Ntawe u Rwanda rubuza kuvuga iyo afite icyo avuga, ariko nta n’uwo rubihatira
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, arahamya ko mu byo azi kandi amenya nta munyamakuru cyangwa undi Munyarwanda wese ubuzwa kuvuga no kugaragaza icyo atekereza iyo agifite.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya 10 y’Umushyikirano yatangiye i Kigali kuri uyu wa 13/12/2012, umukuru w’igihugu yavuze ko ahora atungurwa no kumva amajwi menshi avuga ko mu Rwanda abantu batavuga ibyo bashaka, ndetse ko ngo abanyamakuru batagira ubwinyagamburiro.
Ibi perezida Kagame yabihakanye, avuga ko atazi aho ibyo biva kuko ufite icyo avuga gifite akamaro n’ireme atabuzwa kuvuga na rimwe. Perezida Kagame yavuze ariko ko nawe hari ubwo ajya abona Abanyarwanda badakunda kuvuga kandi akaba aribo babyibuza ubwabo.
Perezida wa Repubulika ati “Ntawe u Rwanda rushobora kubuza kuvuga abaye afite icyo avuga gifite ishingiro. Ariko nanone ntawe tuzategeka kuvuga atabishaka kugira ngo abantu baturebera hanze babone ko abantu bavuze.”
Muri iyi nama Perezida w’u Rwanda yavuze ko uburenganzira bwo kuvuga butagomba kwitiranywa n’ibigaragara mu bitangazamakuru byo mu bihugu bimwe, abantu bakunda kwigaragazamo bakanavuga ibyo babonye byose kabone n’iyo nta reme n’inyungu bifitiye ibihugu byabo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|