Ntidutewe ubwoba no kurenga ibituzitira mu Iterambere – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibisabwa byose kugira ngo rubashe kungukira mu ikoranabuhanga u Buyapani butanga mu kubaka imishinga y’imbere mu gihugu.

Perezida Kagame ari kumwe n'abashoramari b'Abayapani bifuza gushora imari mu Rwanda
Perezida Kagame ari kumwe n’abashoramari b’Abayapani bifuza gushora imari mu Rwanda

Perezida Kagame yabitangarije mu biganiro yagiranye n’abahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’inzego za leta mu Buyapani bagera kuri 57, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nyakanga 2018.

Yagize ati “Ntabwo dufite ubwoba bwo gutaruka inzitizi izo ari zo zose mu Rwanda. Turashaka kungukira ku ikoranabuhanga ry’u Buyapani uko dushoboye. Ntago twavuga ngo ubwo tutahereye hasi ngo tuzamuke gahoro gahoro, ngo ubwo ntituzazamuka. Tubikora byose uko ari bibiri. Tugerageza kuziba icyuho vuba cyane uko dushoboye.”

Iri tsinda ryaturutse rimaze iminsi ibiri mu gihugu aho ryize ku hari amahirwe mu ishoramari mu ikoranabuhanga rikataje.

Madame Claire Akamanzi, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), wari waherekeje iri tsinda ubwo ryagiranaga ibiganiro na perezida ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda, yavuze ko Ubuyapani bwahinduye amatwara ndetse n’intego zabwo bukiyemeza gushyira imbaraga mu ishoramari muri Afurika.

Ati “Mu myaka yashize, u Buyapani bwashoraga imari nke muri Afurika, ariko mu myaka itanu ishize, ishoramari ryabwo ryariyongereye.”

Yongeyeho ko by’umwihariko ku Rwanda hari ibigo bitatu by’ubucuruzi gusa, ariko ubu hakaba hari ibisaga 20 mu myaka itanu ishize.”

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere igaragaza ko ibikorwa u Buyapani bwashoyemo imari mu Rwanda harimo nko kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, ubuhinzi bukorerwa ku buso buto, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Harimo kandi ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ndetse na serivisi zisanzwe z’ubucuruzi, byose bifite agaciro ka miliyoni 21,458 z’amadorali ndetse bikaba byarahanze imirimo 178.

Hagati aho, perezida Kagame yabwiye iryo tsinda ko hari umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’Ubuyapani ndetse ko ngo igihugu kiri kugerageza kongera uruhare rw’abikorera mu rwego rwo kugira ngo igihugu kigere ku ntego z’iterambere.

Iri ry’Abayapani 57 ryari riyobowe na Manabu Horii, minisitiri wungurije ushinzwe ububanyi n’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

president ramba ramba tukurinyuma

kubwimana elyse yanditse ku itariki ya: 6-08-2018  →  Musubize

Turashimira perezida wacu uhora adushakira icyateza imbere umuturarwanda Imana izamuhe kuramba agatunga agatunganirwa akagira ishya n’ihirwe hamwe n’abamukomokaho . ARIKO ABO BASHORAMARI BAJYE BANAGERA MUCYARO BIZATUMA ICYaro nacyo gitere imbere.

Sumutakirwa ndagijimana eric ɛabien yanditse ku itariki ya: 26-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka