Ntabwo wafungira amahanga kuko mu bucuruzi nawe waba wifunze - Minisitiri Ngabitsinze

Ibura n’ihenda ry’amata, ibirayi n’ibindi biribwa ni inkuru igaruka kenshi mu biganiro binyuranye muri rubanda. Uretse ibyo, hanavugwa cyane ukuntu amasoko yo hanze acura ay’imbere mu gihugu, hakanagarukwa ku kuba ibikorerwa mu Rwanda bihenda cyane ugereranyije n’ibiva mu mahanga.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze

Ibi ni bimwe mu byaranze ikiganiro Kigali Today yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, maze avuga ingamba Leta ifite mu guhangana n’ibi bibazo.

Kigali Today: Ibiciro ku isoko birahanitse kandi bikomeza kuzamuka uko bwije n’uko bucyeye, ibi biraterwa n’iki?

Minisitiri Ngabitsinze: Urakoze, ni byo koko ibiciro muri rusange byarazamutse ariko dukunda gutinda cyane ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuko ari byo ubuzima bwa muntu bwa buri munsi bushingiyeho.

Ni ibisanzwe mu bihe by’izuba ibiciro birazamuka, kuko umusaruro ugabanuka cyane bityo ibiciro ku masoko bigahinduka. Naho kuba byarenga impuzandengo yari isanzweho nabyo hari ibintu biba byabiteye. Nk’ubu twavuga nk’ubwikorezi ku rwego rw’Isi bwagiye buhenda, twanongeraho n’izamuka ry’Idorari ku kigero gihanitse, n’ifaranga ryacu ryataye agaciro ku kigero cy’8.8% … Ibyo byose bigira uruhare runini mu izamuka ry’ibiciro.

Ikindi twavuga ni imihindagurikire y’igihe kandi iki cyo kirakomeye. Ibi rero byatumye mu gihembwe giheruka tutarabonye umusaruro mwinshi, bityo no guhunika ntibishoboke kuko umusaruro uba wabaye mucye. Ku birayi byo n’ubu birahenze cyane, kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro byakorwaga bitinze, yanaboneka ikaza ihenze bigatuma hari bamwe mu bahinzi batabihinga nk’uko byagenze mu kwezi kwa 6,7 n’ukwa 8, ariko kandi twanavuga no kwiyongera kw’abaturage no gushaka ibyiza rimwe na rimwe, tukanabishakira ahantu hamwe bityo ibihari bigahenda. Ariko iki si ikibazo cy’u Rwanda gusa, ahubwo hirya no hino ku Isi ni ikibazo rusange, hose ibiciro byarazamutse.

Kigali Today: Uko guhinga bicye ku biribwa nkenerwa cyane nk’ibirayi, ubwo biba bivuze iki kandi biterwa n’iki?

Minisitiri Ngabitsinze: Bivuze yuko hari imbogamizi zatumye bahinga bicye. Aha rero twavuga nko kutabonera ifumbire igihe ndetse n’izindi nyongeramusaruro zihenze. Ariko rero na bya bicye byabonetse kubigeza ku isoko na byo biracyari ikibazo. Ibyo rero byatumye hari abareka guhinga ibirayi bagahitamo guhinga imboga, kuko zera vuba kandi ntizibagore cyane nk’ibirayi.

Kigalitoday: Kubera iki igiciro cy’inyongeramusaruro nk’ifumbire cyazamutse?

Minisitiri Ngabitsinze: Ntabwo byabura guhenda kuko nk’ifumbire ntituyikorera ahubwo iva hanze. Kuba rero iva hanze bituma amafaranga ayigura atari twe tuyagena, ahubwo tugendera ku biciro ku masoko mpuzamahanga, kandi nyine nk’uko twabivuze ibiciro byarazamutse ku bintu binyuranye. Aha rero twagize n’ikindi kibazo cy’intambara ya Ukraine n’u Burusiya, kuko havaga ifumbire nyinshi intambara ikabikoma mu nkokora.

Gusa ubu ingamba zarafashwe kandi twizera ko nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibitubwira, ubu noneho byakozwe kare ku buryo inyongeramusaruro izagerera ku baturage ku gihe.

Kigali Today: Gahunda yo gukorera ifumbire mu Rwanda igeze he?

Minisitiri Ngabitsinze: Hari uruganda rugomba kudufasha gukorera ifumbire mu Rwanda, ubu rwatangiye kubakwa kandi ababikurikirana umunsi ku wundi bavuga ko rugeze ku kigero cya 60%, buriya nirwuzura ruzadufasha gukemura iki kibazo ku kigero cyo hejuru. Gutumiza ifumbire yose ukenera nk’Igihugu mu mahanga, biba ari ikibazo ariko nirwuzura hari icyo ruzadufasha.

Kigali Today: Kuba ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro noneho ibintu bimwe nk’ubukode bw’inzu bigahabwa igiciro mu madorari, mubivugaho iki ko binyuranyije n’amategeko?

Minisitiri Ngabitsinze: Ibyo uvuga ni byo koko ntibyemewe, ariko sintekereza ko kontaro yabo ikorwa mu Madorari ahubwo wenda babibara mu Madorari, noneho bakayavunja mu Manyarwanda. Bibaye bikorwa mu Madorari ukishyura Amadorari kuri konti ya nyiri inzu, byaba bitangaje kuko ibyo bitemewe kandi na BNR irabikurikirana.

Kigali Today: Mu minsi yashize byagiye bigaragara ko mugena ibiciro by’ibiribwa, ariko ntibyubahirizwe ku isoko. Ibi mubisobanura mute?

Minisitiri Ngabitsinze: Ibiciro bigenwa birakurikizwa ahubwo abantu bakwiye kumenya ko biba byashyizweho ngo bikurikizwe mu gihe runaka. Abatabikurikiza bo barakurikiranwa, ariko kandi byadusigiye isomo uko hagiyeho ibiciro, tuzajya tunongeraho gusobanurira abaturage bakamenya ikigamijwe n’igihe ibyo biciro bizamara.

Ikindi nakongeraho ni uko ibiciro biba byagiyeho bishyirwa ku masoko manini. Ababirangura muri ayo masoko rero bakongeraho ayo kubigeza aho bacururiza, ntacyo biba bitwaye kuko ibiciro dushyiraho bitareba ahacururizwa hose mu gihugu, ahubwo ari ibireba amasoko banini gusa. Ariko nongere mbisubiremo, ibiciro bijyaho igihe runaka bikazamara igihe runaka. Ubwo tuzajya turushaho kubisobanura.

Kigali Today: Ko bivugwa ko na bicye twejeje nk’ibiribwa binyuranye cyangwa nk’umukamo, bijyanwa hanze maze ku isoko ry’imbere mu gihugu bikabura n’ibibonetse, bikaba bihenze cyane. Ibi murabizi? Ese mubivugaho iki?

Minisitiri Ngabitsinze: Icyiza ni uko uvuze ko bivugwa ariko biterekanwa. Gusa nakubwira ko mu bucuruzi nta gufunga, ntiwafungira Congo cyangwa Uganda kuko natwe turabakenera. Mu bucuruzi nta gufunga kuko bimwe biva hano ibindi bikava iwabo maze tukuzuzanya. Gusa navuga ko nko ku birayi koko byigeze kubaho, byakwera byose bikigira Uganda ariko twaraganiriye hanyuma turebera hamwe ibigomba gusohoka n’ibisigara mu gihugu. Ariko nanone ntitwafunga burundu kuko nawe waba wifunze.

Ubu rero ikindi twongeyemo imbaraga ni ukureka umuhinzi akajyana ku ruganda umusaruro ashaka, aha turavuga nko ku muceri, ho dusigarana 20% nk’uko byahoze. Ibi koko twarabirebye dusanga bishobora guteza ikibazo. Ibyo byose bikorwa tugamije ko umuhinzi yihaza akabona gusahurira amasoko.

Kigali Today: Ibikorerwa mu Rwanda yaba imyenda n’ibindi usanga biri ku giciro gihanitse. Biterwa n’iki?

Minisitiri Ngabitsinze: Ariko Anne Marie, kuki Made in Rwanda igomba guhenduka? Aho turahaganira kuko ari ikibazo tutagombaga kuba twibaza. Ntidukwiye kugereranya imyenda ikorerwa iwacu n’indi ikorerwa mu mahanga nko mu Bushinwa n’ahandi. Bariya bamaze kubaka ubushobozi kandi na bimwe twe tubona biduhenze bo babibona biboroheye.

Ikindi ni uko bageze ku rwego rwo gukorera imyenda myinshi icyarimwe, aho twe imashini isohora nk’amashati 10 mu gihe mu ruganda rwo mu bushinwa basohora 1000 cyangwa Miliyoni ku isaha. Abo bantu bombi ntibashora ibingana, rero ntidukwiye no gutegereza ko bagurisha ku giciro kimwe. Ikindi kandi ntitukagereranye n’ibiciro kuko burya made in Rwanda ni brand. Niba dukoze Made in Rwanda tuba twifuza ko abanyagihugu bayikunda. Ku bwanjye ndeba iyo Brand ya Made in Rwanda, kuko ikigira umwenda mwiza no guhenda ni iyo brand.

Icyo rero tutarumva ni uko kugira brand ubwabyo bifite agaciro gakomeye karenze ak’uwo mwenda ureba. Ahubwo iyaba byashobokaga ngo tubashe gukora byinshi bigera no ku bantu benshi, byatuma dukora byinshi mu gihe gito kandi igiciro nacyo cyagabanuka. Ariko ubu niduhe agaciro iyo brand, kandi tuyikunde tunumve ko idakwiye kuba igura macye.

Kigali Today: Ubwo twemeranye n’abavuga ko iby’iwacu ari iby’abifite?

Minisitiri Ngabitsinze: Oya buri wese agira urugero rwe Anne Marie. Sindabona Umunyarwanda utambaye ariko kandi buri wese yambara bitewe n’uko ahagaze. Ikibi ni uko nk’Abanyarwanda twabura iby’ibanzi. Hanyuma kandi n’ibituruka ahandi ntibyahagaritswe kuko tuzi ko byunganirana n’ibyo twikorera, noneho buri wese akagira amahitamo.

Kigali Today: Ibiciro ku isoko ntibingana n’amikoro y’Abanyarwanda, cyane cyane abakorera imishahara kuko uko bihinduka umushahara wo udahinduka. Uyu munsi muhuza mute ubuzima bw’Umunyarwanda n’ibiciro ku isoko?

Minisitiri Ngabitsinze: Ni byo koko ibiciro birahanitse ndetse hari na bimwe mu bicuruzwa byikubye inshuro zitari nke. Umushahara na wo rero ntuzamuka koko nk’uko babivuga, ariko turabizi ko uko ibihe bigenda bihinduka n’umuntu agenda areba uko yahindukana na byo. Ni bwo koko ntukibasha kubaho uko wabagaho mbere, kandi na Leta irabibona ikagenda ireba uko amafaranga ibonye igenda ireba uko asubira mu baturage ndetse hakajyaho na gahunda zinyuranye zunganira abaturage.

Aha kandi turashimira Abanyarwanda kuko bakomeza kugerageza kubaho, ndetse bakanihanganira izi mpinduka, kuko nabo barabibona ko hari ibyo tutabona uko duhindura cyane cyane nk’ibitaduturukaho.

Kigali Today: Nka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, muvuga iki ku nzira ibirayi binyuramo kuva mu murima kugera ku isoko, ko uwo binyuze mu biganza wese agira akantu agenda yongeraho noneho bigatuma n’igiciro cyabyo kizamuka?

Minisitiri Ngabitsinze: Ni byo koko kandi natwe ibyo turabibona. Ubusanzwe ntacyo abo twita abakomisiyoneri bagombye kuba batwaye, ariko turabibona ko hari ubwo bakora nabi ndetse bakanica ibiciro ku isoko. Gusa turimo kubigenzura kandi turanashaka kubagabanya bishoboka, nubwo bitoroshye kuko ukuraho bamwe none ejo hakavuka abandi, kandi byagombye kunyura mu nzira izwi yaba iya koperative n’impuzamakoperative zabo.

Kigali Today: Murakoze kuvuga kuri koperative. Niba kujya muri koperative ari ubushake kuki ku bahinzi b’ibirayi bihinduka itegeko?

Minisitiri Ngabitsinze: Ni byo koko kujya muri Koperative ni ubushake ariko kandi kugira ngo tugere ku bahinzi mu buryo bwo kubunganira, yaba mu kubaha ifumbire cyangwa imbuto, tugomba kugira uburyo bwo kubageraho kandi koperative ziradufasha cyane, ndetse tutabashyize hamwe byatugora. Gusa hano icyo navuga ni uko nta tegeko na rimwe ritegeka umuhinzi kujya muri koperative, ahubwo we ajyamo kuko abonamo inyungu.

Kigali Today: Kuki umuhinzi w’ibirayi atemerewe kuvana umusaruro mu murima ngo abijyane ku isoko nta handi binyuze?

Minisitiri Ngabitsinze: Hari koko ibinyura muri Koperative ariko hari n’abahinzi bizanira umusaruro wabo ku isoko ‘direct’. Ariko kandi ku babikora batyo ntabwo ubona liste ihoraho. Ibi rero bituma utamenya umusaruro uhari n’uko ugera ku isoko, ariko turimo kubikoraho dufatanyije na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo turebe uburyo bwiza byakorwamo.

Kigali Today: Duhora mu ruhererekano rw’umusaruro wabonetse rimwe na rimwe ukanangirika maze icyo gihe bikagura macye cyane hanyuma hashira igihe gito wa musaruro ukaba mucye ku isoko ibiciro bigahita bitumbagira. Ikijyanye n’ububiko bw’ibiribwa byangirika hakaba hashira igihe bitabura ku isoko cyangwa ngo umuhinzi ahombe kuko atanguranwa n’uko byangirika, habuze iki? ingamba ni izihe?

Minisitiri Ngabitsinze: Icyabuze ni imikoranire myiza y’inzego. Iyo tugenda dufite ingamba zo kongera umusaruro ntiduteganye ikizakorwa umusaruro nuboneka, haba habaye ho imikorere mibi. Ubu rero ibi twashatse ingamba zo kubihindura kuko harimo kurebwa uko ububiko bwa gihanga bwaboneka buhagije, maze umusaruro tukabasha kuwubika neza.

Ibi bizagabanya ibibazo by’ibiciro dufite yaba kuba gito ku mwero cyangwa igihanitse mu gihe umusaruro usa n’urangira. Iki ni cyo cyambu gikomeye gihuza umuhinzi n’umuguzi bose bakuzuzanya ntawe uhenzwe.

Niba ushaka gukurikira ikiganiro cyose Kigali Today yagiranye na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, wareb iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka