Ntibisigwa arishyuza akarere amafaranga amaze hafi umwaka wose akorera

Ntibisigwa Célestin, umuzamu ku nzu zubakiwe abatishoboye igihe cy’urugerero ruciye ingando, amaze igihe kirekire yishyuza Akarere ka Nyagatare umushahara yakoreye, dore ko habura ukwezi kumwe ngo umwaka wuzure.

Ntibisigwa Célestin asaba akarere amafaranga yakoreye hafi mu mwaka wose bashaka bakamusezerera
Ntibisigwa Célestin asaba akarere amafaranga yakoreye hafi mu mwaka wose bashaka bakamusezerera

Urugerero ruciye ingando rw’Intara y’Iburasirazuba rwatangiye mu Karere ka Nyagatare ku wa 06 Gicurasi 2018, rusozwa ku wa 13 Kamena uwo mwaka.

Ntibisigwa Célestin yaje guhabwa akazi ko kurinda izo nzu n’ibikoresho by’abazigenewe urwo rugerero rugisozwa.

Avuga ko yahembwe umushahara we w’ibihumbi 60 yari yemerewe buri kwezi kugera kuwa 03 Ukuboza uwo mwaka.

Nyuma y’aho ngo ntiyongeye kubona amafaranga kugeza uyu munsi. Avuga ko imibereho ye atari myiza uretse gushakisha akandi kazi ku manywa agashimira n’aba DASSO bajya bamugaburira.

Ati “Amafaranga mperuka guhembwa itariki 03 z’ukwa cumi n’abiri, ntakubeshye iyo ntagira aba DASSO bazanye hano sinzi ubuzima mba ndimo.”

Ntibisigwa avuga ko yakomeje kubaza kugira ngo ahabwe umushahara we ariko kugeza uyu munsi ntarabona igisubizo gikwiye. Yewe ngo yanagererageje gusaba gusezera ariko ntibamukundira.

Agira ati “Nabajije Corporate(umwe mu bakozi b’akarere) watumye mpembwa mbere ariko arambwira ngo mvugishe umwe mu bakuriye DASSO na we ntiyakurikiranye ikibazo cyanjye kugeza ubu nasabye guhembwa cyangwa gusezera ngahabwa agezemo ariko byose byaranze.”

Ntibisigwa acunga umutekano mu mudugudu wubatswe n'urugerero ruciye ingando
Ntibisigwa acunga umutekano mu mudugudu wubatswe n’urugerero ruciye ingando

Rurangwa Steven, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko aho amenyeye icyo kibazo yasanze uyu muturage yararenganye bityo bakaba bagiye gushakisha uko haboneka amafaranga agahembwa.

Ati “Nakurikiranye nsanga uwo mugabo yararenganye ariko tugiye gushaka amafaranga tumwishyure kuko hariya tuhafite aba DASSO tuzamuhemba nibura yitahire ariko yabonye amafaranga ye.”

Umunyamakuru wa Kigali Today ubwo yarimo akora iyi nkuru yasanze Ntibisigwa Célestin agikora ako kazi k’ubuzamu, aho yari arinze ibikoresho by’inzu imwe itarabona nyirayo n’ibikoresho by’uyigenewe.

Ako kazi agafatanya na DASSO zishinzwe kurinda umutekano w’abaturage batishoboye batujwe muri izo nzu ziri mu Mudugudu wa Kinihira, Umurenge wa Nyagatare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka