Ntawe urusha u Bufaransa kumenya intandaro y’ibibazo biri muri DRC - Umuvugizi wa Guverinoma

U Rwanda rwagaragaje ko u Bufaransa buzi neza kurusha abandi bose, intandaro y’ibibazo bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), kandi ko ari cyo gihugu cyagakwiye gushinjwa amakosa yateje ibibazo by’ingutu bishingiye ku mutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari.

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda
Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda

Ibi bije bikurikira ibyatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, yavuze ko icyo gihugu gihangayikishijwe cyane n’ibibera mu burasirazuba bwa Congo, muri Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane agace gakikije Goma na Sake, ariko kikanatunga urutoki u Rwanda kirushinja gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23, kuri ubu uri mu ntambara n’Ingabo za Leta ya DRC zifatanyije n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Iryo tangazo rigira riti: “U Bufaransa bwamaganye ibitero bya M23 bishyigikiwe n’u Rwanda, ndetse no kuba ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Congo.”

Rikomeza rivuga ko M23 igomba guhita ihagarika imirwano no kuva mu turere twose yigaruriye, bijyanye n’ibyemezo byafatiwe i Luanda.

Muri iryo tangazo, u Bufaransa bwahamagariye kandi imitwe yose yitwaje intwaro, guhagarika ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ndetse bwemeza amakuru y’imikoranire avugwa hagati y’Ingabo za DRC n’umutwe wa FDLR, ubufatanye u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko bubangamiye umutekano w’Akarere.

Itangazo ry’u Bufaransa rigira riti “Mu rwego rwo kubahiriza ibyo biyemeje, ingabo za DRC zigomba guhagarika ubufatanye bwose na FDLR, umutwe washinzwe n’interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, yasubije ku bikubiye muri iryo tangazo, avuga ko u Bufaransa buzi neza intandaro y’amakimbirane akomeje kwibasira igice cy’uburasirazuba bwa DRC kuva mu myaka mirongo itatu ishize, yongeraho ko iyo ibyo bibazo bigaragazwa kuva na mbere, byari gukemura amakimbirane.

Ati “Ntawe urusha kumenya byinshi ku ntandaro n’amateka y’amakimbirane mu burasirazuba bwa DRC kurusha u Bufaransa. Byongeye kandi, Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihe, na we azi neza cyane aya mateka, ndetse n’ibibera mu burasirazuba bwa DRC, bityo rero ntibyagakwiye gutera urujijo.”

U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko igisubizo cy’amakimbirane kiri mu gukemura bimwe mu bibazo birambye mu Karere, byatangiye ubwo u Bufaransa bwagiraga uruhare runini mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma yayo.

Ibihumbi n’ibihumbi byahoze ari abasirikari ba Guverinoma y’u Rwanda (EX-FAR) n’interahamwe, zari ziyobowe n’igisirikare cy’u Bufaransa cyagenzuraga icyiswe ‘Zone Turquoise’, bahungira mu cyahoze ari Zaïre, nyuma y’uko FPR itangiye urugamba rwo kubohora Igihugu, rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko kuba FDLR iri muri DRC, igakora ibikorwa byayo ku nkunga ya Kinshasa, bidahungabanya umutekano w’u Rwanda gusa ahubwo bigera no mu tundi turere. Uyu mutwe uri mu ihuriro rya Wazalendo, ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irwanya M23, ifatanyije n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Uyu mutwe ukomeje gukwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse ukaba n’inyuma y’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku moko ryibasiye Abatutsi b’Abanyekongo, ndetse biri mu byo M23 ivuga ko ikomeje kurwanya kugira ngo ihagarike ibikorwa byibasiye Abakongomani bavuga Ikinyarwanda.

Bishingiye ku bufatanye bukomeje kuranga FDLR na Leta ya Kinshasa, Guverinoma y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko ifite uburenganzira bwo gufata ingamba zose zigamije kurengera igihugu, mu gihe cyose ibikorwa bibangamiye umutekano wacyo bikiri ku butaka bwa DRC.

Mu itangazo ry’u Bufaransa, bwongeyeho ko bushyigikiye byimazeyo inzira z’abunzi mu karere, zigamije kugera ku gisubizo n’ubwumvikane mu gukemura amakimbirane.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), wongeye gushyigikira inzira y’amahoro ya Luanda na Nairobi, kugira ngo amakimbirane ahoshwe muri DRC mu gihe Kinshasa yo ikomeje inzira y’intambara, no kugaragaza kutita ku byifuzo byagaragajwe n’inzira y’amahoro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, ku wa Mbere ubwo yari i Buruseli mu Bubiligi, yahuye kandi agirana ibiganiro na Jutta Urpilainen, Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, yagaragaje ko ibibera mu burasirazuba bwa DRC, bibangamira Akarere kugera ku mahoro arambye.

Urpilainen yashimangiye ko Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ushyigikiye byimazeyo gahunda ya Luanda na Nairobi, nubwo Perezida Felix Antoine Tshisekedi yananiwe kubahiriza ibikubiye muri izo gahunda zombie, nyamara mu gihe abakurikiranira hafi uko ibintu byifashe bemeza ko zitanga igisubizo kirambye ku bibazo biri muri DRC.

Urpilainen yanditse kuri X agira ati “Twagize ibiganiro byubaka na Vincent Biruta ku bibazo by’akarere. Nongeye gushimangira aho duhagaze nk’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi ko dushyigikira inzira za Luanda na Nairobi, kugira ngo tubone igisubizo cya politiki mu burasirazuba bwa DRC. Iki kizaba ingingo nyamukuru y’ibiganiro muri iki cyumweru ubwo nzasura Angola.”

Ibibera mu burasirazuba bwa DR Congo bikomeje gutera inkeke, ndetse bamwe bagaragaza ko bizahungabanya Akarere kuko Perezida Felix Tshisekedi, akomeje gushyira imbere inzira y’intambara ndetse bituma M23 na yo irushaho kurinda ibice yigaruriye.

U Rwanda ruvuga ko inzira y’intambara ikomeje gushyirwamo imbaraga na Leta ya Kinshasa, igamije bidasubirwaho kwirukana abasivili b’Abatutsi ku butaka bwa DRC, mu bikorwa ifatanyamo na FDLR.

U Rwanda ruvuga ko kurengera uburenganzira n’ubuzima bw’Abatutsi b’Abanyekongo ari inshingano za DRC, kandi ko kutabikora ari byo byashyize Akarere k’ibiyaga bigari mu bibazo kamazemo imyaka mirongo itatu y’amakimbirane n’umutekano muke, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi bo muri Congo babaye impunzi mu bihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda kandi rwamaganye imvugo zihembera inzangano n’amoko, yahindutse intero n’inyikirizo ya politiki ya Congo iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, ivangura rishingiye ku moko n’ubwicanyi byabaye akamenyero kuva aho FDLR yinjijwe mu ngabo za Leta ya Congo.

Minisitiri Dr. Biruta yagaragaje ko ibyo bikorwa byose bihungabanya umutekano w’Igihugu cy’u Rwanda, ndetse ko kubera izo ngaruka zirushaho kugenda ziyongera, u Rwanda ruhagaze ku cyemezo cy’uko ikibazo cya M23 kigomba gukemurwa mu nzira ya politiki hagati y’Abanyekongo.

Ubushyamirane hagati ya M23 n’ingano za Leta ya Congo, bwubuye mu Gushyingo 2021, aho washinjaga Guverinoma y’icyo gihugu kwirengagiza ibibazo byabo, bikubiye mu masezerano yasinywe mu myaka icumi yari ishize, nanone impande zombi zivuye mu ntambara.

Uburasirazuba bwa DRC bumaze imyaka igera kuri 30 mu bibazo by’umutekano muke, aho Intara za Kivu y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru na Ituri, zibarizwamo kugeza ubu imitwe yitwaje intwaro irenga 130 ishinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Nyamara nubwo hafashwe ingamba nyinshi ku rwego mpuzamahanga mu gukemura ibyo bibazo, biterwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro, ntacyo kugeza ubu birageraho mu kugarura amahoro n’umutekano muri DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka