Ntarama: Abarokotse Jenoside n’abayigizemo uruhare biyemeje gukorera hamwe bafashanya

Abagize itsinda DUKORANE UMURAVA rigizwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 hamwe n’abayirokotse batuye mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera, baravuga ko bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa bigamije gufasha abatishoboye.

Iri tsinda rigizwe n’abanyamuryango 25 barokotse Jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare ngo mbere babanje kwigishwa ku bumwe n’ubwiyunge n’isanamitima, nyuma baza gusanga ibyo bidahagije ari nabwo bafashe gahunda yo kuremerana hagati yabo, magingo aya bamaze kubakira imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside batagiraga aho baba.

Muri abo harimo umusaza Ngarambe Laurent wubakiwe inzu y’ibyumba bitatu n’ubwiherero, avuga ko atazatezuka gufatanya n’iri tsinda mu bikorwa byo gufasha abababaye.

Agira ati “yoooo! Nta kizambuza gufatanya n’iri tsinda kuko bankoreye igikorwa ntari kuzapfa nigejejeho cyo kwiyubakira inzu kandi iyo nabagamo ikaba yaravaga ndetse yenda kun gwaho. Ibi rero byanteye intege z’uko nanjye ngomba gufatanya nabo maze nkafasha bagenzi banjye bababaye”.

Inzu iri kubakirwa utishoboye n'abagize itsinda DUKORANE UMURAVA.
Inzu iri kubakirwa utishoboye n’abagize itsinda DUKORANE UMURAVA.

Abagize iri tsinda baravuga ko rimaze kubagirira akamaro dore ko mbere bashinshanyaga hagati yabo, ariko ubu ngo bari gutekereza ku bikorwa by’iterambere nk’uko bivugwa na Mukase Jeanne umwe muri abo.

“Kubera iki gikorwa cyo gufatanya byatumye tutongera kwishishanya kuko ubu turimo gutekereza ibijyanye no kwiteza imbere dufashanya muri byose,” Mukase.

Abagize iri tsinda ngo uretse gukora ibikorwa byo gufatanya mu gushakira bagenzi babo badafite amacumbi, ubu bagiye gutangira ikindi gikorwa cyo kuzajya bahana amafaranga mu kimina ndetse banorozanya amatungo magufi.

Amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge agaragara no mu yindi mirenge igize akarere ka Bugesera ku buryo abayagize barenze ubumwe n’ubwiyunge bakagera ku iterambere.

Ibi bitanga icyizere ko binyuze muri aya matsinda abaturage bazakomeza umurongo ubageza ku mahoro arambye.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka