Ntiwagira icyo uhindura ku rurimi rw’Abanyarwanda utababajije - Hon Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Edouard Bamporiki, asanga nta muntu wagira icyo ahindura ku Kinyarwanda atabajije Abanyarwanda, hanyuma ngo ibyo ashaka gukora bigende neza.

Hon Bamporiki
Hon Bamporiki

Yabigarutseho ku wa 20 Ukuboza 2020, ubwo we n’abo bari bafatanyije mu kiganiro kuri RBA, basobanuraga impinduka zigiye kuba mu myandikire y’Ikinyarwanda, nyuma y’izaherukaga muri 2014, byinshi mu byari byarahindutse bikaba byongeye gusubira uko byahoze.

Hon Bamporiki avuga ko ubushakashatsi bwakozwe haba izo mpinduka zo muri 2014 butitaye ku bene rurimi ari bo Banyarwanda, bituma impinduka zabayeho ndetse zinatangazwa n’urwego rubishinzwe zidakurikizwa, ari yo mpamvu byasubiwemo.

Agira ati “Ikibazo cyabayeho gikomeye cyane ni uko abashakashatsi bategereye abene rurimi ngo babasobanurire izo mpinduka bityo bamenye ko ntaho baba batakoze uko bikwiye. Ikindi cyirengagijwe ni uko ubushakashatsi burangiye, ababukoze batashatse izindi ntiti mu rurimi ngo bazigaragarize ibyavuyemo mbere y’uko busohoka”.

Ati “Kuva kuri ba sogokuruza, Ikinyarwanda ni rwo rurimi rwonyine Abanyarwanda twarazwe ku buryo ntawe wagira icyo aruhinduraho atababajije. Iyo rero hirengagijwe benerwo biteza ingorane, amabwiriza ya 2014 yarasohotse ajya mu mashuri bariga, ariko mu nzego z’imirimo ndetse na Minisiteri y’Umuco yayatangaje abayikoramo ntibigeze bayubahiriza, mu bitangazamakuru n’ahandi na ho ntiyubahirijwe”.

Muri ayo mabwiriza ya 2014 agiye guhinduka, ibyateje impaka binavugwa cyane mu itangazamakuru, ni nko ku gihekane -jy- hari aho cyahindukaga -g- cyangwa igihekane -cy- kigahinduka -k-, urugero: Amajyepfo bikaba Amagepfo, igitabo cyanjye bikaba igitabo cyange.

Aho ngo abashakashatsi bazanye izo mpinduka ntabwo bitaye ku ‘kamenyero’ mu rurimi, nk’uko Umuyobozi mukuru wungirije mu nteko y’Ururimi n’Umuco, Jean Claude Uwiringiyimana abisobanura.

Uwiringiyimana Jean Claude
Uwiringiyimana Jean Claude

Ati “Buri gihe impinduka mu rurimi zigira impamvu, niba abantu bandika Amajyepfo kimwe, kuki wowe ushaka kubihindura! Ariko nk’iyo umwe yandika umwalimu undi akandika umwarimu (l-r), uramusobanurira akamenya guhitamo. Amabwiriza ya 2014 rero yirengagije amabwiriza y’impuzanyandiko, ikintu niba abantu bacyandika kimwe nubwo nk’umushakashatsi wabona ko ari ikosa gihita gihinduka ukuri kuko ururimi ni urw’abenegihugu”.

Ati “Muri ayo mabwiriza ubundi akamenyero kagombaga kwitabwaho, ariko abashakashatsi bakagasobanura hakamenyekana icyagateye. Ikindi cyirengagijwe ni uko hari ihame rivuga ko ibintu bivugwa kimwe byandikwa kimwe, iyo bitavugwa kimwe ntibyandikwa kimwe, kandi umushakashatsi mu iyigandimi ntategeka ibyo Abanyarwanda bavuga ahubwo areba impamvu bavuga gutyo, akamenya kuki bavuga ‘intsinzi batavuga insinzi”.

Abo bayobozi bombi icyo bahurizaho ni uko ubuhanga mu myandikire y’Ikinyarwanda bwagombye kugenda busobanurirwa Abanyarwanda buhoro buhoro, kuko akenshi ngo ubushakashatsi bwihutishijwe budakunda gutanga umusaruro mwiza, ari yo mpamvu ibyo Abanyarwanda batishimiye muri izo mpinduka za 2014 bagaragaje ko batabyemeye bituma batabikurikiza.

Ikindi ngo kuba baravugaga ko bashakaga koroshya imyandikire y’Ikinyarwanda kuko ngo harimo ibihekane bigoye, ngo si byo kuko iyo bikomeye ari iby’Abanyarwanda birimo n’intekerezo nzima ntawe binanira, ngo byaba ari ubutesi kandi ntawabatumye guteta.

Ku kibazo cy’igihombo cyatejwe n’izo mpinduka mu myaka itandatu zimaze, aho hari ibitabo byinshi Leta yacapishije bikajya mu mashuri, Minisitiri Bamporiki avuga ko hazarebwa uko amakosa yakozwe bikurikiranwe.

Ati “Mu bantu benshi twaganiriye kuri byinshi, twageze no kuri icyo gihombo kinini kubera amafaranga menshi yagiye ku bitabo by’amashuri, gusa ni igihombo gito ugereranyije n’ikiri mu kugira abantu bafite ingorane mu rurimi rwabo batejwe n’ababo. Ibyo rero birakurikiranwa kuko mu Rwanda iyo umuntu yateje igihombo birakurikiranwa basanga yarabikoze ku mpamvu ze cyangwa ku makosa, hagatangwa ibihano bitandukanye”.

Abantu mu nzego zinyuranye batanze ibitekerezo kuri izo mpinduka zongeye kuba, bose bahuriza ku kuba zari zikenewe, hakagaruka ibyahozeho kuko ibindi byatezaga urujijo, cyane ko abana mu mashuri ari bo babyigaga bagera hanze bakahasanga ibitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikindi gihinduka ari uko abanyarwanda babanje kubazwa niki!! Duhe ingero kandi unasobanure uko byagenze

Luc yanditse ku itariki ya: 21-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka