“Ntabwo twacitse ku icumu rimwe twacitse ku macumu” Maj Gen. Mubarakh Muganga
Urubyiruko ruri mu rugaga rw’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ruhagarariye urundi mu Ntara y’Ubungerazuba kuva kuri uyu wa 5 Mata 2014 rwahuriye mu Karere ka Karongi aho rurimo kuganirizwa mu gihe cy’iminsi ibiri ku ngingo zinyuranye zikangurira urubyiruko kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu no kukibungabungira umutekano.
Aganiriza urwo rubyiruko ku ngingo igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ubusugire n’umutekano by’igihugu cyacu,” Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba, Maj. Gen. Mubarakh Muganga, yibukije urwo rubyiruko kunga ubumwe nk’Abanyarwanda aho kwishinga amateka y’abakoloni n’ubuyobozi bubi byoretse igihugu mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Maj.General Mubarakh, yanabibukije ibihe bitandukanye, Abatutsi bagiye bahezwa ngo kubera ivangura ridafite aho rishingiye. Yagize ati “Bashoboraga kuza mu muryango umwe bagafata umwe bakamwita Umututsi kubera ko wenda afite izuru rirerire undi akitwa Umuhutu kubera ko afite irigufi.”
Yanagarutse ku itotezwa ryagiye rituma Abatutsi bahigwa mu bihe bitandukanye kugera ubwo boherezwa mu mashyamba yo mu Bugesera ngo bazicwe na isazi ya Tsetse. Aha yagize ati “Baravuga ngo twacitse ku icumu ariko ntitwacitse ku icumu rimwe. Twacitse ku macumu.” Aha akibutsa ko hariho abapfuye bazize iyo sazi ya Tsetse, hakaba abishwe n’intare hakabaho n’abishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Uburengerazuba yahereye aho abwira urwo rubyiruko ruhagarariye urundi mu Rugaga rw’Urubyiruko rwa FPR Inkotanyi ko bagomba kwitanya n’ikibatanya aho kiva kikagera bakabana neza nk’Abanyarwanda bareba icyateza imbere u Rwanda kandi bagashyira hamwe mu kusa ikivi ingabo z’u Rwanda zigezeho mu kubungabunga ubusugire n’umutekano warwo.

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibyo biganiro rwijeje Maj. Gen. Mubarakh Muganga, ko biteguye gukora ibishoboka byose mu guharanira ko Rwanda rukomeza gutera imbere mu mutekano no kudatererana ingabo z’igihugu mu rugamba rwo kubungabunga ubusugire bwarwo.
Ibi biganiro byahuje za komite z’Urugaga rw’Urubyiruko rw’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu turere twose tw’Intara y’Uburengerazuba ndetse na Komite y’Urugaga rw’Ububyiruko rwa FPR ku rwego rw’Intaa y’Uburengerazuba, bikaba byibanda ku ngingo zijyanye n’ingamba zo kwihutisha iterambere ry’u Rwanda bigamije kwigira, imikorere n’imyifatire mpinduramatwara mu iterambere, uruhare rw’imbuga nkoranyambaga (social media) mu ishoramali riteza imbere urubyiruko, gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga ubusugire n’umutekano w’igihugu.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|