Ntabwo dushaka umuyoboke wa PL w’umukene- Depite Munyangeyo

Depite Théogène Munyangeyo, visi perezida wa mbere w’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL, avuga ko ishyaka ryabo ryahagurukiye guhashya ubukene mu banyamuryango baryo.

Depite Munyangeyo Theogene avuga ko bahagurukiye guhashya ubukene mu barwanashyaka ba PL
Depite Munyangeyo Theogene avuga ko bahagurukiye guhashya ubukene mu barwanashyaka ba PL

Ni nyuma y’amahungurwa y’abayoboke b’iri shyaka bahagarariye abandi mu turere two mu Ntara y’amajyepfo, yabaye tariki 25 Gashyantare 2018.

Muri aya mahugurwa yabereye i Nyanza, abayoboke ba PL baganirijwe ku gutegura imishinga ibyara inyungu no ku kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse no kwirinda icyorezo cya Sida.

Hon. Munyangeyo yagize ati “Ntabwo dushaka umuyoboke w’umukene. Ubukene buba mu mutwe. Ukurikije ibyo mwigishijwe, nukora umushinga ufatika ukawugeza ku bandi banyamuryango, ntihazabura abawuguramo imigabane. Icy’ingenzi ni ugushira ubwoba no kugira umurongo ukoreramo.”

Yunzemo ati “Ndashaka umu PL ukize, narangiza akize ishyaka, akize n’igihugu. Ni na byo bizatuma abayoboke bacu biyongera, kuko niwiha agaciro, hari abazava mu yandi mashyaka batuyoboke.”

Abahuguwe batahanye intego yo guhugura no gufasha abo bahagarariye mu turere baturukamo.

Odette Bamurange w’i Muhanga ati “Tuzabafasha mu bitekerezo kuko iyo udafite ibitekerezo n’intego ntacyo ugeraho. Kandi no mu bushobozi tuzabafasha. Tuzatangirira ku mishinga itaremereye. Dufite abanyeshuri benshi badafite akazi, ni bo tuzaheraho.”

Abarwanashyaka ba PL mu Ntara y'Amajyepfo
Abarwanashyaka ba PL mu Ntara y’Amajyepfo

Felicien Simpunga, umuhinzi wabigize umwuga wo mu Karere ka Ruhango, ngo yari asanzwe aganiriza urubyiruko akoresha ku kwihangira imirimo.

Ati “Ku munsi nkoresha abakozi basaga 100 mu buhinzi bw’imyumbati n’ibigori. Kandi abenshi ni urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye bakabura akazi. Njya mbabwira ko nanjye kera nakoreraga abandi, nkabereka ko na bo bashobora gukora bagatera imbere.”

Ariko noneho ngo agiye kurushaho, anabereke uko igitekerezo gishobora kuvamo umushinga, kuko anatekereza ko bazamwumva bitagoranye kuko abenshi bize.

Ubutumwa bujyanye no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse na Sida aba bayoboke batahanye na bwo ngo bazagenda babugeza ku baturanyi, baba abayoboke b’ishyaka ryabo ndetse n’abatari bo kuko ngo ari inzitizi ku iterambere ry’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka