Ntabwo u Rwanda rwagiye muri Mozambique rukurikiranyeyo imitungo - Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, aratangaza ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda mu bihugu by’amahanga birimo na Mozamique, bidashingiye ku nyungu iyo ari yo yose usibye kubungabunga umutekano.

Ntabwo u Rwanda rwagiye muri Mozambique rukurikiranyeyo imitungo
Ntabwo u Rwanda rwagiye muri Mozambique rukurikiranyeyo imitungo

Perezida Kagame asobanura ko hari ibikorwa bya gisirikare u Rwanda rurimo by’ubutumwa by’Umuryango w’Abibumbye, hakaba n’ibikorwa bya gisirikare u Rwanda rurimao kubera imibanire y’ibihugu n’amasezerano bifitanye mu by’umutekano.

Agaruka ku gihugu cya Santrafrika aho u Rwanda ruherutse kohereza abasirikare biyongera ku basanzweyo mu buryo bw’amasezerano y’iby’umutekano, Perezida Kagame yavuze ko ibyabaye ari uburyo bwo kongerera imbaraga icyo gihugu, kandi byakozwe mu buryo buteganywa n’amasezerano mu by’imikoranire n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Agira ati “Nk’umurwa mukuru wa Bangui wari ugiye gufatwa n’imitwe yitwaje intwaro hagamijwe kuburizamo amatora yateganywaga, icyo gihe Ingabo zacu zagiyeyo zifatanya n’iza Santrafrika amatora agenda neza, ubu bafite umutekano”.

Na ho ku kuba u Rwanda ruherutse kohereza abasirikare muri Mozambique, Perezida Kagame yasonbanuyen ko n’ubundi bishingiye ku masezerano hagati ya Mozambique n’u Rwanda mu by’imikoranire y’inzego zirimo n’iz’umutekano.

Yavuze ko intara ya Cabo Delgado ikubye gatatu igihugu cy’u Rwanda kandi yayogojwe n’ibikorwa by’iterabwoba byahitanye n’ubuzima bw’abaturage, ari na ho Mozambique yahereye isaba u Rwanda ko rwayifasha kugarura umutekano muri iyo Ntara.

Agira ati “Mozambique yadusabye ko twayifasha gukemura kiriya kibazo kandi twumva tubifite mu bushobozi, kuko buriya ntabwo bisaba byinshi nk’uko benshi babyibaza, n’ubwo bifasha ubushobozi ariko buriya bisaba kwiyemeza gusa, ni bwo twemeye ko twafatanya na Mozambique kugikemura”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko nyuma ya Cabo Delgado ibyihebe byashakagaga no guhungabanya umutekano mu yindi Ntara kandi byari kurushaho gushyira ubuzima bw’abanyagihugu mu kaga, u Rwanda rwiyemeza ku bushobozi rufite gufasha umuturanyi kandi birimo kugenda neza.

Agira ati “Nagira ngo nongere mbishimangire, ubushobozi dukoresha hariya ni ubwacu ku giti cyacu, hari ibyo dufite twasangira n’abaturanyi n’abavandimwe, nta muntu rwose urimo kudutera inkunga muri kiriya gikorwa. Ibyo mbivugiye ahabona mwese mubibona ndumva ubu ntawe wavuga ngo oya urabeshya murimo gukoresha amafaranga twabahaye, buriya Minisitiri w’imari ni we wakubwira akayabo twashyizemo ariko ndizera ntashidikanya ko inyungu izavamo ari nini cyane kurusha amafaranga twashoyemo”.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda ruri muri Mozambique kandi hari n’ibindi bihugu byiyemeje gutera inkunga kiriya gihugu binyuze mu muryango wa SADEC, na ho ku bijyanye no kuba u Rwanda rushobora kohereza izindi ngabo igihe bibaye ngombwa, ibyo ngo byaterwa n’impamvu yaba yumvikanweho n’ibihugu byombi.

Avuga ko Mozambique na yo irimo kugenda itera intambwe ariko habaye hakenewe ubundi bufasha habanza kurebwa urwego bukenewemo n’uko bwatangwa ariko kugeza ubu ibintu bimeze neza, ku buryo nta bigaragaza ko hakenewe ko u Rwanda rwohereza izindi ngabo kandi ibihugu bya SADEC na byo byatangiye kugeza ingabo zabyo muri kiriya gihugu.

Ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda ntibushingiye ku mitungo ya Mozambique

Perezida Kagame avuga ko nta kindi kihishe inyuma mu kohereza Ingabo muri Mozambique usibye gusa kubungabunga umutekano no gutuma abanyagihugu bagira amahoro, ariko habayeho ibindi bikenerwa nko gutoza Ingabo za kiriya gihugu, ngo byarebwa nk’uko hari n’ibindi bihugu bishobora kwiyemeza gutanga imyitozo.

Agira ati “Akazi katujyanye muri Mozambique karasobanutse ntaho gahuriye n’inyungu izo ari zo zose muri kiriya gihugu, misiyo yacu ni ugufasha Abanyamozambique, nihagira ibindi bikenerwa nko guha imyitozo Ingabo zabo bizarebwa ariko twarabiganiye. Hari n’abandi biteguye gutanga ubufasha baba abo mu karere cyangwa baturutse n’ahandi bitewe n’amasezerano y’ubufatanye bafitanye”.

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, ubwo yaganirizaga Abanyarwanda
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, ubwo yaganirizaga Abanyarwanda

Perezida Kagame avuga ko ubukungu bwa Mozambique bwazahajwe n’iyangizwa ry’ibikorwa remezo muri iriya Ntara ku buryo utavuga nkg umufatanyabikorwa umwe yabitunganya byose wenyine, kandi hazakomeza kubaho ubufatanye kubera icyo Mozamique izaba itekereza uwayo.

Agira ati “Hari ibyagiye bivugwa ko haba hari izindi nyungu zatujyanyeyo ariko nkeka ko uko iminsi izagenda ishira ari ko ibintu bizagenda byisobanura abantu bakamenya ukuri”.

Perezida Kagame avuga ko gukorera hamwe n’abandi bizana impindua nziza kurusha kwiharira ibibazo, kandi ibibazo biri ku muturanyi na we bishobora kukugeraho bityo ko ari yo mpamvu abantu bagomba kwiyumvisha ko Mozambique yari ikeneye gutabarwa, akaba yabivugiye kuri RBA kuri iki Cyumweru tariki 5 Nzeri 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka