Ntitwagera ku mpinduka twifuza hari abakozi bakora nk’abapagasi - Guverineri Bosenibamwe
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé , atangaza ko hari bamwe mu bakozi badakora neza abo yise “Abapagasi” bikabangamira intumbero igihugu cyihaye yo kuzamura ubukungu.
Hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bakora bakitahira mu mijyi ya Musanze na Kigali aho kuba hafi y’abaturage. Impinduka ntizagerwaho igihe umuyobozi atabana n’abaturage bakamwiyumvamo n’ibyo ababwira barabyumva; nk’uko Guverineri Bosenibamwe abisobanura.
Agira ati: “Turashaka umuyobozi uri populaire (ukunzwe), ubwira abaturage bakumva, ni bwo tuzagera ku mpinduka u Rwanda rwiyemeje.”

Guverineri akomeza yihanangiza abayobozi badakora inshingano zabo nk’uko bikwiye. Mu mvugo ikakaye, agira ati: “Ntitwagera ku mpinduka hari abakozi bakora nk’abapagasi, ntituzihanganira abakozi nk’abo, tuzabakura mu nzira kugira ngo tugere ku ntego zacu.”
Mu gikorwa cyo gusuzuma aho imihigo igeze ishyira mu bikorwa mu Karere ka Gakenke cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16/04/2013, Guverineri Bosenibamwe aributsa ko imihigo igomba kuba moteri kugira ngo u Rwanda rugere ku izamuka ry’ubukungu rya 11.5% ruvuye kuri 8.3%.
Ubuhinzi bw’imbuto, ikawa no guhuza ubutaka ku bihingwa byatoranyijwe birasabwa kongerwamo imbaraga kugirango bizatange umusaruro ku baturage barusheho gukirigita ifaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo yemeza ko bageze ku gipimo cya 85% bashyira imihigo mu bikorwa uretse imihigo nk’itatu irimo n’ibijyanye n’umuriro w’amashanyarazi ikiri kure.
Akarere ka Gakenke kahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika imihigo 60, muri iyo 44 iri mu cyatsi, 12 iri mu muhondo mu gihe itatu iri mu mutuku. Mu mwaka ushize, ako karere kavuye ku mwanya wa 30 kaza ku mwanya wa 17.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Akarere ka Gakenke karahigiye imbere ya Perezida wa Repubulika imihigo 60:muri iyo 44 iri mu cyatsi,12 iri mu muhondo mu gihe 3 iri mu mutuku.
NONE SE NIBA 44+12+3=59 NOT 60 HARABURA UMWE (60-59=1)
MUSUBIRE MUMIBARE YANYU MUKOSORE MUDUHE STATISTICS ZUZUYE MUREKE GUTEKENIKA.
Gouverneur ibintu avuga ni byiza ariko ndibaza niba we adataha i Kibagabaga (Kigali), si mubona inshuro nyinshi yaje gusenga ku Kacyiru ra (AEBR)??? Nyakubahwa ni byiza gukora akazi ariko tukibuka ko imigendekere myiza y’akazi ituruka mu Rugo!!!
"Turashaka umuyobozi uri populaire (ukunzwe), ubwira abaturage bakumva, ni bwo tuzagera ku mpinduka u Rwanda rwiyemeje.”
None se na Vice-Mayor Soc Affairs ari populaire? Imyitwarire ye mu bantu izatuma ibi Governor yavuze bitagerwaho neza muri GAKENKE.
Gouverineri mumureke yivugire ibyo ashaka tu. We se ko yakoreraga Kinihira nyuma akabeshya ko akazi ngo atagakora neza kubera imihanda mibi kandi ari ukugira ngo wa muzinga we w’imodoka utangirika bakamukurayo? Ashaka kumvikanisha rero ko Musanze akorera akanahataha ariho hagati mu baturage ugereranije n’uko intara y’amajyaruguru iteye? Ubupagasi burenze ubwo bwaba ubuhe? Agahwa kari ku wundi karahandurika di! Twarabamenye ni umwana w’umunyarwanda.Ariko hano ntihagire ugira ngo nshyigikiye ko abayobozi batabana n’abaturage ahubwo ntihakagire umera nka wa mupadiri w’umunyamafuti wabwiye abakirisitu ngo bajye bakora ibyo avuga basibe ibyo akora. Natange urugero rwiza ajya gutura i Kinihira n’abandi bazamukurikiza kuko umwera uturutse i bukuru bucya wakwiriye hose. Buriya ba gitifu b’imirenge arimo kubihanduriraho amavunja kuko abashoboye.
Kigalitoday ndabinginze mwinyongera igitekerezo.
Wowe ko ugendera mu muzinga w’imodoka,kuki we atahozwa no gutaha mu mugi; ubwo mushaka kuba populaire mujye mugendera kuri moto.
Maze muzabe nka Thomas Sankara.
Ntabwo mwumvise abaturage ba Kinyababa bari gutabaza kuri radio Rwanda uyu munsi le 17/4/13,ubwo uri populaire waba wabamariye iki?
Guverineri ibyo avuga nibyo kubera ko kuyobora abantu ntabwo ari ku masaha y’akazi ahubwo hose. None se hazaba ibirori mu kagali ntuhagere habe ibyango ntuhagere ubwo se urumva batazagufata nkumuvantara kandi ari wowe wagomba kuza imbere ukifatanya n’abo uyobora mugasangira byose. Ibi bigufasha no kubamenya neza no kubagira inama mu bikorwa bakora byo kwiteza imbere. Hari Gitifu w’Akagari yasanze akagari ke katagira aho abantu bakwicira akanyota kandi handa kuza abantu benshi noneho asaba umuturage umwe ufite ubushobozi kubikorera none ubu yabaye umukire kubera igitekerezo cya gitifu.
None se Guverineri arashaka ko batajya kureba abana n’abagore bashatse. aragira ngo babeho bate. Ese arashaka ko biyandarika kandi umuyobozi wiyandaritse abaturage ntibamwumva. icyo mbona nibemererwe gutaha muri Weekend, abagore n’abana barakeneye, iyindi minsi , iyo mijyi bayibagirwe bubake igihugu cyacu. Murakoze!