Ntibemeranya na Polisi ku mande barimo gucibwa arimo ayo mu myaka umunani ishize

Abatwara ndetse na ba nyirimodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ntibemeranya na Polisi ku mafaranga irimo kubishyuza arimo n’ayo mu myaka umunani ishize.

Polisi n'abashoferi ntibemeranya ku mande amaze imyaka myinshi
Polisi n’abashoferi ntibemeranya ku mande amaze imyaka myinshi

Ayo mafaranga ngo ni ay’amakosa yakozwe kuva mu mwaka wa 2012 ubwo Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yari itaratangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga, kugeza igihe batangiye gukoresha ikoranabuhanga.

Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha ikoranabuhanga mu kwandikira abarenze ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda mu mwaka wa 2017, ku buryo abo yari ifitiye ibyangombwa mbere y’uwo mwaka babisubijwe.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko harimo abishyuzwa amafaranga bagasanga igihe babwirwa ko bakoreye amakosa bari bataratangira gutwara imodoka, abandi nabo bakagaragaza ko imodoka bivugwa ko zakoze amakosa zari zitaragurwa, ku bwabo bagasanga bidasobanutse, ari naho bahera basaba Polisi kubasobanurira neza ibijyanye n’ayo mafaranga.

Aganira na Kigali Today, uwitwa Rukundo yavuze ko amaze iminsi arimo kuryozwa amakosa yakozwe mu mwaka wa 2012, kandi nyamara nta ruhare yabigizemo kuko yari ataratangira akazi.
Ati “Nasabye akazi mu mwaka wa 2017, urumva ko nkamazemo imyaka itanu, ariko ikibabaje ni uko baduhagarika bagatwara ibyangombwa byacu kandi nyamara nta ruhare na ruto tuba twaragize muri ayo makosa yakozwe”.

Ikindi batiyumvisha ngo ni uko imodoka batwara zijya muri Controle technique kabiri mu mwaka kandi bikaba bidashoboka ko imodoka ifite ideni rya Polisi itarishyura ihabwa icyo cya ngombwa, bityo bagasanga amafaranga bacibwa badasobanukiwe n’imvano yayo.

Mugenzi we yagize ati “Jye baheruka kumfata bavuga ko mfite ideni rya 2015 ry’amafaranga arenga ibihumbi 100, ariko mu by’ukuri jye iryo deni ntaryo nzi”.

Aganira n’ibitangazamakuru bya RBA, umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP René Irere, yavuze ko nta hantu abashoferi bose bakoze amakosa muri iyo myaka bazabihungira kuko bagomba kuyaryozwa.

Ati “Nta kosa ryakagombye kwibagirana gutyo ridakosotse cyangwa se amande umuntu yandikiwe ntayaryozwe, ni muri urwo rwego turimo tubagaragariza y’uko n’ubwo bwose uwo mushoferi yaba atari we wari uhari, ndetse n’ikinyabiziga kikaba cyarahinduye nyiracyo, kuko byose birashoboka. Umuntu ashobora kuba yari afite ikinyabiziga akakigurishya ntabimenyeshwe, ni inshingano z’ugiye kugura icyo kinyabiziga kubanza kureba ko hari n’ahandi hantu hashobora kuba hari amadeni icyo kinyabiziga cyari kirimo kugira ngo abone kukigura”.

SP René Irere
SP René Irere

Imibare itangwa na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2013 kugera 2019, abandikiwe amakosa yo kwica amategeko y’umuhanda bari 1.105.819, abishyuye bakaba ari 1.072.731bangana na 96.3%, mu gihe abatarishyura ari 32,682 bangana na 3.7%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyitwa contravention bisaza mu mezi 6 iyo nta process of recovery yigeze ibaho.

Nde yanditse ku itariki ya: 25-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka