
Emmanuel Bugingo

Ati: “Iyi nama ifasha abafite ubumuga kugira uruhare mu bibakorerwa no mu guhangana n’ibibazo bibareba, birimo ubukene, imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ibikorwa remezo bidakwiye kubasiga inyuma, ibi rero bituma bihutisha ijwi ryabo mu kugira uruhare mu bibakorerwa harimo kurwanya imihindagurikire y’ibihe ndetse no kugira uruhare ku bikorwa remezo hagamijwe gutanga umusanzu wabo ku iterambere ry’igihugu nk’abaturage bacyo”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bantu bafite ubumuga (UNCRPD) rivuga ko abantu barenga miliyari 1 ku isi bafite ubumuga, kandi 80% muri bo baba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu Rwanda, abarenga 446,000 bafite ubumuga nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya 2022.
Ubushakashatsi bwa Global Disability and Climate Report bwo mu mwaka wa 2023 bwerekanye ko abantu bafite ubumuga bafite ibyago 4 kuri 5 byo guhura n’ingaruka zikabije z’ibiza, kubera kudashyirwa mu igenamigambi ry’ubutabazi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka