Ntiwareshya abashoramari udafite ibikorwa remezo - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko kugira ngo ishoramari ku mugabane wa Afurika rigerweho, ibihugu bigomba kubanza gushora imari mu bikorwa remezo byibanze mu kureshya abashoramari, bifuza gushora imari yabo kuri uyu mugabane.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze, ubwo yahagarariraga Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu nama yiga ku ishoramari ryo muri Afurika (Africa Investment Forum) irimo kubera i Marrakesh muri Maroc.
Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Ugushyingo ikazasozwa ku ya 10 Ugushyingo 2023, yibanda ku ngingo zitandukanye zigamije guhuriza hamwe ku cyazamura ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yanagize uruhare mu kiganiro cy’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, cyibanze ku kwihutisha iterambere ry’ubukungu muri Afurika. Ni ikiganiro cyarimo Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, muri icyo kiganiro yibanze ku kamaro k’ibikorwa remezo n’umutekano agaragaza ko biri mu byo u Rwanda rwashyize imbere, mu kureshya abashoramari baza barugana.
Ati “U Rwanda mu bindi rwashyize imbere harimo ibikorwa remezo, imihanda, amashanyarazi, amazi isuku n’isukura ndetse n’ibikorwa remezo mu ikoranabuhanga. Ntabwo wareshya abashoramari udafite ibikorwa remezo by’amashanyarazi.”
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu u Rwanda rwiyemeje ko mu 2024 Abanyarwanda, ingo zabo 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi, ndetse agaragaza ko uyu munsi imibare igeze ku ijanisha rya 74%, haba mu mijyi ndetse no mu bice by’Igihugu by’icaro, kandi intego Igihugu cyihaye izagerwaho umwaka utaha, kuk cyakoze ishoramari rikomeye mu bikorwa remezo by’amashanyarazi.
Minisitiri Dr Ngirente, yavuze ko ishoramari rya Afurika ridashobora kugera ku ntego, mu gihe ibihugu bidafunguraniye amayira, atanga urugero rwo kuba u Rwanda rwarakuyeho viza ku baturage baturutse mu bihugu byose byo kuri uyu mugabane, yaba abaje gusura ibyiza nyaburanga cyangwa se abaje gushora imari.
Mu bindi Minisitiri w’Intebe yagaragaje bituma u Rwanda ruza ku isonga, mu mpinduramatwara agamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu mu nzego zinyuranye, harimo uburezi kuri bose kandi bufite ireme, ndetse ko ubu u Rwanda rushyize imbere kwigisha ubumenyi ngiro aho abanyeshuri bagera kuri 60% biga mu mashuri y’imyuga.
Yagaragaje kandi ko udashobora gukurura abashoramari, udafite ibikorwa remezo bijyanye n’urwego rw’ubuzima, ndetse akomoza no kuba uyu munsi u Rwanda rwaratangiye ibikorwa byo gukora imiti n’inkingo.
Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Dr Akinwumi Adesina, yagaragaje ko ihuriro ry’ishoramari muri Afurika rigaragaza amahirwe Isi ifite.
Yagize ati “Ihuriro ry’ishoramari muri Afurika ryerekana amwe mu mahirwe meza Isi ifite, igihe kirageze cyo gushora imari, igihe ni iki. Reka twongere tubikore! Ejo hazaza ni Afurika!”
Kuva mu 2018, ihuriro ry’ishoramari muri Afurika ryatanze umusaruro w’ishoramari ringana na miliyari $142, ariho Perezida wa AfDB, Dr Adesina agaragaza ko umugabane wa Afurika ari icyerekezo nyacyo mu ishoramari.
Iri huriro ku ishoramari muri Afurika ririmo abakuru b’ibihugu batandukanye barimo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, Azali Assoumani wa Comoros ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Barbados Mia Mottley.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|