Ntawe twakwemerera gusenya ibyo twubatse – Perezida Kagame

Mu ruzinduko Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagiriye mu Karere ka Kirehe kuri uyu wa gatanu tariki 14/11/2014, yashimiye abaturage uburyo bakomeje kwiteza imbere bagera kuri byinshi, abasezeranya ko ibyo bubatse nta muntu abanyarwanda bakwemerera ko abisenya.

Mu ijambo rye yavuze ko umutekano ari wo musingi abaturage bakubakiraho hakiyongeraho n’ibindi bikorwa bifatika kugira ngo habe iterambere risesuye.

Yagize ati “duhereye ku mbaraga musanzwe mufite twahinga byose bikavamo umusaruro udufitiye akamaro, aho twasuye hahigwa umuceri umusaruro urashimishije bitewe n’uko twabibonaga kera ariko bigenda bigaragara ko dushobora kurenzaho ni utuntu duto twahinduka tukagera kubyo twifuza”.

Abaturage b'akarere ka Kirehe bakiriye Perezida Kagame n'ibyishimo byinshi.
Abaturage b’akarere ka Kirehe bakiriye Perezida Kagame n’ibyishimo byinshi.

Yatanze urugero rwo kuba abahinzi b’umuceri baravuye kuri toni imwe kuri hegitari bakagera kuri toni 7 ariko ngo iyo bishoboka ko hegitari igeza kuri toni 12. Yavuze ko ari rwo rugamba bagomba kurwana kugira ngo bazabigereho kuko ngo hari abaturage bageze kuri toni icyenda kuri hegitari imwe ngo kuki abandi batabigiraho ngo nabo bagere kuri uwo musaruro bakajya no mu nzira zo kubona toni 12 nk’uko byifuzwa.

Perezida Kagame yavuze ko inzego za Leta zigomba kubegera no kubafasha gukomeza kuzamura iterambere ryabo kuko ngo urwego uruhare rwa Leta rubafashamo ruri ku ntera idashimishije, avuga ko agiye kubikosora umuyobozi akamenya inshingano afite ku muturage.

Perezida Kagame yakiranwe ibyishimo byinshi mu karere ka Kirehe.
Perezida Kagame yakiranwe ibyishimo byinshi mu karere ka Kirehe.

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo Perezida Kagame yavuze ko aricyo cyamuzanye kugira ngo baganire ku bikorwa by’amajyambere, ibikorwa by’ubuzima bwiza biri mu bushobozi bwabo kugira ngo he kuba uburangare cyangwa ubunebwe hakirindwa guhora bategereje abagira neza.

Yagize ati “abaturage 17% bamaze kugezwaho amashanyarazi, turashaka ko mu myaka mike iri imbere biba byikubye inshuro ebyiri cyangwa birenzeho kandi uko byiyongera niko ubushobozi bwanyu bwiyongera ni nako ubuzima bwanyu burushaho kuba bwiza”.

Perezida Kagame aramutsa abaturage mu karere ka kirehe.
Perezida Kagame aramutsa abaturage mu karere ka kirehe.

Ngo ku ruhare rw’amashanyarazi hari byinshi Leta igomba abaturage ariko n’uruhare rw’abaturage rurakenewe kuko amashanyarazi ntabwo atangwa ku busa ngo ava mu ishoramali, ariko ngo akazi k’inzego za Leta ni ukubafasha mu mikorere.

Perezida Kagame yagarutse ku mibereho myiza y’abaturage

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye kuba mu Rwanda hari abana bakirangwaho na bwaki. Ngo byaba bibabaje kumva abantu bahinga bafite umuceri, inanasi n’ibitoki bakabona n’amata ariko ukumva ngo hari abana barwaye bwaki.

Yongeye ho ko yatangajwe no kumva ko hari ikibazo cy’abana barwaye amavunja avuga ko ari uburangare bw’abayobozi budashobora kwihanganirwa.

Abaturage baje kwakira Perezida Kagame ari benshi.
Abaturage baje kwakira Perezida Kagame ari benshi.

“Ntabwo nari nzi ko mu Rwanda hakiri abantu bashobora kurwara amavunja ubwo ni uburangare budashobora kwihanganirwa, abayarwaye turabafasha bayakire dusigare duhanganye n’abayobozi bemera ko abantu barwara amavunja, turaza kurwana n’abayobozi buriya mureba nibo mvuga. Si numva niba bategereje abagiraneza bazaza kubahandura amavunja, oya turaza gukoresha ingufu kuko ntitwakwemera ko abana bacu bicwa n’amavunja”; Perezida Kagame.

Yagarutse kandi ku burezi aho yavuze ko bikabije kuba abana bigira ahantu hari umwanda mu mashuri no ku bibaho bandikaho, ndetse ko bitumvikana ko abana bandika mu binogo asaba abafite uburezi mu nshingano gukemura ibyo bibazo kuko ngo atari amasoko yo mu gihugu gusa ahubwo no hanze bategereje ibiva mu musaruro w’u Rwanda.

Abaturage batanze ibitekerezo bishimira ibyo bagezeho abandi batanga ibibazo bijyanye n’akarengane bagirirwa. Ibibazo byose byabajijwe umukuru w’igihugu yasabye ababishinzwe kubikemura mu gihe gito.

Perezida Kagame aganiriza abana mu karere ka Kirehe.
Perezida Kagame aganiriza abana mu karere ka Kirehe.
Perezida Kagame n'abayobozi bamuherekeje bafashe umwanya baganira n'abaturage.
Perezida Kagame n’abayobozi bamuherekeje bafashe umwanya baganira n’abaturage.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

ntabwo twareka hari umuntu usenya ibyo twibatse ahubwo duftanye gukomeza kubaka ibyagezweho maze dutere imbere byihuse, nta mwanya wo guta mu bidafite umumaro

mwene yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

Ariko banyarwanda,mujye mureka twishimire impano ikomeye dufite.Perezida wacu,areba kure pe,ushoboye kurwanya inzara mu baturage,n’iterambere ririhuta.Nyagasani ajye akomeza amuturindire.

Pacy yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka