Ntibikwiye ko uwafashijwe ahora ku rutonde rw’abafashwa

Umuyobozi wa Caritas ya Diyoseze ya Kibungo, Padiri Aimable Ndayisenga, avuga ko Caritas idafasha umukene kugira ngo ajye ahora aza gusaba, ahubwo imufasha kugira ngo ave ku rutonde rw’abafashwa ndetse inamuteze imbere mu buryo yakwifasha ubwe.

Ufashijwe ngo yagombye gukora ku buryo na we yakwifasha ntahore mu bafashwa
Ufashijwe ngo yagombye gukora ku buryo na we yakwifasha ntahore mu bafashwa

Yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 07 Kamena 2022, mu nteko rusange ya Caritas Diyoseze ya Kibungo aharebewe hamwe uko umwaka wa 2020-2021 wagenze, mu gufasha abakene kwiteza imbere ndetse n’ibyakozwe mu gufasha Leta guhangana na COVID-19.

Uwari uhagarariye Umwepisikopi wa Diyoseze Gatolika ya Kibungo, Musenyeri Oreste Incimatata, yasabye abagize iyo nteko kwibanda ku gufasha abakene kwigobotora Ubukene, aho kubaha ubufasha gusa kuko bitabubakuramo uhubwo bumva bahora bafashwa.

Iyo nteko rusange ya Caritas yari yitabiriwe n’Abapadiri ndetse n’Abarayiki bahagarariye Caritas muri za Paruwasi, abakozi ba Caritas kuri Diyosezi ndetse n’abahagarariye Ibigo Nderabuzima bya Kiliziya Gatolika biri muri Diyosezi n’Imiryango y’Abihayimana bakora mu bijyanye no gufasha abatishoboye.

Nyuma yo kugaragaza ibikorwa Caritas ya Kibungo yakoze mu mwaka wa 2020 -2021 ndetse n’imbogamizi z’uko abakeneye gufasha bakiri benshi, ubushobozi bukaba ari buke, hafashwe ingamba ko buri mukirisitu afite inshingano zo gushyira mu bikorwa itegeko ry’urukundo agafasha umukene.

Musenyeri Incimatata yavuze ko mu gihe buri mukirisitu adashyize imbere itegeko ry’urukundo abakeneye ubufasha batazabubona, nyamara abakirisitu aribo ba mbere bagomba kubikora abaterankunga bakaza babunganira.

Yagize ati “Buri mukirisitu wese afite inshingano zo gushyira mu bikorwa itegeko ry’urukundo afasha umukene. Nibiba bityo ubufasha ntibuzabura. Nitwe abakirisitu mbere na mbere tugomba kubikora hanyuma abaterankunga bo hanze bakaza batwunganira.”

Padiri Ndayisenga avuga ko Caritas idafasha umukene kugira ngo ajye ahora aza gusaba, ahubwo ni ukugira ngo ave ku rutonde rw’abafashwa.

Ati “Caritas ntifasha umukene ngo ajye ahora aza gusaba, imufasha kugira ngo adahora ku rutonde rw’abafashwa ahubwo inamuteze imbere ku buryo yakwifasha. Twafashe ingamba ko muri buri Paruwasi abakangurambaga ba Caritas bagiye kudufasha gukangurira abantu kumenya kwifasha, guhanga udushya, korozanya, kwibumbira mu bimina kuko bizafasha umugenerwabikorwa kwishakamo ibisubizo.”

Yashimye kandi Paruwasi zatangiye imishinga yo gufasha abakene babo aho hari abubatse inzu zikodeshwa ikivuyemo kigafasha abakene, kimwe n’uko ngo hari aborozanya amatungo magufi.

Akirabaje Gregoire, umwe mu bitabiriye iyi nteko rusange aturutse muri Paruwasi Rusumo, mu Karere ka Kirehe nawe yemeza ko umwanzuro wo kudahoza abantu ku rutonde rw’abafashwa, uziye igihe kuko ngo hari aho byageragejwe bigakunda.

Yagize ati “Nk’ubu hari abakene bafashwaga na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro bashyizwe mu matsinda bakajya bizigama make ashoboka ariko ubu bamaze gutera intambwe ubu barizigamira neza, kuko byabafashije gufunguka no kubona igishoro cyo gukora ibibateza imbere. Ubu barizigamira menshi, baragabana menshi.”

Bimwe mu bikorwa bifasha Caritas kubona ubushobozi hari amafaranga akusanywa mu kwezi ku rukundo n’impuhwe, akusanywa mu gihe cy’igisibo ndetse n’igihe cya Adiventi.

Ahandi hakurwa amafaranga ni mu baterankunga bo hanze, ari naho kugera ubu hava menshi mu mafaranga akoreshwa mu gufasha abakene.

Hari kandi imitungo itimukanwa yagiye yubakwa nk’amazu, ikivuye mu bukode nacyo kigafasha Caritas ya Diyosezi gufasha abakene.

Muri za Paruwasi hatanzwe ubufasha bw’Amafaranga y’u Rwanda 15,318,855, buhabwa abantu 8,357, harimo kwishyurira abana bakomoka mu miryango itishoboye amashuri, gusana no kubakira abatishoboye, gufasha abafite ubumuga, abakobwa babyaye imburagihe n’ibindi byiciro by’abantu.

Caritas ya diyosezi yabonye inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda 9,898,750 ihabwa imiryango 431 igizwe n’abantu 1,722 hagamijwe kubakura mu bukene.

Abantu 120 bo mu Karere ka Kirehe bahawe ibikoresho by’isuku bibafasha kwirinda COVID-19, bifite agaciro k’Amafaraga y’u Rwanda 3,000,000 bikozwe na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro.

Uyu mwaka wa 2021-2022, ibikorwa biteganijwe bizafasha abakene bigenewe ingengo y’imari y’Amafaranga y’u Rwanda 171,000,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka