Ntiyigeze atekereza ko yahunguka akakirwa neza akanatuzwa

Joyce Nyirahabineza ubu ufite imyaka 42, nyuma y’imyaka 25 aba mu mashyamba ya Congo yaratahutse, none ubu ashima ko yakiriwe neza akaba yaranubakiwe.

Nyirahabineza n'umugabo we n'abana, bishimira uko bakiriwe ndetse baranubakirwa
Nyirahabineza n’umugabo we n’abana, bishimira uko bakiriwe ndetse baranubakirwa

Nyirahabineza avuga ko yahunze afite imyaka 15, hanyuma ashakira umugabo mu mashyamba ya Kongo, none yahungukanye n’umugabo we Gérard Ahishyize ubu ufite imyaka 64, ndetse n’abana batandatu babyaranye.

Mu mashyamba ya Kongo y’ahitwa i Masisi babaga, ngo ntibari babayeho neza kuko ntaho kuba hahoraho bagiraga.

Agira ati “Ubuzima mu mashyamba ntibwari bworoshye, kuko aho twiriwe atari ho twararaga, bitewe n’intambara yabaga ihari. Wabaga ugira ngo uratetse, isafuriya ukaba uyisize ku mashyiga kubera ingabo za Kongo zabaga ziri kutwirukankaho. Twararaga mu mahema cyangwa tukaryamira aho, imvura ikatunyagira”.

Intandaro yo gutaha, mu 2019 ari na bwo bageze mu Rwanda, yabaye ko imirwano yari ikomeye, hari gupfa abasirikare ba FDLR ndetse n’abasivile bari kumwe benshi, maze Col. Lumbago wari ubayoboye asaba ko abatari abasirikare bataha, abaha n’ubaherekeza kugera ahatuye abantu.

Ati “Twageze mu gasantere ka Nyamunyunyu abaturage baratwakira, bagaburira n’utwana kuko inzara yari yaratwishe.”

Nyamunyunyu ngo bahamaze iminsi ibiri, nuko haza imodoka zabazanye i Nyarushishi mu Rwanda. Kuri Nyirahabineza ngo byari nk’igitangaza kugenda mu modoka nk’izo bajemo.

Ati “Twari tuzi ko tutagenda mu modoka nziza n’ukuntu twasaga. N’umwana yarambwiye ati mama uzi ko ziriya modoka zije kutujyana mu Rwanda? Nti ese natwe dusa gutya, twagenda mu modoka zisa kuriya?”

Kuri ubu ubuzima ntibuboroheye kuko barya ari uko baciye inshuro, ariko nanone kuba nyuma y’imyaka itatu barubakiwe ubu bakaba batuye mu nzu yabo bwite, biramushimisha.

Iyi nzu bayubakiwe n’Akarere ka Nyamagabe mu rwego rwo gutuza abatishoboye, kandi ngo bakigera mu Rwanda n’abaturanyi babakiriye neza, bakajya babafungurira.

Ikibanza bubatsemo ngo bakiguze amafaranga ibihumbi 200, yavuye mu bihumbi 500 by’imperekeza uyu mubyeyi yahawe, kuko umugabo we yabanje kunyura mu ngando, i Mutobo.

Kuri ubu abana bose uhereye ku mukuru w’imyaka 18 bariga, uretse umutoya w’imyaka itatu, kandi n’ukurikirana n’umutoya urebye ngo ntakiri mu mirire mibi yari yagize biturutse ahanini ku buzima bubi bagize mu minsi ya nyuma babayeho mu mashyamba, no mu nzira bataha bava mu mashyamba bataragera ahaba abantu.

Bataha inzu bubakiwe, abaturanyi babazaniye ibiseke birimo imyaka
Bataha inzu bubakiwe, abaturanyi babazaniye ibiseke birimo imyaka

Ashima ineza yagiriwe, agashima abaturanyi babakiriye neza, akanashima Leta y’u Rwanda.

Ati “Nasanze Leta y’Ubumwe ari umubyeyi. Ahubwo muzambwirire Perezida wacu Paul Kagame ko tuzamutora 100%.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niwemwungeri, avuga ko uretse uyu muryango wa Nyirahabineza n’umugabo we Gérard Ahishyize, muri rusange muri uyu mwaka w’ingengo y’imari bamaze kubakira imiryango itatu y’impunzi zatahutse, bakaba banateganyaga kubakira imiryango 64 kandi ko 57 yamaze gutaha inzu.

Banateganya gusana inzu z’abatishoboye 394, kandi 217 zamaze kuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka