Ntawe twabuza kugira idini iri n’iri n’ubwoko ubu n’ubu, icyo duharanira ni ukuba Umunyarwanda - Kagame
Mu ijambo ryo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamasheke, Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yabwiye abaturage bari baje kumwakira ko Abanyarwanda bashyize imbere kubaka ubumwe kandi ntamacakubiri y’amadini cyangwa ubwoko bikenewe.
Yagize ati, "Ntawe twabuza kugira idini iri n’iri n’ubwoko ubu n’ubu, icyo duharanira ni ukuba umunyarwanda, ikindi icyo aricyo cyose washaka wakiba mu gihe kitabangamira abandi batari nkawe."
Yakomeje avuga ko iyo abantu bamaze kwiyumvamo kuba Umunyarwanda hibazwa icyo uwo muntu afite akaba ariho hashyirwa imbaraga.
Agira ati "Niho duhera twubaka ubukungu, ubuhinzi n’ubworozi bizamuka bikaba ibya kijyambere, kwikorera bakishingira imirimo bakiteza imbere, kwiga bakagira ubumenyi."
Umukandida wa FPR-Inkotanyi avuga ko buri wese afite ubwenge ariko adafite ubumenyi kuko ubumenyi bushakwa. Agira ati "Turifuza rero ko Umunyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka hose."
Chairman wa FPR, Paul Kagame avuga ko yifuza ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, ibikorwa remezo bikagera kuri bose ndetse ibitaro bikubakwa neza atari aho bavugutira imiti mu gikari.
Ati, "N’iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, n’ibikorwa remezo byose, hari ibimaze kugerwaho ariko hari ibindi dushaka kubaka, kandi twabigeraho dufite ubufasha bwanyu mu gikorwa dutegereje imbere tariki 15 Nyakanga 2024, namwe mukongeraho uruhare rwanyu."
Kagame yabwiye abatuye i Nyamasheke ko bazagera ku nganda n’ibindi Abanyarwanda bakenera bakihaza ndetse bagasagurira amahanga mu gihe bafite ibyangombwa byose.
Kimwe mubyo anenga ni uburyo hari ibicuruzwa byoherezwa hanze ku giciro gito bikongererwa agaciro bikagaruka bihenze.
Asaba ko Abanyarwanda bagomba kugira ubumenyi bwongera agaciro ibikorerwa mu Rwanda kuko bitanga akazi ku banyarwanda kandi nibyo FPR-Inkotanyi yifuriza Abanyarwanda.
Ati, "Icyo tubatezeho mwebwe rubyiruko rwacu n’abandi, ntimukitinye, ntimukagire umususu mu gihe cy’ibikorwa bya buri munsi, nibisaba ubumenyi dushake uko tubwongera."
Akomeza agira ati "Tike ya FPR irimo ubufasha ku bashaka kugira ibyo bakora, mujye mutinya ikibi ibindi ntimukitinye, ibidashobotse abantu babifatanya bigashoboka."
Umukandida wa FPR-Inkotanyi yasabye urubyiruko kugana ubuyobozi. Ati "Mubabwire muti turakora ibi, muradufasha iki?."
Yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyamasheke ko ibyiza biri imbere, bahereye ku mutekano n’imiyoborere myiza bujyana no gukora kuko hashingiwe kuri ibyo ntagishobora kubananira.
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba muri iyi Video uko byari byifashe mu kwamamaza Kagame i Nyamasheke:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|