Ntibikwiye ko abanyamahanga batanga abanyarwanda kuvuga inkuru zabo
Prof Shyaka Anastse, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), avuga ko bidakwiye ko abanyamakuru b’abanyamahanga batangaza inkuru z’u Rwanda mbere y’Abanyarwanda.

Yabivuze kuri uyu wa 20 Ukwakira 2016, mu nama mpuzamahanga yahuje amashyirahamwe n’amahuriro y’abanyamakuru n’abandi bafite mu nshingano zabo guteza imbere itangazamakuru, baturutse mu bihugu 30 bya Afurika Caraibe na Pacifique (ACP Press Clubs).

Iyi nama igamije guhanahana ubunararibonye mu bayitabiriye, kugira ngo bateze imbere itangazamakuru.
Avuga ku itangazamakuru ry’u Rwanda, Prof Shyaka yagize ati “Bimwe mu bihugu birimo n’u Rwanda usanga amakuru yabyo atangazwa mbere n’abanyamakuru b’abanyamahanga.
Ni ngombwa rero ko habaho imikoranire kugira ngo bazajye bayatangaza ariko aturutse kuri ba nyirayo”.
Avuga ko iyi mikoranire ari yo izatuma umuntu atangaza amakuru y’igihugu kitari icye, ariko akayatanga uko ari nta byo yongeyeho cyangwa ngo agabanyeho, kuko azaba yayahawe na mugenzi we wayacukumbuye ahibereye.

Gaspard Safari, ukuriye itsinda ry’abahoze mu itangazamakuru n’abarikoramo nka bizinesi (Kigali Press Club), avuga ko rizunganira abanyamakuru bari mu mwuga.
Ati “Iyi Club izafasha mu koroshya imikoranire hagati y’abanyamakuru bari mu mwuga n’abarihozemo bafite ubunararibonye, hagamijwe kubaka itangazamakuru rifitiye akamaro igihugu n’abagituye”.
Avuga ko ibi bizafasha kuvuga mu ruhando rw’amahanga uko u Rwanda ruhagaze, hagamijwe kugaragaza isura nyayo yarwo.
Michael Ryan, Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) mu Rwanda, avuga ko iri huriro rifitiye itangazamakuru ryo mu bihugu byitabiriye iyi nama akamaro kanini.
Ati “Bizatuma uburenganzira bw’abanyamakuru bwubahirizwa, bajye batara amakuru mu bihugu binyuranye ntacyo bikeka”.
Amb Ryan yongeyeho ko hakiri ibihugu bidaha agaciro abanyamakuru, aho ngo bahora babafunga nta mpamvu zigaragara, akabisaba guhagarika iyi migirire.
Basoza umunsi wa mbere w’iyi nama , abayitabiriye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, berekwa amateka mabi yaranze u Rwanda, intambwe u Rwanda rwateye rwiyubaka mu Bumwe n’ubwiyunge.










Ohereza igitekerezo
|
I’m totally disagree with Prof. Shyaka. Ibyo avuze ntabwo ari ihame ntakuka. Abanyarwanda baca umugani ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko kera, kandi ntawirata abo kumurata bahari. Ariko rero dushyize n’imigani kuruhande, ntawakwiyibagiza ko kugirango inkuru ihabwe agaciro kayo biterwa n’uyitanze ndetse nabo ayihaye! Ibyo nibyo bituma Nyakubahwa Perezida w’u Rwanda avuga ibintu bugacya byakozwe kandi hari abaturage baba bamaze imyaka babivuga, babisaba ntagihinduka. Ibyo kandi ni nabyo bituma inkuru ya kinyamateka idashyikira isi yose cyo kimwe n’iya Huffington post! Njye numva icyangobwa cyakabaye gukangurira abanyamakuru gukoresha uburyo bukwiriye mugukora inkuru zabo ndetse no kuzigeza kubasomyi batandukanye! (urugero umunyamakuru wo mu rwanda ushaka ko inkuru ye isomwa n’abanyamerika, akayohereza ikinyamakuru cyo muri USA)
None ko hari umunyarwanda uherutse gutangaza ubuzima yanyuzemo umunyamahanga akaba ari we ufata iya mbere mu kuvuga ko abeshya aha ntimwaba murimo kwivuguruza?