“Ntitwatera imbere tudahereye ku byo dufite”- Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aributsa abaturage ko nta terambere igihugu gishobora kugeraho, abagituye badahereye ku guteza imbere ibyo bafite, birimo umuco wo gukora umuganda igihugu gisanzwe cyungukiramo ibikorwa bigamije iterambere rusange.
Umukuru w’igihugu yabitangarije abaturage bitabiriye umuganda wo gutunganya umuhanda mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, nyuma yo gukora umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/06/2013.


Yanaboneyehp kugenderera ishuri rya Camp Kanombe ryubatswe muri gahunda yo guteza imbere uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, harimo n’inkunga ya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.
Yagize ati: “Ntabwo twatera imbere tutabanje guhera ku byacu dufite birimo uyu muco wo gukora umuganda; na Perezida wa Uganda nta nkunga yari kutugezaho iyo atabona ubushake twifitemo.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko bishimishije gukorera umuganda i Nyarugunga, avuga ko akunze ishuri rya Camp Kanombe rifite ibyumba bihagije kandi risa neza.
Sylvain Hazitayezu, wiga mu mwaka wa gatanu mu rwunge rw’amashuri rwa Camp Kanombe yasobanuye ko amashuri ariho ubu atandukanye n’ayo mu gihe cyashije aho wasangaga atajyanye n’igihe.


Ati: “Mbere yaho, hano hahoze amashuri yitwaga nyatatsi, kuko yari agizwe n’ibyondo gusa nta na sima irimo; washoboraga gusanga abana barenga 70 birundiye mu ishuri rimwe, ariko ubu turiga neza.”
Paul Jules Ndamage, umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, yavuze ko umuhanda wakozwe nawo ari ingirakamaro cyane.
Yavuze ko ari igikorwa cyo guha agaciro ingabo zamugariye ku rugamba zihatuye, aho bizoroha kubasura cyangwa nabo bakajya aho bashaka nta kibazo cy’umuhanda mubi bagize.

Yemereye Perezida wa Repubulika ko uwo muhanda uzenguruka ishuri rya Camp Kanombe, mbere yo kugera aho abasirikare bamugariye ku rugamba batuye, ugomba kuzashyirwamo kaburimbo, ikomereza ku muhanda ugarukira ku bitaro bya Gisirikare by’i Kanombe.
Ati: “Ni uguha agaciro no gushimira umuryango RPF-Inkotanyi uyobowe na Perezida Paul Kagame, n’abari ingabo za RPA by’umwihariko, muri iki gihe twizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 19.”
Urwunge rw’amashuri rw’i Nyarugunga rwatangijwe kubakwa na Perezida Kagame na Museveni, ku itariki 30/07/2011.
Icyo gihe Perezida Museveni yahise anatwerera inkunga ya miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka ibyumba by’amashuri byagenewe uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|