Ntawe uzongera guterezwa cyamunara kubera kutishyura umusoro
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ku itariki ya 27 Werurwe 2023 yatoye itegeko rigena uburyo bw’isoresha, aho zimwe mu mpinduka zaryo hateganywa ko ibicuruzwa byajyaga bitezwa cyamunara ku mpamvu zo kutishyura imisoro, ari nyirabyo uzajya abyigurishiriza akawishyura.
- Ibihano bihabwa abasora byagabanyijwe mu itegeko
Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu, Prof. Omar Munyaneza, asobanura ko mu byongerewe muri iri tegeko, harimo ko nta mucuruzi uzongera guterezwa cyamunara y’ibicuruzwa bye byafatiriwe kubera kutishyura umusoro.
Iri tegeko ryasuzumye amafaranga yacibwaga umucuruzi muto watinze kumenyekanisha umusoro ko azaba ari ibihumbi 50, mu gihe ubusanzwe mu itegeko rya 2019 yacibwaga ibihumbi 100. Umucuruzi uzajya utinda kwishyura mu gihe kitarenze amezi 6, we azacibwa amande angana na 0.5% na ho nageza ku mezi 12, ahanishwe kwishyura 1% by’agaciro k’umusoro n’ubundi agomba kwishyura kandi na wo awutange.
Prof. Omar Munyaneza ati “Zimwe mu mpinduka ziri mu itegeko rishya ziganje ahanini izishingiye ku igabanywa ry’ibihano byo ku rwego rw’ubutegetsi, bisanzwe bihabwa abasora batinda kumenyekanisha umusoro, abatinda gusora ibyo bamenyekanishije bikabaviramo gucibwa amande n’ibindi”.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe, avuga ko kugabanya ibihano ku basora bigamije kubashishikariza gutanga ibyo bagomba Igihugu, batarindiriye guhanwa.
Ingingo uko ari 106 zigize itegeko rigena uburyo bw’isoresha zose zatowe.
Iri tegeko nirimara gusohoka mu igazeti ya Leta, rizasimbura iryakoreshwaga ryari ryaratowe tariki 18 Nzeri 2019.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, irimo iravugurura andi mategeko 5 ku bijyanye n’ibipimo by’imisoro inyuranye itangwa n’abasora.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyiza ni uko ritareba imisoro gusa ryareba cyamunara zose aho ziva zikagera kugira ngo abanyarwanda batuze ku mutima