Ntawukuriryayo arashakishwa nyuma yo gutoroka igororero rya Nyanza

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama 2023, umugororwa witwa Jean Damascène Ntawukuriryayo wari warakatiwe gufungwa burundu kubera ubwicanyi, yatorotse igororero rya Nyanza.

Ntawukuriryayo ushakishwa
Ntawukuriryayo ushakishwa

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, yatangarije KigaliToday ko ayo makuru ari ukuri, ko uyu mugabo yatorotse aho yari afungiye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Ntawukuriryayo Jean Damascène ni mwene Mbonyubwami na Mukamusoni, akaba yaravutse mu 1993 avukira mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Nyanza, Akagari ka Nyaruteja Umudugudu w’Intwari.

Ntawukuriryayo yakatiwe gufungwa burundu mu mwaka wa 2015, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rusaba umuntu wese wamubona gutanga amakuru kugira ngo afatwe, akomeze gukora igihano yari yarakatiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka