Ntitwahagaritse ibicuruzwa ahubwo twakuyeho amananiza - Meya Mulindwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yahakanye amakuru atangazwa n’abacuruzi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinja ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu gukumira ibicuruzwa bivanwa mu Rwanda bijyanwa mu Mujyi wa Goma, avuga ko icyo bakoze ari ugukuraho amananiza yashyizweho n’ishyirahamwe ry’abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abanyecongo baheza abakora ubucuruzi buciriritse.
Mulindwa agira ati "Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda bakeya bagiranye amasezerano n’Abanyecongo ko ibicuruzwa birimo inkoko, inyanya n’imbuto bigomba kujya muri Goma binyuze mu modoka, rikumira abambutsa bikeya binyura ku magare, ibasi no mu ntoki."
Mulindwa avuga ko ubucuruzi bwambukuranya umupaka bukorwa n’abantu benshi kandi bafite igishoro gito, kuba hakorwa ubucuruzi bwambukuranya umupaka bukoresha imodoka gusa bwateza akaga abantu benshi.
Agira ati "Nta bicuruzwa twahagaritse ahubwo twafunguye isoko kugira ngo ucuruza ku gatebo ajyane ibicuruzwa, ukoresha igare akore, ukoresha moto akore ndetse n’ukoresha imodoka abikore ariko hatabayeho gukumira bamwe ngo hakore abandi."
ACT ikorera muri Congo, niyo ishyirwa mu majwi, mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ukoreshwa ku munsi n’abacuruzi ibihumbi 20, bityo kuba hakoreshwa imodoka gusa, byakumira abacuruzi baciriritse barenga ibihumbi 10 ku munsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deo Nzabonimpa avuga ko u Rwanda rwashyizeho politiki idaheza kandi batakwihanganira abaheza abandi mu bucuruzi.
Agira ati "Ubu bucuruzi bukorwamo cyane n’abafite ubumuga, none amagare yahagaritswe, ibi birabajyana mu buzima bubi, ibi biratuma abacuruzi bato batabona imibareho kubera inyungu z’abantu bakeya. Icyo dushaka, abacuruzi bose bakore badakomwe imbere."
Ubuyobozi bw’ Akarere ka Rubavu bushinja aya mashyirahamwe n’abacuruzi kuvana abantu benshi mu bucuruzi kandi ariyo mirimo bakora, kwangiza ibikorwa remezo kuko amasoko adakorerwamo bitewe n’uko izo modoka zisanzwe zizana ibicuruzwa zitabijyana mu isoko ngo bihabwe abacuruzi baciriritse ahubwo bihita bijyanwa muri Congo, hari no kwimisha akazi abafite ubumuga bari batunzwe n’ubwikorezi bw’ibicuruzwa bambukanaga umupaka.
Mulindwa Prosper avuga kohereza ibicuruzwa muri Congo hakoreshejwe imodoka, bibuza Abanyecongo kuza mu Rwanda ngo bihitiremo ibicuruzwa bashaka ahubwo bagasabwa kugura ibyo boherejwe kandi atari yo gahunda ya Leta.
Mulindwa avuga ko badafite ubushobozi bwo kujya gutanga amabwiriza mu kindi gihugu, ariko abayobozi bakuyeho imodoka zihaye uburenganzira bwo kujyana ibicuruzwa i Goma bigakumira abandi bacuruzi.
Mu Karere ka Rubavu hari amasoko ane akoreshwa mu bucuruzi bwambukiranya imipaka harimo isoko ryambukiranya umupaka wa petite barrière rikoreshwa mu gucuruza imbuto, isoko rya Mbugangari, Rukoko na Rugerero ahurizwamo ibicuruzwa bijyanwa muri Congo ariko kubera izi modoka zisanzwe ziyazanamo ibicuruzwa ubu zihita zibijyana muri Congo byahombeje abacuruzi baciriritse.
Ohereza igitekerezo
|
Ingamba ubuyobozi Bwa karere karubavu Bwa fashe ninzizacyane kuko wasangaga ibiciro byaruriye kubera kunjya na ibiribwa mumamodoka muri congo
murakoze