Ntacyo Abanyarwanda bazigera bahabwa nk’impano - Kagame
Perezida w’u Rwanda arahamagarira Abanyarwanda bo mu byiciro byose gukura amaboko mu mifuka bagakora, kuko ngo nta na kimwe mu byo bashaka bazigera bahabwa nk’impano nibatabikorera bafatanyije.
Ibi Perezida Paul Kagame yabivugiye mu kiganiro arimo kugirana n’abanyamakuru kuri uwa wa 15/01/2015 mu ngoro Village Urugwiro akoreramo i Kigali.
Umwe mu banyamakuru yabajije Perezida Kagame aho abona ageze mu guhigura ibyo yemereye Abanyarwanda ubwo bamutoraga, cyane cyane mu bijyanye n’icyerecyezo mu Rwanda bise Icyerecyezo cya 2020.
Perezida Kagame yasubije ko muri rusange u Rwanda ruhagaze neza cyane kuko ari igihugu cyavuye ahantu habi rwari rwagejejwe n’amateka mabi y’ubukene na Jenoside.
Perezida Kagame yashimangiye ariko ko aho u Rwanda rugeze hose ari umusanzu wa buri Munyarwanda kandi ashimangira ko n’ibindi bashaka kugeraho byose bazabibona ari uko babikoreye.
Perezida w’u Rwanda yagize ati « Ntacyo twagombaga guha Abanyarwanda, ibyo tugezeho byose twarabifatanyije kandi n’ibyo twifuza byose tuzabigeraho nitubikorera twese n’imbaraga zacu zose».
Perezida Kagame yavuze kandi ku bibazo binyuranye bireba u Rwanda n’akarere rurimo nka FDLR ifatwa nk’umutwe w’iterabwoba, umutekano n’iterabwoba mu karere n’ibindi bibazo binyuranye abanyamakuru bamubazaga ku bibera mu Rwanda no ku isi muri rusange.
Iki kiganiro cyo kuwa 15/01/2015 kibaye icya mbere Perezida Kagame agiranye n’abanyamakuru mu mwaka wa 2015. Iki kiganiro cyigitangira perezida Paul Kagame yajyaga akigirana n’abanyamakuru buri kwezi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gutegereza imfashanyo cyangwa impano ntaho bigeza umuntu,ni umuco mubi ndetse n’uburwayi kuko uwo ushakaho amakiriro afite amaboko nk’ayawe nawe uba ugomba kwigeza kubyo ushaka udateze amaboko. viva our wise president
Nshimira president Kagame uburyo adahwema kwibutsa abanyarwanda ko kwigira ariwo muti urambye wo kwivana mu bukene n’ibindi bibazo bitandukanye,ibi birema agatima ndetse bkanatanga ikizere cy’ejo hazaza kuko anatugaragariza ko hari intambwe nini imaze guterwa mu kugera aho dushaka kujya.