“Ntidushaka kwigishwa n’imiryango ikorera mu kwaha kw’abayitera inkunga”-Perezida Kagame

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rutemera ibyandikwa n’imwe mu miryango mpuzamahanga ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu nyamara ibyo ikora bigaragaza ko bakorera mu kwaha kw’abayitera inkunga.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Metro cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Kagame yavuze ko gahunda u Rwanda ruhugiyemo ari izijyanye n’iterambere, atari ibyo kwivanga mu bibazo by’amahanga.

Yagize ati: “mu myaka 18 ishize, mu gihugu cyacu habaye Jenoside, kuva ubwo hagendewe kuri politiki z’ubwiyunge, abarenga miliyoni imwe bamaze kuva mu bukene, abarenga 90% bafite ubwishingizi mu buvuzi, ndetse turi ku mwanya wa gatatu mu muri Afrika mu korohereza abashoramari”.

Abajijwe ku cyibazo cy’uko igihugu cye cyaba gifasha umutwe M23, bitewe n’ibyo Abanyarwanda bahuje n’abagize uwo mutwe birimo n’ururimi, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byateye imbere bikwiye guhagarika uburyo bibonamo Afrika.

Ati: “Hari akamenyero ibihugu byateye imbere bifite ko kubona ibihugu by’Afrika nk’ibihora mu ngengabitekerezo idafite agaciro y’amoko. Bitewe n’uko bariya ari Abanyekongo bakomoka mu Rwanda, abantu bakavuga ko nta kabuza u Rwanda rubafasha. U Rwanda rugezweho ntabwo rukigendera muri iyo mitekerereze ishaje”.

Ku bijyanye n’uko imiryango mpuzamahanga itandukanye yakunze gushyira mu majwi u Rwanda, ku kibazo kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko biriya ari amarushanwa iyo miryango iba yibereyemo kugira ngo ishimwe n’abayitera inkunga.

Ati: “Ntidushaka kwigishwa n’imiryango ikorera mu kwaha kw’abayitera inkunga uburyo bwo kurengera uburenganzira bw’abaturage bacu”.

Yongeyeho ko igisobanuro cy’uburenganzira kigomba no kureberwa mu busugire bw’umuturage, ubasha kujyana umwana mu ishuri, uyu mwana kandi akabasha kugerwaho n’ibikorwa by’ubuzima ndetse anagira ijambo ku hazaza h’igihugu cye.

Perezida Kagame yanagaragaje ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’amabuye y’agaciro ya Congo nk’uko yari abibajijwe n’umunyamakuru, avuga ko ibi bintu byakunze kuvugwa, nyamara amabuye y’agaciro ava mu Rwanda aba afite ibiyaranga (certifications).

Yanibukije kandi ko mu bihe bishize, u Rwanda rwasubije Congo toni 80 z’amabuye y’agaciro yinjijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Cyakora yavuze ko hari ikizere cy’uko umutwe w’ingabo udafite aho ubogamiye wemeranyijweho n’ibihugu 11 byo mu karere wazakemura ibibazo ndenga mupaka mu karere.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 4 )

Utamushima yava he se? Perezida wacu Imana imuhwe gushakira igifitiye abaturage akamaro.Kandi Imana iturinde abashakira inyungu mu banyarwanda bagamije kubagirira ikibi

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

mbanje gushimira president wacu udatinya iterabwoba ryibihugu byitwa ko bikomeye ngirango mbaze abashinja urwanda gutera inkunga umutwe wa m23 niba urwanda rukorera muri congo cyangwa arigihugu kigenga. ahubwo ahubwo binjire mubibazo bya congo barebe impamvu ituma havuka imitwe irwanya reta myinshi ikindi monic irangaza amahanga ngo arangamire kurwanda ngo maze yigwizeho ubutunzi. nkabansaba abanyarwanda kumva ko ibibazo byurwanda bibabireba buri munyarwanda wese kuruta uko babitura amahanga

yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

Ndagira ngo mbere ya byose shimire Perezida wacu udahwema kwita kucyaduteza imbere! Imana ishobora byose ikomeze imuhe imbaraga n’ubwenge bwinshi nk’ubwo yahaye Salomo kuko abadashaka amahoro n’iterambere dukatajemo nk’abanyarwanda bagikomeje!!! Perezida ibyo avuga n’ukuri kuzuye kandi urebesha amaso y’umuntu muzima arareba aho twavuye aho turi n’aho ingamba Leta ifite zituganisha ni heza cyane! Mureke dushyigikire Leta mu bikorwa byayo byose, twitange n’imbaraga zacu zose tureke gutegereza akimuhana twihaze muri byose! Perezida nkunda cyane Imana yo mw’Ijuru igukomeze, ugubwe neza, imigisha Imana idusezeranya mu ijambo ryayo ikubeho wowe n’abawe bose! Twanze gukorera mu kwaha kw’abashaka kutugira uko bashaka, turi abo turibo, tuzi icyo dushaka nabo dushaka kubabo! Murakoze, ikindi nibutsa nuko Imana irinda urwanda igihari ntaho ruzajya ahubwo ruzakomera kurutaho!

Venuste yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

Prezida wacu turamwera peeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

Bajeneza yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka