Ntiyiyumvisha uko hari abakingingirwa gutahuka we yarabigerageje akabifungirwa

Abanyarwanda bahunze mu myaka y’i 1959 kubera kumeneshwa mu gihugu cyabo, bibaza uko hari abakingingirwa gutahuka mu gihe bo n’uwahirahiraga bakamufata yabiziraga.

Ndorimana atuye mu Rwanda ariko si ko byari bimeze mu myaka 40 ishize
Ndorimana atuye mu Rwanda ariko si ko byari bimeze mu myaka 40 ishize

Amateka y’u Rwanda yaranzwe n’ibihe bibiri bikomeye mu buhunzi. Igihe cya mbere ni icyo mu 1959 aho imbaga y’Abanyarwanda bahunze kubera iyicwarubozo ryabakorerwaga na leta yari iriho ibaziza ubwoko.

Igice cya kabiri ni icya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ibihumbi n’ibihumbi by’Abanyarwanda bahungiye muri Congo nyuma y’uko Inkotanyi zihagaritse Jenoside.

Ibyo bice byombi n’ubwo bigizwe n’ubuhunzi ku Banyarwanda ariko bifite itandukaniro rimwe ryabiranze.

Itandukaniro ni uko Abanyarwanda bahunze guhera mu 1959 batagiye ku bushake bwabo, kandi bakaba batari bemerewe kugaruka mu Rwnda ari naho Perezida wari uriho icyo gihe yakuye imvugo igira iti “U Rwanda ni nk’ikirahuri cyuzuye.”

Yagereranyaga Abanyarwanda bahunze icyo gihe nk’amazi y’imisago yarenze ku kirahuri cyuzuye amazi, akemeza ko batemerewe kugaruka mu gihugu cyabo kuko batabona aho bajya.

Ikindi ni uko Abanyarwanda bahunze nyuma ya Jenoside, bahise batangira gutahuka nyuma yo kubona ko mu Rwanda ari amahoro kandi na Guverinoma y’Ubumwe ikabibakangurira gutaha.

Gusa bamwe mu babayeho mu mateka y’i 1959 ntibiyumvisha impamvu hari Abanyarwanda bagikangurirwa gutahuka mu gihugu cyabo nyuma y’imyaka 24 bari mu buhungiro.

Jean Ndorimana utuye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yakuriye mu buhungiro ariko mu 1979 agerageza kugaruka mu Rwanda, akigera mu Rwanda yahise atabwa muri yombi arafungwa.

Agira ati “Muri iki gihe Leta irashishikariza abantu guhunguka, bakazanwa n’indege, bagera i Kigali bakabatwara mu mamodoka abageza iwabo, bagera iwabo bakajya mu byabo ntacyo byabaye, aho byagize icyo biba barabubakira bakanabashakira amasambu bakabatuza.”

Nyamara ngo hari igihe Abanyarwanda baciriwe hanze y’igihugu cyabo bo batari bemerewe kukigarukamo, n’ubigerageje agakurikiranwa.

Ndorimana w’imyaka 68 ubusanzwe akomoka mu Murenge wa Kigembe uherereye mu Karere ka Gisagara. Yahunze bwa mbere ku myaka 11 ava mu gihugu mu 1961 ahunganye n’umuryango we.

Icyo gihe bahunze kuko bitwaga Abatutsi bahungiye kuri Paruwasi ya Kansi. Nyuma y’amezi atanu bamwe muri bo baciriwe i Burundi, batemerewe kuzagaruka mu Rwanda, ariko we n’ababyeyi be basigara mu Rwanda.

Ati “Badushyize ku murongo, umugabo, umugore n’abana. Abaciwe burijwe amamodoka abajyana i Burundi, abandi baturekera mu Rwanda kuko ngo ababyeyi bacu bari abantu beza.”

Yungamo ati “Muri icyo gihe mu Rwanda hari n’Abatutsi baciriwe mu Bugesera, abandi muri Congo, abandi muri Uganda.”

Tariki 25 Gashyantare 1973, Abatutsi birukanwe mu mashuri no mu mirimo. Icyo gihe Ndorimana yari ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu ishuri Christ-Roi ry’i Nyanza.

Icyo gihe mu ishuri ryabo babirukanye ari Abatutsi bane. Babiri muri bo bafatanyije urugendo rwo guhunga berekeza i Burundi undi ahungira muri Congo.

Juvénal Habyarimana amaze gufata ubutegetsi muri Nyakanga 1973, yavuze ko atanze ihumure ku Banyarwanda.

Ndorimana na ba bagenzi be babiri n’undi munyeshuri wari wirukanywe i Shyogwe bari bahuriye i Burundi biyemeje kugaruka mu Rwanda, nyuma y’ukwezi kumwe.

Baturutse i Ngozi n’amaguru kubera ko we ababyeyi be bari batuye hafi y’u Burundi yatekerezaga kubacumbikira igihe gito, bakazakomeza urugendo bataha iwabo.

Guhunguka ariko ntibyabahiriye, kuko bageze mu Rwanda bafashwe n’irondo ribajyana ku biro bya Komine Kigembe. Icyo gihe ngo inama ya komine yarateranye, ibabwira kuzagaruka nyuma y’iminsi ine.

Bagarutse babohereje kuri perefegitura, babaha abapolisi babiri barabashorera n’imbunda.

Bageze kuri perefegitura babashyize muri kasho, bamaramo ibyumweru bibiri. Muri iyo kasho ngo barintibagaburirwaga n’ibyo ababyeyi babo babahazaniraga byabageragaho hashize iminsi.

Ati “Twageraga kuri 40 mu cyumba cya metero nk’enye kuri eshanu, dufunganye n’abishe abantu, abibye ibitoki, abashimuse inka, n’abakozi ibindi byaha. Twari dufite indobo imwe yo kwitumamo, uwa nyuma yamara kwituma, indobo yuzuye, akajya kumena imyanda.”

Nyuma yaho uwari Perefe Pallatin Kabalisa ngo yavuze ko ikibazo cyabo kimurenze, ahita abohereza gufungirwa i Kigali naho bahamara ibyumweru bibiri.

Icyo gihe ngo babuvuyemo barafotowe, batekereza ko bagiye kujyana mu Ruhengeri bakicwa, ariko ku bw’amahirwe babona babahaye agapapuro kabemerera gusubira iwabo.

Avuga ko yagize amahirwe ntagwe muri izo nzira kuko hari abandi batabashije kugaruka mu gihugu cyabo uko babyifuzaga, bamwe bakagwa mu nzira abandi bakicwa.

Ati “Imyaka 24 tuyimaze dufite amahoro n’umutekano, nta wugifungwa kuko ahungutse. Yego uwakoze amakosa azahanwa ariko n’uwasaba imbabazi yakoroherezwa ibihano.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

"Ati “Imyaka 24 tuyimaze dufite amahoro n’umutekano, nta wugifungwa kuko ahungutse. Yego uwakoze amakosa azahanwa ariko n’uwasaba imbabazi yakoroherezwa ibihano.”"

Aha sinemeranya n’uyu musaza kuko buri wese utahutse ubu ahita afungirwa aho batita prison ahubwo mukahita ikigo ngororamuco cya Mutobo! iyaba umuntu yatahukaga agahita yerekeza aho abe babarizwa atabanje kujya guicengezwamo Ingengabitekerezo ya FPR benshi bahita bataha!

Mirima yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

Ikibazo ntabwo ari ugutaha cyangwa kwanga gutaha.Ikibazo nuko abantu badakundana.Muli Matayo 13:35,Yesu yavuze ko abakristu nyakuri barangwa no gukundana.Hamwe no gukora ibyo imana ishaka.Abantu nyamwinshi,bakora ibyo imana itubuza:Kwiba,kurwana,kwicana,gusambana,gucurana umutungo w’isi,etc...
Mu myaka mike iri imbere,abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazabaho.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,imana izabarimbura bose,isigaze gusa abakora ibyo ishaka.Imana yaremye isi igirango iturwe gusa n’abantu bayubaha.Nkuko tubisoma muli 2 Petero 3:9,impamvu imana yatinze kuzana umunsi w’imperuka,nuko ikinginga abantu ngo bahinduke.Kubera ko bakomeje kwanga guhinduka,iri hafi kuzana imperuka.Ntitukibeshye ko ubuzima gusa ari akazi,amafaranga,shuguri,politike,etc...Dukore kugirango tubeho,ariko tubifatanye no gushaka imana.Soma Zefaniya 2:3 please.Ni imana yabivuze kandi niyo yamuremye.Ntabwo ushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo?

Kabare yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Uritwaza ibyo gusenga sibyo bifite akamaro habe namba puu genda !! Abacanyi se ntibabaga bafite bible

Karibu yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Nibyo koko,abicanyi benshi babaga bafite Bible.Ariko ntabwo ari bose bicanye.Kubyerekeye GUSENGA,ni imana yakuremye igusaba gusenga.Niba utabishaka,ubwo ntabwo ukeneye kuzaba muli paradizo imana ibikiye abantu bose basenga kandi bayumvira.Ubwo wishyize mu bantu bazarimbuka burundu ku Munsi w’Imperuka.Bisome muli 2 Abatesalonike 1:7-9.A bon entendeur salut!! A word to the wise is enough!!Wumva udakeneye ubuzima bw’iteka?? Cyangwa wumva ari ukubeshya??

Kabare yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Kabare nifuza kumenyana nawe ubyemeye wanyandikira kuri Whatsapp +25779939606

riziki alice yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ndabona uri mu Burundi kandi ushaka kumenya byinshi kuri Bible.Ndishimye cyane.Utandikanye n’abandi badakunda ibyerekeye imana.Reba nk’uyu wanditse hano haruguru avuga ngo "gusenga sibyo bifite akamaro habe namba puu genda !! "
Ndakugira inama.Kubera ko tutari mu gihugu kimwe ngo twigane Bible ku buntu,reba site www.jw.org mu Kirundi.Urabona ibisubizo washakaga kumbaza.

Kabare yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka