Ntacyo ubuyobozi butazakora kugira ngo urubyiruko rugire ubuzima bwiza – Guverineri Ntibitura
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, arizeza urubyiruko ko ubuyobozi bw’Igihugu nk’uko bwakoze byinshi biteza imbere urubyiruko, buzakomeza gukora n’ibindi kugira ngo rubone iby’ibanze byatuma rugira ubuzima bwiza.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Karere ka Karongi mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abaturage, ufite insanganyamatsiko igira iti “Urubyiruko rufite ubuzima bwiza kandi rushoboye: Umusingi w’Iterambere ry’u Rwanda.”
Muri byo yagaragaje byashyiriweho kwita ku rubyiruko harimo nka gahunda y’uburezi kuri bose, ndetse n’amashuri y’ubumenyi ngiro ku barangije amashuri yisumbuye ariko batashoboye gukomeza mu mashuri makuru na za kaminuza.
Hari kandi n’uburyo bufasha urubyiruko kubona inguzanyo n’inkunga bityo bakabasha kugira ibikorwa bakora bibateza imbere.
Nubwo izo ngamba zihari ariko, hari ibyagaragajwe bikibangamira iterambere ry’urubyiruko harimo abangavu baterwa inda z’imburagihe, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, abana bata ishuri, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’urubyiruko rudafite icyo rukora.
Avuga kuri izi mbogamizi, Guverineri Ntibitura yagize ati “Iterambere ni urugendo cyane cyane iyo rishingira ku kubanza guhindura imyumvire, bikaba bidusaba twese ko dukomeza kugira uruhare mu kwigisha uburenganzira, inshingano ndetse n’indangagaciro na kirazira ku bijyanye no kubaka urubyiruko cyane ko ubwarwo hari ibyo rutumva neza cyangwa se rutitaho kugira ngo rugire ubuzima bwiza, ubumenyi n’ubushobozi bwo gukora ibiruteza imbere.”

Yibukije abayobozi kuba hafi y’urubyiruko, ababyeyi bakaba hafi y’abana babo, kugira ngo ibyo batoza urubyiruko bizarufashe kwiteza imbere ubwarwo, guteza imbere imiryango yabo, ndetse n’Igihugu muri rusange.
Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y’Abaturage (UNFPA) mu Rwanda, Dr. Adelakin Olugbemiga, yagaragaje ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abaturage ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kureba imbere, hatekerezwa uko Igihugu cyakoresha neza umutungo wacyo ukomeye kurusha indi, ari rwo rubyiruko. Yibukije ko 70% by’Abanyarwanda ari urubyiruko, bityo rukaba rutari ejo hazaza gusa, ahubwo ko ari imbaraga z’uyu munsi. Yashimye Leta y’u Rwanda kuko yarateye intambwe ikomeye mu gushora imari mu rubyiruko binyuze mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Dr. Adelakin Olugbemiga yashimangiye ko hari inkingi ebyiri z’ingenzi zigomba kwitabwaho kugira ngo urubyiruko rufatwe nk’isoko y’iterambere: kugira uburenganzira bwo kubona serivisi z’ubuzima bw’imyororokere no guhabwa ubushobozi bwo kwiteza imbere mu bukungu. Yagaragaje ko ibi bidashobora gutandukanywa, kuko ubuzima bwiza butuma urubyiruko rufata ibyemezo byiza, rwirinda inda zitateganyijwe n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, bityo rukabasha kwiga, gukora no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.










Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|