“Ntiwaba umuyobozi ukora nk’umunyakiraka”- Umuyobozi w’akarere ka Kirehe
Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2012, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari bo mu karere ka Kirehe bateraniye mu mahurwa y’iminsi ibiri agamije kubasobanurira ibigendanye n’imiyoborere myiza no gutanga serivise neza ku babagana.
Atangiza inama, umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yibukije ko ari inshingano za buri wese mu gutanga service nziza ku bantu baje bagana urwego urwo arirwo rwose rukorera muri ako karere.
Umuyobozi w’akarere yabibukije ko gahunda za Leta nyinshi aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari ko aribo zishingiyeho.
Umuyobozi w’akagari aramutse atubahirije inshingano asabwa ngo yaba yishe byinshi mu karere kose; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe.
Yabibukije ko bagomba gukunda abo bayobora aho gukora nk’abacanshuro cyangwa se abanyakiraka.

Murayire kandi yabasabye kugira imyifatire iranga umuyobozi kuko utayobora umuturage ufite imyitwarire mibi, aho yabibutsaga ko kuba bakiri bato bagombye gutegura neza ejo heza habo hazaza.
Kugira ngo ugire ijambo mu bo uyobora ni uko ugomba kuba intangarugero wirinda kugira imyitwarire idahwitse; nk’uko Mugabo Frank ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe yabitangaje.
Muri aya mahugurwa kandi baziga ku buryo bwo kurangiza imanza no gutegura inama z’abaturage.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) ku bufatanye n’akarere ka Kirehe mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere myiza muri aka karere hatangwa serivise nziza.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo gahunda izagere no mu Karere ka Gatsibo kuko hamwe hari abayobozi b’inzego z’ibanze bigize utumana!