Ntabwo twarwanya ruswa tutabanje kuyanga - Umuvunyi mukuru

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi, avuga ko inzira ya mbere yo kurwanya ruswa ari ukubanza abantu bakayanga, naho ubundi byaba ari ukuyirwanya bya nyirarureshwa.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, avuga ko kurwanya ruswa bitashoboka abantu batabanje kuyanga
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, avuga ko kurwanya ruswa bitashoboka abantu batabanje kuyanga

Yabibwiye abayobozi bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo bari bitabiriye kwizihiza umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa, i Nyamagabe, tariki 12 Nyakanga.

Yavuze ko impamvu abantu bagomba kubanza kwanga ruswa hanyuma bakabona kuyirwanya ari ukubera ko utarwanya ibyo utabona ko ari bibi, kandi ruswa ni mbi kuko imunga ubukungu bw’igihugu, bitewe n’uko imitungo yari kugirira abaturage akamaro muri rusange ishirira mu mifuka y’abantu bamwe.

Yagize ati “Hashingiwe kuri raporo ya Mo Ibrahim Foundation, ruswa muri Afurika yose iragera ku madolari ya Amerika miliyari 148 buri mwaka. Aya mafaranga angana na 50% y’imisoro Afurika yagombye kuba yinjiza buri mwaka. Aya mafaranga kandi angana na 25% y’umusaruro mbumbe w’ibihugu byose bya Afurika.”

Abayobozi b'inzego z'ibanze ni bo benshi bitabiriye ibiganiro kuri ruswa, mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa
Abayobozi b’inzego z’ibanze ni bo benshi bitabiriye ibiganiro kuri ruswa, mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa

Abashakashatsi bagaragaje ko buri nota ryiyongereye kuri ruswa rigabanya umusaruro mbumbe w’igihugu ho 0.13%. Ni na yo mpamvu mu bihugu bya nyuma mu kurwanya ruswa n’akarengane haba hari ubukene bukabije aho usanga nta serivise zo kwivuza, nta mashuri n’ibindi byatuma igihugu gitera imbere haherewe ku rubyiruko.
Yanavuze ko n’ubwo mu kurwanya ruswa u Rwanda ruri ku mwanya wa 48 mu ruhando rw’ibihugu byo ku isi, rukaba ku mwanya wa kane muri Afurika ndetse no ku wa mbere mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba, na ho ruswa ihari.
Iyi ruswa kandi ngo igaragara mu nzego zose, kandi ingano yayo ikagenda yiyongera uko uzamuka mu nzego.

Ati “Umupolisi waka ruswa abatwaye ibinyabiziga agenda yaka make make, ariko akayaka buri munsi akaba menshi. Iyo bizamuka, abaka ruswa baka menshi kuko biba bigiye mu masoko ya Leta.”

Akomeza agira ati “Utekereze isoko rya Leta rya miliyari imwe cyangwa enye cyangwa eshanu cyangwa n’10 haba mu bijyanye no kubaka ibiro by’akarere, kubaka umuhanda wa kaburimbo cyangwa gahunda y’amaterasi nini cyane. Aho ngaho abayobozi bashobora kumvikana na ba rwiyemezamirimo kugira ngo bakuremo ayabo, noneho imirimo ya Leta igakorwa nabi. ”

Abayobozi bitabiriye ibiganiro bijyanye no kwizihiza umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa biganjemo abo mu nzego z'ibanze
Abayobozi bitabiriye ibiganiro bijyanye no kwizihiza umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa biganjemo abo mu nzego z’ibanze

Ibi ni na byo bituma usanga hari ba rwiyemezamirimo bananirwa kurangiza imirimo ijyanye n’amasoko batsindiye, cyangwa n’arangijwe ugasanga yakozwe nabi, urugero nk’amazu ya Leta yubakwa mu gihe gitoya akaba yashaje.

Umuvunyi mukuru avuga kandi ko kuva muri 2010, amafaranga yanyerejwe (na yo ni ruswa) yagejejwe mu manza agera kuri miliyari zirindwi na miliyoni 200 kandi ko kugeza ubu hamaze kugaruzwa miliyari ebyiri na miliyoni gusa.

Urwego rw’umuvunyi kuva muri 2016 ngo rwaburanye imanza nyinshi za ruswa kandi rwarazitsindiye, ku buryo ubwarwo rugomba kugaruza amafaranga agera kuri miliyali.

Kubera ko urwo rwego rwabonaga kurangiza imanza za ruswa birimo bitinda, rwiyemeje kubyikorera ruhereye ku bubasha ruhabwa n’amategeko. Umuvunyi mukuru ati “Muri iki gihembwe cy’umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 turimo twiyemeje guteza cyamunara imitungo y’abantu batatu bahamwe n’ibyaha bya ruswa.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba yagarutse ku bayobozi bo ku nzego zo hasi bashakira indonke mu baturage bakeneye gufashwa ngo bikure mu bukene.

Yagize ati “Bayobozi, hari ikibazo mukwiye gushyiramo ingufu. Aho kugira ngo umuntu ahabwe inkunga y’ingoboka yakwa amafaranga kandi yarashyizweho kugira ngo afashwe kwikura mu bukene. Twanumvise ko kugira ngo umuntu ahabwe inka muri gahunda ya Girinka nta wakwa ari munsi y’ibihumbi 20.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, Alvera Mukabaramba, avuga ko bidakwiye ko inkunga z'ingoboka abantu bagenerwa ngo zibakure mu bukene bazihabwa babanje gutanga ruswa, kuko ari ugutuma barushaho gukena
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Alvera Mukabaramba, avuga ko bidakwiye ko inkunga z’ingoboka abantu bagenerwa ngo zibakure mu bukene bazihabwa babanje gutanga ruswa, kuko ari ugutuma barushaho gukena

Abayobozi b’inzego z’ibanze, ari na bo bari biganje mu batumiwe mu biganiro bijyanye n’umunsi wo kwizihiza umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa, basabwe kandi biyemeza ko mu biganiro byose bazajya bagirana n’abaturage batazajya bibagirwa kubaganiriza kuri ruswa kuko imunga igihugu kandi ko bakwiye kuyirwanya.

Icyaha cya ruswa ubu cyashyizwe mu bidasaza, ku buryo igihe cyose umuntu imugaragayeho yabifungirwa, ndetse n’amafaranga yatwaye akayishyura, kabone n’ubwo ibye byatezwa cyamunara.

Umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa n’ubwo wizihijwe ari ku ya 12 Nyakanga, ubwo washyirwagaho muri 2017 hemejwe ko uzajya wizihizwa ku itariki ya 11 Nyakanga. Ni ubwa kabiri wizihijwe mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka