“Ntacyo umugabo yakora ngo kinanire umugore” - Minisitiri Isumbingabo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Emma Francoise Isumbingabo, aratangaza ko nta murimo ukorwa n’abagabo wananira abagore kuko ingero zibigaragaza ari nyinshi ahereye no kuri we bwite.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013, Minisitiri Isumbingabo, yabwiye abagore n’abagabo bo mu murenge wa Gishyita ko nta murimo ukorwa n’abagabo wananira abagore.
Yatanze urugero rwe bwite ati: “Aho nigaga nari jye mukobwa jyenyine mu ishuri abantu bakajya bavuga ngo uriya yitwara nk’abahungu n’ikimenyimenyi yagiye kwiga ibyabahungu. Nagira ngo mbwire abari bari hano ko byose bishoboka kandi bimaze kugaragara ko bishoboka.
Ibijyanye n’amashanyarazi ni ukurira ibiti ujya kumanika insinga hejuru. Ibyo byose ntaho byanditswe ko bikorwa n’abagabo gusa. Mumaze kuboba henshi ko n’abagore babikora, ni yo mpamvu nabasaba ko dushimira abagore babashije kugaragaza ko byose bishoboka”.
Minisitiri Isumbingabo yakomeje abwira abagabo n’abagore bo mu murenge wa Gishyita, ko uburinganire ari urubariro rw’icyerekezo 2020, kandi ko urugo rurushaho gutera imbere iyo umugabo n’umugore bombi bafite imirimo yinjiriza urugo, dore ko ari nayo ntego y’umwaka: “Uburinganire n’Ubwuzuzanye Bihesha Agaciro Umuryango”.
Ibirori byo kwizihiza umunsi w’umugore mu karere ka Karongi byatanzwemo n’ubuhamya bw’abagore bo mu tugari twa Kigarama, Munanira na Buhoro babashije kwikura mu bukene batangiza ishyirahamwe ryo kubitsa no kugurizanya.
Batangiye ari abantu 822, abagore 615 n’abagabo 207, buri muntu agatanga igiceri k’ijana none ubu bageze kuri miliyoni zisaga zirindwi. Catherine Nyampinga watanze ubu buhamya, yavuze ko iryo ari iterambere babashije kwigezaho none ubu ngo ntibagitegereza ko ingo zabo zibeshwaho b’abagabo gusa. Nyampinga ati: Sinabura gushimira World Vision umucyo na CNF kuko baduhaye amahugurwa yatumye tugera aho tugeze ubu
Guverineri w’Intara y’iBurengerazuba Kabahizi Célestin nawe wari waje kwifatanya n’abanya Gishyita kwizihiza umunsi w’umugore, yibukije ko umunsi wabanjirijwe no gutangiza icyumweru cyahariwe umugore n’umukobwa cyatangijwe n’akagoroba k’ababyeyi tariki 07/03/2013.
Guverineri Kabahizi yasabye abanya Karongi kuzitabira ibikorwa byose biteganyijwe muri icyo cyumweru, ari na yo mpamvu mbere yo gutangira ibirori hatewe imboga mu murima w’igikoni, nka kimwe mu bikorwa bizaranga icyumweru cyahariwe umugore. Ibirori byabimburiwe no gusezeranya imiryango 18 yabanaga bitemewe n’amategeko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishyita, Gashana Saiba, yagaragaje ko umubare w’ababana batarasezeranye umaze kugabanuka cyane kubera ko abaturage bamaze kumva akamaro ko gusezerana. Umwaka ushize basezeranyije imiryango 127, mu kwa Munani k’uwo mwaka basezeranya imiryango 39.
Kwihiziza umunsi w’umugore mu karere ka Karongi, byasojwe no kuremera imiryango itishoboye bayiha amatungo. Ibikorwa nk’ibyo bikazakomeza gukorwa hirya no hino mu karere muri iki cyumweru cyahariwe umugore n’umukobwa.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|