Ntibikwiye ko umuntu yubahiriza amabwiriza yo kwirinda kubera gutinya Polisi - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, avuga ko bidakwiye ko umuntu yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 ari uko hari ijisho rya Polisi.

CP Kabera avuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitagombera ijisho rya Polisi
CP Kabera avuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitagombera ijisho rya Polisi

Yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Kanama 2020, aho yagaraje ko muri iyi minsi abantu badohotse ku kwirinda icyo cyorezo kandi ntaho cyagiye.

CP Kabera yavuze ko gukorera ku jisho ari umuco mubi mu gihe buri muntu yagombye kwirinda akanarinda abandi.

Agira ati “Ntabwo bikwiye ko buri muntu wese yubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 agendeye ku jisho rya Polisi cyangwa ari uko abonye umupolisi, abantu dukwiriye kwirinda gukorera ku jisho kuko atari umuco mwiza. Gukurikiza amabwiriza ni amahitamo y’umuntu ku giti cye, ni zo nshingano zacu kuko birimo kwirinda no kurinda abandi muri rusange”.

Ibyo yabivuze ahereye ku bugenzuzi bwakozwe na Polisi, bukaba bwarerekanye ko muri rusange abantu badohotse ku kwirinda icyo cyorezo.

Ati “Polisi imaze iminzi ikora ubugenzuzi ahantu hatandukanye hahurira abantu benshi harimo amasoko, insegero, ubukwe, ibiriyo, amaresitora, kuri za gare n’ahandi hatandukanye hakunze kugira abantu benshi.

Ikigaragara ni uko abantu badohotse, bacitse intege mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ibyo biraba mu gihe tuzi neza ko icyo cyorezo kigihari”.

Ati “Ibitiza umurindi icyo cyorezo ni abantu bakomeza gutegura ibirori mu ngo nko kwizihiza amasabukuru, gusurana n’ibindi bituma amabwiriza atubahirizwa. Hari nk’abakora siporo zemewe n’izitemewe kandi hose nta kubahiriza amabwiriza yo kwirinda, ibyo bishobora gutuma abandura biyongera bikaba byasubiza uduce tumwe cyangwa igihugu cyose muri Guma mu rugo”.

Akomeza avuga ko kwirinda kuri buri muntu wese ari ngombwa kuko icyo cyorezo nta mpuhwe kigira.

Ati “Covid-19 nta nshuti igira, nta muvandimwe igira, nta mubyeyi yewe nta n’umwana igira, Covid-19 nta dini igira, nta marangamutima ndetse nta mpuhwe igira. Ntitoranya, ntisabana yewe nta n’umuturanyi igira, umuntu wese aho ari agomba kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda iki cyorezo”.

CP Kabera yongeraho ko Polisi itazahwema gukomeza kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ndetse no gukurikirana abantu bayateshukaho kandi ikabafatira ibyemezo.

Kwirinda icyo cyorezo ni ukwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, kwirinda kuramukanya abantu bakoranaho no kubahiriza amasaha y’ingendo yagenwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka