Ntituzihanganira umuntu wese uzakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga- Umuvugizi wa RIB

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rutazihanganira ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga bikorwa n’abantu batandukanye harimo n’abitwaje umurimo bakora.

Umuvugizi wa RIB avuga ko bahagurkiye guhana abakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga
Umuvugizi wa RIB avuga ko bahagurkiye guhana abakorera ibyaha ku mbuga nkoranyambaga

Yabigarutseho mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyatambutse kuri Tereviziyo y’igihugu tariki 19 Ukwakira 2023 cyagarutse ku byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga no ku miyoboro ya Youtube.

Dr Murangira avuga ko hari abantu bamwe bakora ibyaha birimo gusebanya, kwibasira umuntu, gutoteza, kumwangisha rubanda bitewe n’imvugo wakoresheje ndetse no kumutesha agaciro.

Umuvugizi wa RIB avuga ko hari abantu benshi binjiye muri ibi bikorwa bamwe muri bo bakajya bakora amakosa yo gutukana ndetse bagashyiraho amakuru atari yo bagamije kubona ‘Views’ kugira ngo bacuruze bunguke ariko mu byukuri batazi ko bigize ibyaha.

Ati “Ukajya kubona umuntu ashyize inkuru itari ukuri kuri Youtube ye kandi iyo nkuru atangaje ishingiye ku binyoma no ku bihuha, kandi ugasanga bifite ingaruka kuri wa muntu runaka yavuzeho no kuri sosiyete muri rusange”.

Dr Murangira avuga ko hari n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nk’urwa X ndetse n’izindi mbuga zitandukanye bagakoresha amazina atari ayabo bakibwira ko ibyaha bakoreraho bidashobora gutahurwa nyamara iyo bakurikiranywe bamenyekana.
Ati “N’ababikora bakwiye kubireka izina wakwiyita ryose uba uri bugaragare ukazafatwa kuko ibyo uba ukorera aho hose biba bisiga ibimenyetso turabihanangiriza rero kuko ibyo mukora bigize ibyaha”.

Ikindi cyagiye kigaragara Dr Murangira yagarutseho ni abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza ibitekerezo byabo ku bantu urukiko rwahamije icyaha bo bagashaka kukimuhanaguraho bakurikije ibiterekerezo byabo nuko babibona ‘social justice’.

Ati “Hari nabo dusanga baragiye batera ubwoba abantu babashyiraho ibikangisho babasaba amafaranga kugira ngo badatangaza amakuru aberekeyeho, ibyo bigize icyaha cyo kwaka ruswa no gutera umuntu ubwoba abakora nk’ibyo bakwiye kubireka”.

Dr Murangira avuga ko inkuru ibogamye iba igaragara kandi buri wese aba ashobora kuyisoma no kuyumva akamenya uruhande nyiri kuyandika abogamiyemo.
Umuvugizi wa RIB avuga ko imbuga nkoranyambaga ari nk’inkota y’amugi abiri iyo uyikoresheje neza zakugirira akamaro bikakubyarira inyungu, ndetse wayikoresha nabi ikagukeba.

DR Murangira abajijwe niba byemewe kuvugira ku mbuga nkoranyambaga hakaganirwa ku rubanza rukiri mu nkiko ko byemewe yasubije ko bitemewe.
Ati “Tujya tubibona abantu badafite ubumenyi ku mategeko baganira ku manza zikiri mu nkiko rutaranacibwa, ndetse rutaranafatwaho icyemezo ibyo byose bikabangamira iperereza, kandi bikabangamira na banyiri urubanza, ibyo rero ntibyemewe urukiko rugomba kubahwa hakubahwa n’ibyatangarijwemo”.

Iki kiganiro cyari cyanatumiwemo abanyamakuru kugira ngo batange ibitekerezo ku bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga.

Niwemwiza Anne Marie yavuze ko kuvugira ku mbuga nkoranyambaga atabibonamo ikibazo igihe ibyo biba bifite ibimenyetso.

Umunyamakuru Anne Marie NIWEMWIZA
Umunyamakuru Anne Marie NIWEMWIZA

Ati “Rwose ibyo tuvuga byose ni amarangamutima, ibitekerezo byose tuvuga bishingiye ku marangamuti ariko nakwifuza ko amarangamutima ashingira ku bimenyetso aho kuvuga ibyo utumva utanafitiye gihamya”.

Niwemwiza avuga ko gutanga ibitekerezo by’umuntu kuri we atari ikibazo ahubwo abantu basabwa kubanza kureba neza niba bya bitekerezo byabo ntaho bigonganira n’amategeko.

Kubijyanye no guhana abakorera amakosa ku mbuga nkoranyambaga Niwemwiza avuga ko bikwiye ariko ntihahanwe abantu bamwe ngo abandi birengagizwe kandi bigaragara ko bakoze ayo makosa.

Ati “Ingero zigaragaza abatukana mu ruhame cg no ku mbuga nkoranyambaga zirahari. Hari abayobozi batutse abanyamakuru cg abaturage kandi ntabwo twababonye bahanwa cyereka niba byarakozwe ntitubimenye.

Hari n’abandi tubona cg twumva bafite ibiganiro bacisha kuri youtube no ku zindi mbuga nkoranyambaga zabo batukana bibi cyane harimo n’abarenga abavugwa bakadukiira n’ababyeyi babo kandi ntibahanwe. Ndashimira RIB ko ihana abarenze ku mategeko ariko icyo nsaba Dr Murangira ni uko habaho guhanwa kuri bose bakoze ayo makosa cg ibyaha”.

Niwemwiza asanga hagiye hahanwa abantu bose bakoze amakosa atandukanye ndetse bikanatangazwa abantu bakabimenya byafasha n’abandi kwirinda kugwa muri ayo makosa no muri ibyo byaha.

Rutindukanamurego Roge Mark ufite umuyoboro wa Youtube ufite izina rya The Future TV ubwo yatangaga igitekerezo ku byaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko abenshi babikora bagamije kubona indonke n’amaramuko.

Ati “Hari ababikora kubera ko izo mbuga nkoranyambaga zibagaburira bakabona imibereho, gusa ubundi gutukanira ho nti bikwiye ndetse no kuba umuntu yatangarizaho amakuru atari ukuri nabyo bikwiye gucika”.

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO

Rutindukanamurego abajijwe kubirebana n’abantu bagendera mucyo bise ‘Ikigare’ bagakora ibyaha yavuze ko bazajya bisanga mu bugenzacyaha igihe bakoze ibinyuranyije n’amategeko.

Aha ni naho Rutindukanamurego yavuze ko abantu bakwiye gushishoza mu byo bakora ntibatwarwe n’abandi n’amarangamutima bagakora bya Kinyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

nta muntu uvukana ibitekerezo ibi n’ibi ahubwo njye mbona abantu bavuga ngo umuntu yavukanye ingengabitekerezo cg ngo yayonse mu mabere ahubwo aba bantu nibwo baba bayifite.

Alias Bush yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Ariko buriya Koko umuntu yavukana ingengabitekerezo? Ahubwo ingengabitekerezo ni ibyo wigishishwe ukabifata byaba byiza cg bibi.

Kayitare yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

ese buriya nibijya bivugwa nabariya bana bavukanye ingengabitekerezo nkiyase bajya babyumva ngo bashake uko bagororwa nubwo byarenze kuko wibaza impamvu badafatwa

lg yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka