Nterwa isoni no kumva Perezida atwibutsa ko Intara y’Amajyaruguru irimo umwanda – Guverineri Gatabazi

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, arahamagarira abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’abanyamatorero guhagurukira ikibazo cy’umwanda mu baturage, dore ko wageze n’aho Umukuru w’Igihugu awibonera we ubwe.

Guverineri Gatabazi JMV ngo bimutera isoni iyo Perezida wa Repubulika amubwie ku mwanda ugaragara mu ntara ayoboye
Guverineri Gatabazi JMV ngo bimutera isoni iyo Perezida wa Repubulika amubwie ku mwanda ugaragara mu ntara ayoboye

Yabivugiye mu gutangiza ukwezi k’ubukangurambaga ku isuku muri iyo ntara kwatangijwe mu ntangiriro za Kanama 2019, mu rwego rwo gushishikariza abaturage kugira isuku haba mu myambarire, aho barara, mu bwiherero mu byo barya n’ibindi, aho ubuyobozi bw’Intara n’Uturere bakomeje gusura abaturage mu Mirenge mu kubashishikariza kugira isuku.

Mu nama iherutse kuba mu cyumweru gishize, ubuyobozi mu nzego za Leta bwasanze ari ngombwa ko hitabazwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu kurandura burundu ikibazo cy’umwanda muri iyo ntara ifite ba mukerarugendo benshi bayigana, nk’abantu bahura n’abaturage benshi baza gusenga.

Mu kiganiro cyatanzwe na Guverineri Gatabazi, yibukije abayobozi b’uturere, abanyamadini n’amatorero ko bimaze kuba inshuro nyinshi bibutswa na Perezida wa Repubulika ko bamwe mu baturage muri iyo ntara bafite umwanda buri uko aje kubasura, ariko impinduka zikabura.

Guverineri Gatabazi yasabye abanyamadini n'amatorero gukemura ikibazo cyumwanda uvugwa mu Majyaruguru
Guverineri Gatabazi yasabye abanyamadini n’amatorero gukemura ikibazo cyumwanda uvugwa mu Majyaruguru

Guverineri Gatabazi ati “Ni iki kibura kugira ngo abaturage bacu bagire isuku? Nterwa isoni no guhora numva Perezida wa Repubulika atwibutsa ko Intara y’Amajyaruguru irimo umwanda. Buri uko asuye iyi ntara arabivuga. Harageze ko duhindura imikorere tugatoza abaturage bacu isuku”.

Akomeza agira ati “Madame Jeannette Kagame, ubwo yazaga mu muhango wo gutanga impamyabumenyi mu ishuri ry’ubuvuzi rya Butaro, kajugujugu yajemo yabaye ikigera ku kibuga abana basaga 300 baba barayizengurutse nyoberwa aho baturutse. Ni ubwambere nari mbonye abana basa nabi. Narababajije nti murajya he mwa bana mwe? Bati tuje kureba indege no gusuhuza Perezida”.

Guverineri Gatabazi yibukije abayobozi mu nzego zinyuranye gushyira imbaraga mu gutoza abaturage kugira isuku, aho gukumira abaturage babuzwa kujya kureba abayobozi ngo ni uko bafite umwanda.

Barebeye hamwe impamvu zitera umwanda

Bamwe mu bitabiriye iyo nama, bakomeje kugaragaza igitera abaturage umwanda, bavuga ko habayeho kudohoka mu bukangurambaga ku isuku.

Musenyeri Gabin Bizimungu agira ati “Umwanda ugaragara mu ntara y’Amajyaruguru, cyane cyane ni ugaragarira mu myambarire no ku mubiri. Urahura n’abana ku mihanda ugasanga ntibaheruka amazi, wareba umusatsi bafite ku mutwe ukumirwa.

Abahagarariye inzego z'umutekano na bo bitabiriye iyo nama
Abahagarariye inzego z’umutekano na bo bitabiriye iyo nama

Ndetse n’umunyamahanga aramubona akamwifotorezaho agashyira ku mbuga nkoranyambaga, uwo mwanda ukitirirwa intara yose. Birasaba kongera ubukangurambaga, abaturage bakigishwa”.

Musenyeri Bizimungu ushinzwe uburezi Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri avuga kandi ko, no mu bigo by’amashuri habaho ikibazo cyo kwirengagiza isuku y’abana.

Ati “Iyo nsuye ibigo by’amashuri, ikintu nkunze kureba ni inzara z’abana. Uburyo ziba zisa biba biteye isoni. Sinzi niba kuri buri kigo twashyiraho umurezi ushinzwe isuku kuko isuku y’abana ku mashuri iri hasi”.

Abayobozi b’uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, na bo baremeza ko ubukangurambaga ku isuku bukiri hasi, bagasaba ubufasha ku banyamadini n’amatorero mu rwego rwo kurushaho kwigisha abaturage, bakamenya ko kugira isuku biri mu nyungu zabo.

Abanyamadini basabwe umusanzu wabo ku isuku
Abanyamadini basabwe umusanzu wabo ku isuku

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Emmanuel Kayiranga, yagize ati “Abanyamatorero n’Abanyamadini bakwiye kudufasha mu butumwa batanga, bakibutsa abaturage ko bakwiye kugira isuku. Ejo nari mu nteko y’abaturage, umuturage umwe bamuhemba umuti w’amenyo (Colgate), noneho ndamubaza nti ese uzi kuyikoresha? ati reka ni ubwa mbere nyikozeho.Byarantunguye”.

Akomeza agira ati “Twamwigishije kuyifungura tumwereka uko bayikoresha. Ubwo tukirirwa tuvuga ngo baturage mwoze amenyo, mugire mute nyamara ntibazi no gukoresha Colgate. Ntibivuze ko tuba tutarabivuze ariko dukwiye kubivana mu magambo tukabishyira mu bikorwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, we yagize ati “Ikibazo kirebana n’isuku kirahangayikishije. Iyo urebye muri rusange abaturage tuyoboye ni bo bayoboke b’amadini n’amatorero. Icyo dusaba ni ubukangurambaga bw’abanyamadini, kuko natwe tubyirirwamo ariko bihawe umwanya mu madini n’amatorero byarushaho gutanga imbaraga. Abaturage bakabwirwa ko Umukirisitu mwiza agomba kurangwa n’isuku byaba na ngombwa bagatozwa ko umukirisitu wemerewe guhazwa ari ufite isuku. Ubukangurambaga ku isuku buramutse bushyizwe mu miryango remezo bigahigirwa imbere ya Musenyeri, Padiri na Pasteri, byakumvikana umwanda ugacika burundu”.

Abanyamadini n’amatorero bagiye gusaba abayoboke babo kugira isuku

Abanyamadini n’amatorero bitabiriye iyo nama, batahanye ingamba zo kongera ubukangurambaga ku isuku, bakabivuga kurusha uko bajyaga babivuga.

Sheikh Ismail Seif uhagarariye Umuryango w’Abayisiramu mu ntara y’Amajyaruguru ati “Ku kibazo cyo kurwanya umwanda, ingamba dutahanye ntabwo ari nshyashya, ahubwo ni ibyo dutegekwa kuko byanditse muri Bibiliya cyangwa Kolowani bavuga ko ntawe uzajya mu ijuru adasukuye.”

Ati “Igisabwa ni ubukangurambaga buhozaho, nta gucika intege, tubwiriza abaturage icyo basabwa gukora mu kwirinda umwanda”.

Abanyamadini bavuze ko bagiye gukaza ubukangurambaga mu rwego rwo kurushaho gutoza isuku abayoboke babo
Abanyamadini bavuze ko bagiye gukaza ubukangurambaga mu rwego rwo kurushaho gutoza isuku abayoboke babo

Ubuyobozi bwa RIB mu Ntara y’Amajyaruguru burasaba Abanyamadini n’Amatorero kuba bagendera ku ngero zitangwa na Polisi mu bukangurambaga bunyuranye bujyanye na gahunda zijyanye n’umutekano nk’uko bivugwa na Alphonse Rutayisire umuyobozi wungirije wa RIB mu ntara y’Amajyaruguru.

Ati “Abanyamadini bakoresheje umwanya bafite bakigisha abaturage isuku, ibibazo by’umwanda biri muri iyi ntara byakemuka. Polisi yashyizeho ubukangurambaga mu bashoferi bwa Gerayo Amahoro. Ntekereza ko n’abantu bo mu itorero batanze ubutumwa bugira buti “Isuku kuri twese”, byagira icyo bitanga.

Rutayisire kandi yibukije abanyamatorero kwirinda guhishira abanyabyaha aho babizeza ko ibibazo byabo bikemurirwa mu idini kandi ari ibihungabanya umutekano w’abaturage.

Ati “Mu matorero n’amadini, hari aho abanyabyaha badatangirwa amakuru bigahera mu matorero. Tukabasaba ko bakwiye kujya babimenyesha urwego rwa RIB kugira ngo habeho ubutabera bahamagara kuri nimero twabashyiriyeho zitishyurwa ari zo 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 166 ku butabazi bwihutirwa, 3029 kuri isange one stop center na 2040 ku batishimiye serivise bahawe”.

Guverineri Gatabazi yavuze ko mu bikomeje kudindiza isuku birimo na bamwe mu bayobozi batanga raporo itarimo ukuri abibutsa ko hari amategeko ahana uwakoze inyandiko mpimbano. Yabasabye kujya bagaragaza ukuri ku buzima abaturage babayemo, mu rwego rwo gufata ingamba zageza abaturage ku buzima bwiza.

Abayobozi b'uturere biyemeje gukorana n'abanyamadini bagakangurira abaturage kugira isuku
Abayobozi b’uturere biyemeje gukorana n’abanyamadini bagakangurira abaturage kugira isuku

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama, harimo kujya babyaza umusaruro umunsi w’umuganda usoza ukwezi, hagatangirwamo ubutumwa ku isuku.

Ikindi ni uko abayobozi b’inzego z’ibanze, abanyamadini n’amatorero bakora ubukangurambaga ku isuku mu bigo byose by’amashuri, mu biterane bitegurwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero, ubukangurambaga bw’abanyamadini n’amatorero mu miryango remezo no mu ngo.

Ikindi kigiye gukorwa ni ubugenzuzi bw’isuku buhoraho buzakorwa n’inzego za Leta ku bufatanye n’abikorera mu rwego rwo kureba ko isuku mu mahoteli, mu tubari muri za resitora n’ahandi hahurira abantu benshi ihagije. Hari no gutanga amabwiriza ku bamotari n’abanyonzi ku bijyanye n’ubukangurambaga ku isuku yabo, hagashyirwaho na gahunda yo guha isura yifuzwa amasantere y’ubucuruzi, basiga amarangi ku nzu zabo, hemezwa na gahunda yo gushyira imbaraga mu kwegereza abaturage amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hhhh,Governer ni umukozi pe,AHubwo abo bita ba mayor.ntacyo bagikora,bamwe ngo manda zabo zigiye kurangira ngo batiteranya,...hakenewe tour du Rwanda muri ba mayor na ba gitifu🤷🏻‍♂️Bariraye pe.ese nawe reba nka gakenke,ba gitifu b’imirenge 80%baturuka hamwe!!ibyo bishatse kuvuga iki?bazakora bate c uretse amatiku ninda nini🤷🏻‍♂️Bamwe ngo ni ku ruhande rwa mayor na Assoc ,kdi no muri ba directeurs birimo so,turahiga nta mbwa,hatagize igikorwa.

Mukiga yanditse ku itariki ya: 29-08-2019  →  Musubize

Nyakubahwa Guverineri rwose ndababaye. niba koko warakoresheje inama y’isuku kuko H.E yabonye umwanda mu ntara uyobora nakwibaza impamvu wowe n’abo mufatanije kuyobora intara mutabashije gutahura ko abaturage muyobora badafite isuku ihagije. please mujye mufata lead atari uko H.E yihagurukiye kugirango ikibazo cyitabweho.
Nibarize rero, ubwo abaturage nibaramuka bakangukiye isuku koko, muzabishyira mu muhigo mwesheje kandi atari mwebwe ba promoters?

DIDI yanditse ku itariki ya: 28-08-2019  →  Musubize

Ariko kuki abayobozi Bose bakorera kugitsure cya president?niyo mpamvu usanga ibintu byose byarazambye kuko aho atigerera nko mu cyaro wibaza niba ari mugihugu bikakuyobera rwose iri ntaterambere mbonamo pe baratubeshya

Alisa yanditse ku itariki ya: 28-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka