Ntibihagije gushyingira abantu hanyuma ntihagire uwongera kujya kureba uko urwo rugo rubayeho - Sr Immaculée Uwamariya

Soeur Uwamariya ni umwe mu Bihayimana, ariko inshingano ze akazifatanya no gutanga inama zubaka imiryango agamije ko ingo zikomera, ari yo mpamvu avuga ko urugo ari umushinga ugomba gukurikiranwa na buri wese.

Ibyo yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 24 Kanama 2020 ubwo yari mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio hamwe n’abandi batumirwa, kikaba cyaribanze ku buryo umuntu yagira umuryango mwiza kandi uzaramba.

Uwo mubikira wanashinze umuryango yise ‘Famille Espérance’ ufite intego yo gufasha ingo kubaho neza kandi zifite amizero, avuga ko bidahagije gushyingira abantu hanyuma ntihagire uwongera kujya kureba uko urwo rugo rubayeho, kuko we arufata nk’umushinga.

Avuga ko akenshi ikibazo gituruka mu miryango y’ubu, aho umwana akura ntacyo akora cyangwa nta nama agirwa n’ababyeyi, yagera mu rugo rwe nyuma yo gushyingirwa bikamuyobera hakazamo no gutana.

Agira ati “Nk’abana turera ubu, urera umwana ntacyo akora mu rugo, ntacyo umuha wowe mubyeyi nk’inama hanyuma ejo ukamushyingira. Ese muri rwa rugo agiye gukoramo iki? Bivuze ko hari uburere bw’ababyeyi bwadohotse kandi umwana azakenera, mu rugo uwo mwashakanye hari ibyo azagukeneraho, niba utarabihawe urumva ko ntaho uzabikura”.

Ati “Ikindi kibazo ni ugushyingirwa abantu badashingiye ku rukundo, ahubwo bagashingira ku mafaranga, ku mashuri, ku bwiza n’ibindi. Ese niba wakundaga umukobwa unanutse hanyuma yabyara akabyibuha uzamureka? Niba wamushatse afite amafaranga hanyuma agashira uzamureka? Niba urushako rudashingiye ku rukundo, rwose ruba rwubakiye ku musenyi”.

Ikindi kibazo cyugarije imiryango ni uko ngo nta bantu bagihanura abandi, ndetse n’abashyingira haba mu nzego za Leta n’amadini ngo ntawukurikira ngo amenye uko abashyingiwe babayeho, nk’uko Sr Uwamariya abivuga.

Ati “Urugo ni umushinga abantu bagomba gukurikirana umunsi ku munsi, ariko si ko biri kuko haba mu murenge baheruka bashyingira hanyuma bagategereza baje gusaba gatanya. Mu matorero na ho ni uko, ntibagera igihe ngo barebe bati twashyingiye abageni runaka ngo bajye kureba uko babayeho, ni ngombwa ko habaho guherekeza ingo zikagirwa inama”.

Ati “Kera ba nyirasenge b’abantu ni bo babahanaga, umukobwa bakakubwira bati iki kirazira akitwararika. Ubu ntibigihari, dukeneye rero abantu bazima bubatse babagira inama, bakababwira ko ingo nziza zishoboka”.

Umukozi ushinzwe iterambere ry’umuryango n’uburenganzira bw’umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Alfred Karekezi, asaba abashinzwe kwigisha abagiye kurushinga ko bashyiramo imbaraga.

Ati “Ababyeyi b’ababa bagiye kurushinga bafite inshingano zo gutegura abana babo, hari kandi urwego rwa Leta, umurenge, bagomba kubigisha inshuro zirindwi (7) nk’uko itegeko ribivuga, gusa ntibikorwa kuko usanga biga ku munsi wo gusezerana gusa. Amadini na yo afite ibyo agomba kubigisha, ni ngombwa ko izo nzego zose zikora ibyo zishinzwe bityo ingo zizabe nziza”.

Abasesengura ibibazo biri mu ngo, bavuga ko ibiri mu ngo z’abasenga biba no mu z’abatemera, ko ibiri mu ngo z’abakire biri no mu z’abakene kandi ku isi yose, bagahamya ko muri iki gihe icyiza ari uko abagiye gushakana bakumvikana uko bazabana, bitakunda bagatandukana neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamvu abashakanye bagirana ibibazo,nta yindi ibitera uretse kuba badakurikiza amahame ya bibiliya.Intangiriro 2:24,Imana isaba abashakanye ko baba "umubiri umwe".Nukuvuga kudacana inyuma,kubahana,gukundana,kubabarirana,etc...Uwo niwo muti rukumbi.Muri make,abashakanye,abanyamadini,etc...,nibareke ubusambanyi,kubera ko Imana ibitubuza.Ababikira benshi nabo bakora ubusambanyi.

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 26-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka