“Ntawavuga ubutwari adahereye ku bakiri bato” – Minisitiri Mitali

Minisitiri ufite igikorwa cyo gutegura Umunsi w’Intwari mu nshingano ze, Protais Mitali, asanga ntawavuga ubutwari adahereye ku bakiri bato kuko aribo bazavamo intwari z’igihugu z’ejo hazaza.

Mu ijambo rye yagejeje ku bari mu gitaramo cyo gutegura umunsi w’intwari cyabereye ku Gicumbi cy’intwari kuri stade Amahoro i Remere mu ijoro rya tariki 31/01/2012, Minisitiri Mitali yakanguriye inzego zinyuranye kwita ku bana kugira ngo bakure baharanira ubutwari, kuko umwana atagira ibitekerezo bya gitwari mu gihe agihura n’ibibazo bimuhungabanya by’ihohoterwa.

Yagize ati “Umwana w’Umunyarwanda akwiye kurindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose ahubwo agategenyirizwa imibereho myiza bituma nawe aharanira kuba intwari”. Ibi bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duharanire ubutwari turwanya ihohoterwa rikorerwa abana”.

Umunsi w’Intwari ku rwego rw’igihugu urarangwa n’ibikorwa byo kuzirikana intwari z’igihugu, aho abayobozi banyuranye n’abo mu miryango y’intwari bazunamira.

Biteganyijwe kandi ko bari bushyire indabo ku mva zishyinguyemo intwari z’u Rwanda ku Gicumbi cy’intwari i Remera mu mujyi wa Kigali. Mu gihugu hose uyu munsi uzizihirizwa ku rwego rw’umudugudu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka