Ntarama: Imiryango 12 ituye mu nkengero z’igishanga cy’Akagera yasabwe kuhimuka kubera umwuzure

Imiryango 12 yo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera ituye mu nkengero z’igishanga cy’Akagera yasabwe kuhimuka byihuse, kuko nibaramuka batimutse umwuzure ushobora kubatwara.

Abatuye mu mazu mu mudugudu wa Karumuna hafi yahoo babumbira amatafari ku nkengero z’igishanga cy’Akagera bavuga ko bahubaka nta mazi yari ahari, umwuzure wasatiriye amazu yabo mu mpera z’umwaka wa 2012; nk’uko bivugwa na Mukamusoni Jeanne.

Hepfo y'iyi nzu y'uyu mubyeyi niho babumbira amatafari n'amazi iruhande rwe.
Hepfo y’iyi nzu y’uyu mubyeyi niho babumbira amatafari n’amazi iruhande rwe.

Agira ati “natwe twemera ko turi mu gishanga tugomba kwimuka ariko kandi mu gihe tutarabona ubushobozi bwo kwimuka, usanga dukimbirana n’abakora ibikorwa by’ububumbyi bw’amatafari”.

Aba baturage bavuga ko batura aho nta kibazo cy’umwuzure cyari gihari, ndetse bakavuga ko cyatewe n’aba baje babasanga aho bakahabumbira amatafari.

Uyu ahagaze munsi y'inzu ye aho amazi yenda kumusanga mu nzu.
Uyu ahagaze munsi y’inzu ye aho amazi yenda kumusanga mu nzu.

Ku bijyanye n’ababumbira amatafari muri icyo gishanga, Sylvia Uwacu ushinzwe ibidukikije avuga ko abo babumba babifitiye ibyagombwa, ariko abo baturage batazi uburyo bahatuye.

Yagize ati “twababwiye ko bagomba kwimuka, twabahaye igihe cyo kwimuka ariko cyararenze kandi amazi yabaye menshi kuburyo bishobora kubateza ibyago bityo bakaba bagomba gushaka aho abajya vuba”.

Mu nsi y'amazu aho babumbira amatafari, ariyo abateza amazi.
Mu nsi y’amazu aho babumbira amatafari, ariyo abateza amazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama, Mukantwari Berthilde, avuga ko amazi akomeza gusatira abo baturage kubera iyo mpamvu bakaba barasabwe kuhimuka.

Ati “aba baturage barimo kwanga kwimuka kuko barimo kubona hano harimo kuza umujyi, bityo tukaba tubasaba ko basubira aho bari batuye mbere y’uko baza aho. Akarere n’umurenge twagiranye inama nabo tushaka aho twabimurira ariko twabuze igisigarira twabashyiramo”.

Haguye imvura nyinshi wasanga amazu yarengewe.
Haguye imvura nyinshi wasanga amazu yarengewe.

Imiryango 12 ituye mu nkengero z’igishanga cy’Akagera iva mu ntara zitandukanye, harimo batandatu bavuga ko batishoboye. Bikomeje gutya imvura y’itumba ikahabasanga, ntawashidikanya ko itabatwara kuko nubu amazi yasatiriye amazu yabo.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubyukuri Birababaje Kubona Abayobozi Batanga Ibyangombwa Byokubumba Batarakemurikibazo Cy’abaturage Kuko Abahabumbira Bafitibyangombwa Babihawe Ikibazo Cyumwuzure Cyaragejejwe Mubuyobozi ; Urebye Usanga Aba Bahabumbira Nabubwabo Baratijumurindi Cyane Umwuzure Kugirango Wegere Cyane Amazu Yabaturage Ubwo Rero Twasabaga Ko Byibuze Hakorwa Ibishoboka Byose Ababaturage Bakimurwa Kugirango Ababubyi Nabo Babonuko Bakoresha Ibyobyangombwa Bahawe Bakomeze Babumbe Cyangwa Abaribo Bagurira Abaturage Niba Bafitubushobozi

Nsanganiyingoma Protais yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka