Ntibikwiye kuvuga ngo igihugu cyanshinze imirimo ariko nticyampa ibikoresho bihagije - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi bahabwa inshingano kutagira urwitwazo amikoro make y’Igihugu ngo bakore akazi kabo nabi, abibutsa ko mu byo bashinzwe harimo gushaka ayo mikoro.
Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, nyuma yo kwakira indahiro y’abayobozi bashya aribo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame ubwo yakiraga indahiro z’abo bayobozi, yavuze ku nshingano zabo, abibutsa ko mu byo bagomba kumenya mu mwanya bahawe wo gukorera Igihugu, hari abandi Banyarwanda benshi bashobora gutunganya neza izo nshingano bahawe.
Ati ‟Haba hari Abanyarwanda benshi bakwiye gukora iyo mirimo, ariko kuba ari mwe mutoranyijwe bikwiye kubongerera uburemere bw’izo nshingano”.
Yababwiye ko umuntu adakwiye gushakisha impamvu zo kutubahiriza iyo mirimo, abibutsa ko mu nzego zose z’Igihugu guhera ku rwego rwa Perezida wa Repubulika, urwego rukuriye urukiko rw’ikirenga, urwa Minisitiri w’Intebe, urw’abakuriye Inteko ishinga amategeko n’abandi bakorera mu mikoro adahagije, ariko ko bidakwiye gutuma umuntu akora nabi inshingano ze.
Ati ‟Iyo uri ku mirimo ntabwo ushakisha impamvu ibintu bitagenze neza cyangwa se bishobora kugenda nabi, ni nk’abavuga ngo wampaye umurimo cyangwa Igihugu cyampaye imirimo, ariko nticyampaye ibikoresho bihagije”.
Arongera ati ‟Ibyo biba bivuze iki, iyo mirimo nahawe, haba harimo no gushaka ibikoresho, amikoro Igihugu gifite ntabwo arangiza byose, ntashobora. Kuko ntabwo ari urwego rumwe ruriho ngo ayo mikoro yose y’Igihugu ajye muri urwo rwego, oya! Amikoro Igihugu gifite adahagije agabanywa mu nzego zose, ni ukuvuga ngo buri rwego rubona ibidahagije, Igihugu gifite ibidahagije”.
Yavuze ko abantu mu byo bashingwa ari ukuzuza inshingano bahawe, ariko hakabamo n’inshingano zo kongera amikoro.
Niba mu nshingano mwahawe batababwiye ko hiyongereyemo gushaka amikoro, bababwiye ibituzuye
Umukuru w’Igihugu yabwiye abarahiriye inshingano, ko mu byo bashinzwe harimo gushaka amikoro y’Igihugu, yibutsa abo muri Siporo kuyibyaza umusaruro igatanga amikoro.
Ati ‟Mwebwe abagiye mu rwego rwo gukorera Guverinoma, mumenye ngo muje mu nshingano mwabwiwe, mwemeye kandi muzi, ariko muri izo nshingano niba batababwiye ko hiyongereyemo gushaka amikoro ubwo ntabwo byari byuzuye”.
Arongera ati ‟Abo muri siporo, mu byo tugerageza gukora ni ukugira ngo ibyo siporo igeza ku bantu havemo n’amikoro, siporo ni Business ishingiye kuri Talent (ku mpano) mu Banyarwanda cyangwa se mu baturuka ahandi, iyo talent rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ibyazwa amikoro, iyo ni yo ntego yacu”.
Perezida Kagame, yibukije abo bayobozi ko Igihugu cyagiye cyubaka ibikorwa remezo bya siporo hirya no hino mu gihugu, avuga ko uyu ari umwanya wo kubibyaza umusaruro bigatanga amikoro.
Yabwiye kandi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, ko inshingano ze atari ukujya kubara imari iri mu isanduku y’Igihugu gusa, amubwira ko ashinzwe no kumenya aho iyo mari ituruka, bityo imari y’Igihugu igakomeza kwiyongera.
Ati ‟Ugomba gushakisha uko amafaranga yinjira ukanagena uko asohoka, kugira ngo cyane cyane aho yinjira ava hagende hiyongera. Ni ibyo, ubundi mu mirimo nta kigoye, bigorana ari uko abantu ubwabo batuma igorana. Iyo ushatse ko yoroha iroroha, washaka kuyikomeza bikagukomerana”.
Umukuru w’Igihugu yibukije abagiye mu nshingano nshya ko indahiro barahiye itari umugenzo, ababwira ko indahiro ifite uburemere bwayo bujyanye n’imirimo igiye gukorwa.
Yasoje ijambo rye, yifuriza abayobozi bashya akazi keza, kandi abizeza ko igisigaye ari ubufatanye na bagenzi babo bagiye gukorana mu nzego zitandukanye.
Ati ‟Ndabashimiye kandi muzagire akazi keza, na ko mugire akazi keza, kuko mugahereye nonaha”.
Ohereza igitekerezo
|