Ntaho amabwiriza ya Minisiteri yemerera abaranguza inzoga gucuruza – Meya Mushabe wa Nyagatare

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi yo kwirinda Covid-19 ntaho yemerera abaranguza z’inzoga (dépôts) gukingura ngo bacuruze, mu gihe ako karere kari muri Guma mu Rugo.

Mushabe David Claudian, Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare
Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare

Ibyo yabivuze mu gihe hari bamwe mu baranguza inzoga bibaza impamvu batemererwa kuranguza kandi ahagurirwa ibindi birimo n’inzoga nka za ‘Supermarkets’ zo zemerewe gukora.

Uwitwa Ntezirizaza Céléstin uranguza ibinyobwa bya Bralirwa ahitwa Buguma mu Murenge wa Gatunda, avuga ko yabujijwe gukingura kugira ngo atange ibinyobwa mu gihe amaduka abicuruza yemerewe gukora.

Ati "Supermarket zirakora nyamara twe umuntu azana ikaziye tukamuha akagenda ntidutanga izo banywa, ubwo se dutandukaniye hehe na Supermarkets, aho umuntu azana icupa ririmo ubusa bakamuha iririmo inzoga?"

Meya Mushabe avuga ko amabwiriza ya Minisiteri y’Ubucuruzi ntaho avuga ko dépôts zikora mu gihe supermarkets zirimo gukora, asaba abafite izo depo kwihangana Guma mu Rugo ikabanza ikarangira.

Agira ati "Ubundi se barazigurisha ba nde ko turi muri Guma mu Rugo! Bakwihangana tukareba aho icyorezo kigana. MINICOM mu bikorwa byemerewe gukora depo z’inzoga ntizirimo ariko buriya tuzareba uko bafashwa, ariko nibura nyuma y’iyi minsi 10".

Akarere ka Nyagatare kari muri gahunda ya Guma mu Rugo guhera ku wa 17 Nyakanga 2021 mu gihe cy’iminsi 10.

Kuguma mu rugo ni bumwe mu buryo butuma icyorezo kidakomeza gukwirakwira bujyana no kudacuruza inzoga, kuko kwishima bituma abantu bibagirwa ingamba zijyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ari uwemerewe kujya guhaha kwiduka aba ashobora kugura isukari, umuceri, ubunyobwa, fanta, primus,......, ntekereza ko ibyo byose abihashye agiye kubirira no kubinywera iwe murugo ntakosa yaba akoze, keretse niba inganda zitagikora, ko mbona iwacu ziba zikururwa!gusa hari bamwe mubayobozi barengera bakiyongereraho butamwa na ngenda.

NSHIMIYIMANA EDSON yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Mayor ararengana. Amabwiriza atubwira ko utubari twose dufunze rero nimba super market zarahindutse utubari nibyo bikwiriye gukurikiranwa.

tutu yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Bralirwa ntabwo yahagaze gukora,I Rubavu se si bari muri Guma mu rugo!

Tom yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Nonese koko uyu mayor arashaka ko cabinet yajya itanga urutonde rwibyemewe byose kuburyo izajya ivuga inyanya,isukari nibindi? Ibi byo bivugwa mwijambo rimwe ryitwa ibiribwa, ubuse ko itabi ryangiriza imyanya yubuhumekero ko atariryo yahereyeho?anyway asobamurirwe guma murugo ntibuza uwuriwe guseka kandi yirinda

Alias yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Nonese koko uyu mayor arashaka ko cabinet yajya itanga urutonde rwibyemewe byose kuburyo izajya ivuga inyanya,isukari nibindi? Ibi byo bivugwa mwijambo rimwe ryitwa ibiribwa, ubuse ko itabi ryangiriza imyanya yubuhumekero ko atariryo yahereyeho?anyway asobamurirwe guma murugo ntibuza uwuriwe guseka kandi yirinda

Subi yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Uyu Mayor rwose akeneye gusobanurirwa agahindura imyumvire! Ngo baraciruza kuri bande? None se ninde wamubwiye ko muri Guma mu Rugo abantu babujijwe kunywa inzoga bari iwabo? None se niba supermarkets azicuruza inzoga bazikura he niba abaziranguza batemerewe gufungura?
Keretse niba nawe ashaka kwishyiriraho amabwiriza ye bwite kandi ibi nibyo MINALOC ihora ibuza abayobozi b’inzego z’ibanze. Kurengera bibi 🤓

John yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ariko, ibiribwa n’ibinyobwa byose ni iby’ibanze mu buzima kandi ntabwo hatondaguwe urutonde rw’ibyemewe n’ibitemewe.

Onesphore yanditse ku itariki ya: 24-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka