Ntitwavuga amahoro arambye tutubakiye ku miyoborere myiza-Ambasaderi Fatuma Ndangiza
Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB arashishikariza abatuye Sudani y’Epfo kwimika imiyoborere myiza mu gihugu cyabo kuko ariwo musingi wo kubaka amahoro arambye y’igihugu ndetse n’iterambere ry’abagituye.
Ambasaderi Fatuma Ndangiza yabishishikarije abakozi b’urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo UNMISS kuri uyu wa mbere tariki 04/03/2013 ubwo batangiraga amahugurwa ku bijyanye no kubaka amahoro ndetse n’imiyoborere myiza bari gukorera i Nyakinama mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’u Rwanda.

Ambasaderi Ndangiza yagaragarije aba bakozi aho u rwanda rugeze rubikesha imiyoborere myiza; abereka ko igihugu cyashoboye kwivana mu bihe bibi bya Jenoside n’ingaruka zayo none rukaba rwarabaye intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.
Ati: “U Rwanda ni urugero rwiza rw’igihugu cyavuye mu bihe bibi, kikabasha kwiteza imbere ku buryo gisigaye gifatwa nk’intangarugero. Kubera ko bi byose tubicyesha imiyoborere myiza, dusanga rwose tutabasha kuvuga amahoro arambye igihe tutubakiye ku miyoborere myiza.”
Yagaragarije aba Banyasudani ko kubaka imiyoborere myiza bijyana no gusaranganya ubuyobozi, atanga urugero ko mu Rwanda ishyaka riri ku butegetsi, n’ubwo ryaba rifite ubwiganze mu batuye igihugu n’abatora, ritiharira imyanya yose mu nzego zose.
Yabagaragarije ko ishyaka riri ku butegetsi ritarenza 50% mu myanya yose y’ubuyobozi iboneka mu byumba byombi by’Inteko Ishinga Amategeko.

Uretse imitwe ya politike n’amashyaka, yanabagaragarije ko hanatekerezwa uburyo n’ihame ry’uburinganire ryakubahirizwa, ibi kandi bikaba byaragezweho kuko kuri ubu abagore bafite 56% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko; bigatuma u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi.
Ambasaderi Fatuma Ndangiza yanagaragaje ko n’ubwo ibihugu byombi bitandukanye, ndetse n’amateka akaba adahura neza, cyakora ngo ibihe ibihugu byombi byanyuzemo byatumye bamwe batakaza ubuzima, inzego zigasenyuka n’ibindi ku buryo ibyo u Rwanda rugeraho na Sudani y’Epfo yabishobora.
Tabu Margret Cons, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, avuga ko mu byo azakura mu Rwanda, harimo n’uko igihugu cyabashije guha ubutabera bwunga abagize uruhare muri Jenoside ndetse n’abayikorewe none bakaba barongeye kubana kivandimwe.

Col. Jill Rutaremara, umuyobozi w’ikigo cy’amahoro RPA kiri gutanga aya mahugurwa yabwiye Kigali Today ko icyi cyiciro ari icya gatatu cy’Abanyasudani y’epfo bari guhugurirwa mu Rwanda, bikaba ari umusanzu u Rwanda rutanga mu kubaka Sudani y’Epfo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza pe koko ibyo abayobozi bohejuru bavuga nibyo ?None se bisrakorwa ra ! jya ntabyo mbona kimwe nabandi dusangiye ikibazo ,jyawe na bagenzi bajye twaoze ikizamini cya kazi muri projet PAREF ,ikorera mu kigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA) ,ariko hashize amezi atatu tutarabona amanota ya interviu iyo tubajije batubwira ko ikibazo ari komisiyo y’abakozi ba Leta ,ati kandi byingeye ibyo dusabwa byose twarabibahaye ,ati kugeza ubu nti tuzi igituma batubuza gutangaza amanota yanyu!!! murumvase inzego za LEta zihuza mu guhana service nziza ,kugeza ubwo babeshya abaturage babagana nka twe ,yemwe twarabandikiye inshuro eshatu zose nta kigo nakimwe cyadusubije !none se iyo niyo miyoborere myiza mu nzego za leta ,kuko ntacyo bitumariye kabisa ! ntibanadusobanurira impamvu batinda kutwereka amanota ,ahubwo baritana ba mwana ,umwe ngo ni naka undi ngo ni naka utuma bitinda ?mutubarize izo nzego wenda mwebwe bazababwira aho bipfira ,gutangaza amanota no gutanga akazi ni bintu bibiri bitandukanya ,ese ra ikibanza ni ikihe ?ni akazi cyangwa nu gutangaza amanota !ariko niyo wimye umuntu urabimubwira ntuhore umubwira ngo ejo uzaze ,bityo bityo ukwezi kugashyira ukundi kugataha.Murakoze