Ntibyemewe kwamamaza imiti n’inyunganiramirire utabiherewe uburenganzira - Rwanda FDA

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imiti n’ibiribwa (Rwanda FDA), kivuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwamamaza imuti n’inyunganiramirire atabiherewe uburenganzira, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Kwamamaza ibikorwa by'ubuvuzi ntibyemewe
Kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi ntibyemewe

Muri iyi minsi ibintu bijyanye n’imiti gakondo bisa nk’aho byabaye byinshi, ahanini bitewe n’uko usanga bavuga ko bavura indwara zitandukanye harimo n’izananiranye, bityo bigatuma abantu batari bacye bifuza kuyikoresha bagamije kugira ngo barebe ko bakira indwara zirimo izo bavuga ko zatewe n’amarozi n’ibindi.

Ibi bituma abacuruza iyo miti basa nk’aho bari mu irushanwa buri wese yifuza kwerekana ko ariwe ufite imiti ivura kurusha abandi, bityo hagakoreshwa uburyo bwose butuma bayimenyekanisha.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko kumva imiti cyangwa ibindi byose byamamarizwa mu bitangazamakuru, bituma badashidikanya ku buziranenge bwabyo.

Alphonsine Mukandutiye wo mu karere ka Nyarugenge, avuga ko iyo yumvise imiti gakondo yamamazwa mu bitangazamakuru bituma adashidikanya ku buziranenge bwayo.

Ati “Iyo bayifashe bakayamamaza nko kuri televiziyo cyangwa radio, mba numva nyizeye neza, kuko ntabwo bakwamamaza ibintu isi yose iri bumenye bitujuje ubuziranenge. Ubwo rero mba numva nyizeye ku buryo nyinyweye itashyira ubuzima bwanjye mu kaga, kuko hari abantu nzi bajya bayinywa, ivura igifu, umwijima kandi bagakira”.

Ku rundi ruhande ariko hari abandi babibonamo ubucuruzi bugamije kwigwizaho amafaranga, kurusha kuba ubuvuzi nk’uko Marie Josse Mukamwiza abisobanura.

Ati “Bariya bantu baba bashaka ko babamamariza ngira ngo imiti yabo iba yabuze abakiriya, baba babuze abayibagurira, ntabwo mbabona nk’abaganga, mbabona nk’abacuruzi b’imiti, ntabwo yaguhakanira kuko ashaka gucuruza, yakubwira ko urwaye akaguha n’imiti kandi nta kintu urwaye”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kureba ingaruka z’imiti n’ibiribwa muri RFDA, Lazaro Ntirenganya, avuga ko ikintu cyo kwamaza imiti n’inyunganiramirire giteye impungenge.

Ati “Biri mu nshingano za RFDA kugenzura amakuru akoreshwa mu kwamamaza, nta muntu wemerewe n’umwe kwamamaza umuti, inyunganiramirire, ikiribwa cyanyuze mu ruganda atabiherewe uburenganzira, iyo umuntu atanze amakuru atariyo, niho uzasanga ba bantu bagenda bakamara igihe bivuza uburwayi butari bwo, ataragannye muganga”.

Akomeza agira ati “Nko mu miti hari iyo duheruka gufataho impagararizi, igitangaje hari uwo twasanze witwaga umuti ariko dusangamo alukoro (Alcohol) yo ku kigero cya 9%, ariko ugasanga wanditseho ko ari umunti uvura ‘stress’, porositate, ibyo rero ntabwo bikwiye”.

Umuyobozi Mukuru wa BTN TV Ahmed Pacifique, avuga ko bamamariza umuntu babanje gusaba icyangombwa kimwemerera gukora, kuko iyo yemerewe gukora biba bigaragaza ko ibyo acuruza byujuje ubuziranenge, ariko ngo bibaye byiza RFDA yagira n’ibyo imenyesha ibitangazamakuru bigomba kugenderwaho mbere yo kwamamaza nk’uko bikorwa ahandi.

Ati “Urabona nk’indirimbo zo kwibuka, bazituzanira zifite ibaruwa ya CNLG, ubu ni Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanywarwanda, iyo badafite iyo baruwa ntidushobora kuzakira, nta n’ubwo twazikina. Nabo bashobora gushyiraho ibigenderwaho bakandikira ibitangamazamakuru, bati kwamamaza kose kujyanye n’ibiribwa bigomba kuba biherekejwe n’ibaruwa ya FDA tukabimenya, ku buryo na wa wundi tubimubaza, ibyo nibyo tubasaba”.

RFDA imaze kubarura inganda zigera 843 zikora imiti harimo isukura intoki, ibiribwa, izigera 550 zamaze gutanga ubusabe bwazo kugira ngo zihabwe ibyangombwa byo gukora mu buryo bwemewe, mu gihe hamaze kwandikwa ibiribwa n’ibinyobwa bigeze kuri 473, byerekana ko byujuje ubuziranenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka