« Ntituzihanganira abayobozi bahutaza abaturage» - Minisitiri Musoni

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yihanangirije abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ko Guverinoma y’u Rwanda itazihanangira na gato abayobozi bahutaza abaturage. Yabibukije ko bashyizweho kugira ngo bafashe abaturage gutera imbere aho kubagirira nabi.

Imyitwarire y’abayobozi bakubita abaturage cyangwa babahohotera mu buryo ubwo ari bwo bwose bazajya bahanwa uko bikwiye ; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu muhango wo gusoza umwiherero w’iminsi ibiri abayobozi bo mu ntara y’Amajyepfo, guhera ku rwego rw’utugari kuzamura, bari bitabiriye guhera ku itariki ya 23 kugeza ku ya 24 Gashyantare.

Hari inkuru yari imaze iminsi ivuga ko hari umuyobozi wo mu Ntara y’Amajyepfo wakubise umukecuru ari mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga ya mituweri.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze kandi ko hari hashize igihe gito bavuye gukemura ikibazo cyo mu Ntara y’amajyaruguru aho abaturage basabwe guhinga ibigori mu mirima yabo maze bitwikira ijoro bayihingamo amasaka.

Aho ayo masaka amereye, umuyobozi wari wabasabye guhinga ibigori yazanye abandi baturage bataba ya masaka ndetse na buri muturage wari wahinze ya masaka acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 20.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yagize ati «wasanga amasaka ari yo abafitiye akamaro kurusha ibigori. Kuki batabanje kubagisha inama ? Hari igihe bari kwemera guhinga ibyo bigori ku neza iyo babasobanurira ubwiza bwabyo ».

Minisitiri yasobanuye ko aho mu majyaruguru basize bakuyeho umuyobozi wakoze ayo makosa ndetse n’umuyobozi w’umurenge abo baturage batuyemo kandi basaba ko abamaze gutanga bya bihumbi makumyabiri by’amande babisubizwa.

Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari we yasabye abayobozi bo mu ntara ayobora kujya babanza gusobanurira abaturage akamaro k’ibikorwa basabwa gukora kandi ubwabo bakishyiriraho igihano kizahabwa utabikoze.

Ibi Guverineri yabishimangiye avuga ko byoroshye gutwara umuntu mujya kuganira kurusha kumutwarira itungo ujya kurifunga ngo kubera ko atakoze igikorwa runaka.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka