Ntibavuga rumwe ku itegeko riha ububasha umubyeyi bwo kuraga abo yishakiye

Nyuma y’uko hashyizweho itegeko rivuga ko umubyeyi ashobora kuraga ibye uwo yishakiye mu bana be cyangwa mu bo atabyaye, hari urubyiruko rwo mu Karere ka Huye ruvuga ko iryo tegeko ririmo guteza amakimbirane, rikaba ryari rikwiye kuvugururwa.

Hari urubyiruko ruvuga ko kuraga abo umubyeyi yishakiye bikurura amakimbirane hakaba n'ababyungukiramo
Hari urubyiruko ruvuga ko kuraga abo umubyeyi yishakiye bikurura amakimbirane hakaba n’ababyungukiramo

Uwitwa Ntabuhungiro utuye mu Murenge wa Mukura, afatira urugero ku muryango we ugizwe n’abana batanu, none nyina akaba yarahaye inzu babamo musaza we umwe, mu gihe hari mukuru we wananiwe n’urushako uba iwabo.

Agira ati “Twabwiye mama tuti ese ko inzu uyihaye musaza wacu nyamara mukuru wanjye ari indushyi, azaba hehe nuba utagihari? Ese ko basaza bacu bashatse, natwe abakobwa bandi umunsi twashatse tukananirwa kubaka, tuzajya hehe nuba utagihari? Baramukazi bacu bazatwakira?”

Babonye umubyeyi wabo adashaka kubumva bamurega mu buyobozi, na bwo bubabwira ko amategeko agena ko umubyeyi aha imitungo ye abo yishakiye. Ariko Ntabuhungiro abona igihe umubyeyi wabo azaba atagihari hazaba amakimbirane akomeye mu muryango wabo.

Ati “Urumva ntabwo tuzumvikana. Nk’uwo mukuru wacu ntabwo azajya gusembera kandi hari inzu y’ababyeyi. Bizatera amakimbirane atazarangira!”

Urubyiruko bagenzi be rwabashije kugera mu ishuri rwo ruvuga ko ababyeyi bari bakwiye kugirwa inama, bakazajya baraga mu buryo budateza amakimbirane, kuko ashingiye ku butaka akurura inzangano.

Ariko na none ngo abakiri batoya bakwiye kumenya ko ibyo ababyeyi bafite ari bikeya, bitabakwira, bityo bakishakira ubundi buryo bwo kubaho nk’uko bivugwa na Thierry Rushema, utuye i Tumba.

Agira ati “Umubare w’abaturage uriyongera ku rugero rwo hejuru, nyamara ubutaka butiyongera. Umubyeyi ntiyabasha kubugabanya abana yabyaye bose, ari cyo gituma usanga ahitamo kubusigira uwo abona azabubyaza umusaruro.”

Akomeza agira ati “Ntekereza ko urubyiruko rukwiye kwishakira imibereho, rutarambirije ku by’ababyeyi, tukava mu by’amakimbirane yo kuvuga ngo babihaye uyu n’uyu, ahubwo ukibaza ngo ese kubera iki atari njyewe babihaye?”

John Peter Ngabonziza w’umukorerabushake mu muryango Never Again, we atekereza ko ririya tegeko ryari rikwiye gutuma urubyiruko rushishikarira kwishakamo ibisubizo.

Ati “N’ubwo kubona inguzanyo bigoye kubera kubura ingwate ku rubyiruko, ntekereza ko ufite umushinga mwiza ugera aho ukabibonera uburyo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ahubwise ni irihe tegeko? Gusa Jye uko mbyumva wakwibaza kuki atari wowe warazwe ? Niba umubyeyi ahisemo Kabaka NUko afite uko amubona atakubona shaka ibyawe ukiri muto,ufashe umubyeyi nawe azakwibuka ababyeyi nafasha abana bubake ahazaza habo

André yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Imitungo niyababyeyi bishakiye.Ahubwo umubyeyi niyishyurire umwana ishuri narangiza kwiga namwe ashake imitungo we noneho igihe umubyeyi atagihari aribo habaho izungura

Rusa yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Iri Tegeko Rwose Rikwiye Kuvugururwa Kuko Amakimbirane N’Inzangano Mu Bavandimwe Bimaze Kuba Umurengera, Niyo Kaba Gato Ariko Abavandimwe Bose Bakakagabana Mu Buryo Bungana Ntacyo Byaba Bitwaye, Umubyeyi We Iyo Yigendeye Urwe Ruba Rurangiye Ikibazo Kiba Mu Basigaye Baryana Ababushinzwe Bazavugurure Amategeko Kuko Kubaho Utari Kumwe N’Abavandimwe Kubara Amakimbirane Nikibazo Gikomeye Kdi Gituma Abayobozi Bahora Mu Bibazo By’Urudaca.

Louis Rwasibo yanditse ku itariki ya: 6-04-2022  →  Musubize

Amakimbirane yahozeho ahubwo twese twitoze kubaha ndetse no kubahisha ababyeyi bacu kuko wasanga uwo babihaye yarabiguze byikubye incuro nyinshi kubera agaciro nishema yahesheje umubyeyi

Abana twikubite agashyi

Alpha yanditse ku itariki ya: 9-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka