“Ntawe uhindura ikipe itsinda”- abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ku rwego rwo hejuru mu Ntara y’Iburengerazuba baratangaza ko iyo ikipe ifite ibigwi byo gutsinda nta mpamvu yo kuyisimbuza indi. Ibi babivugiye mu Nteko Rusange ya 3 y’umuryango mu Ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa gatandatu tariki 24/03/2012 mu murenge wa Rubengera, akarere ka Karongi.

Ku murongo w’ibikorwa harimo amatora yo gusimbura perezida wungirije w’umuryango ku rwego rw’Intara kuko uwari uriho, Ntawukuriryayo Jean Nepomuscene, yatorewe kujya muri sena y’u Rwanda.

Yasimbuwe kuri uyu mwanya na Niyonzima Tharcisse wegukanye amajwi 354 kuri 398 y’abatoye atsinze bidasubirwaho uwo bahataniraga uwo mwanya, Ndigendereho Jean Baptiste wabonye amajwi 44 kuri 398.

Hanabaye kandi amatora y’abagize Komisiyo ngengamyitwarire na Komite Ngenzuzi. Muri iyi myanya yombi abatowe bari basanzwemo kandi abanyamuryango bose bagashima kandidatire, ari nayo mpamvu bose bahurije ku mvugo imwe: “ntawe uhindura ikipe itsinda”.

Dore uko andi matora yagenze:

1.KOMISIYO NGENGAMWITWARIRE

Perezida: JABO Paul (376/398)

Visi-Perezida: UWIHANGANYE Samuel (355/398)

Umunyamabanga: NUWUMUREMYI Jeanine (362/398)

Abajyanama: GACENDEGERI Alphonse (349/398) na KANKUYO Speciose (347/398)

2.KOMITE NGENZUZI

Umugenzuzi Mukuru: NIYIRERA Mathilde (364/398)

Abagenzuzi bakuru bungirije: UWERA Joyeuse (365/398) na
NSANZABAGANWA Emile (370/398)

Inteko rusange yari yitabiriwe n’abanyamuryango 408 kuri 442 bihwanye na 92.3%. Mbere y’amatora, umuyobozi w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurikiyinka Jean Nepomuscene, yabanje kugaragaza ibyo umuryango wagezeho muri rusange mu mwaka wa 2011, anasobanura ibyo biyemeje kuzageraho mu mwaka wa 2012.

Inteko Rusange ya 3 ya FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba yabereye i Rubengera, Karongi
Inteko Rusange ya 3 ya FPR-Inkotanyi mu Burengerazuba yabereye i Rubengera, Karongi

Bimwe mu byagezweho abanyamuryango bishimiye ni ukuba umubare w’abanyamuryango warazamutse cyane mu mwaka wa 2011. Ubu mu Ntara y’Iburengerazuba hari abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi 1.072.026. Akarere ka Nyamasheke niko kari ku isonga n’abanyamuryango benshi (95% by’abaturage bo muri ako karere ni abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi).

Ibindi byishimiwe byagezweho bikubiye mu nkingi enye za Gahunda ya Guverinoma arizo: Ubukungu, Ubutabera, Imibereho myiza n’imiyoborere myiza, ariko basanze hakiri intambwe ndende cyane cyane mu kurwanya ubukene, kuringaniza imbyaro, kwitabira umuganda no gufata iya mbere mu bikorwa byo gushora imari mu Ntara.

Mu bizibandwaho muri uri rwego harimo kongera umusaruro mu buhinzi n’ubworozi cyane ko Intara y’Iburengerazuba iri ahantu heza hafite imiryango myinshi iyigeza ku masoko atandukanye cyane cyane iry’abaturanyi b’Abanyekongo bakunze kuza guhaha muri Karongi na Rubavu baciye mu Kivu, baje guhaha inyama z’inka n’ingurube ndetse n’ifu y’ibigori.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 3 )

ibi birasekeje, kweli? mukina nandese? ibi nibyabindi umuntu yikirigita akisesta namwe murikirigita mukisetsa kuko ntawe mukina murikinisha? ntawe utabizi usibyeko abantu baba bicecekeye mukagirango ntago bazi kuvuga? ariko nzinezako nabakuru ba fpr bazi ukuri??

uwimana yanditse ku itariki ya: 25-03-2012  →  Musubize

Nashakaga kubasaba ko mwakosora inkuru ysnyu kuko Ntawukuriryayo Jean Damascene Perezida wa sena ari umu PSD atari RPF nkuko mwatangiye inkuru yanyu

Kamali yanditse ku itariki ya: 25-03-2012  →  Musubize

VICE CHAIRMAN WASIMBUWE NI HON. SINDIKUBWABO JEAN NEPOMUSCENE aho KUBA NTAWUKURIRYAYO ...

JUVENAL yanditse ku itariki ya: 25-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka