Ntabwo ari uku byahoze, aho umwana w’u Rwanda aza yisanga iwabo - Minisitiri Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga ndetse n’inshuti zarwo, kugira inyota yo kumenya amateka y’Igihugu cyabo kuko ari iyo soko yo gusobanukirwa ahazaza hacyo n’icyo kibifuzamo, cyane ko ubu bisanga.

Minisitiri Utumatwishima aganiriza urwo rubyiruko
Minisitiri Utumatwishima aganiriza urwo rubyiruko

Ibi yabitangarije urubyiruko rugera kuri 80 ruri mu ruzinduko mu Rwanda, mu rwego rwo kumenya byinshi ku gihugu cyabo harimo amateka, umuco, ndetse no gusura ibyiza nyaburanga bitatse Igihugu.

Minisitiri Utumatwishima yibukije uru rubyiruko ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ashaririye, yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse bigizwemo uruhare n’abari urubyiruko. Yabibukije ko hari urundi rubyiruko bagenzi babo bari barahejwe ari nayo mpamvu habayeho urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu Umunyarwanda haba uri mu Rwanda ndetse n’uri mu mahanga akaba afite ishema ryo kugira ku isoko.

Yagize ati “Mu gihe muri mu Rwanda mwakabaye mwibaza, ese byagenze gute ngo u Rwanda rubohorwe? Ese byaturutse kuki? Ndagira ngo mbabwire ko atari uku byahoze, aho umwana w’Umunyarwanda aza yisanga iwabo.”

Basabwe guhoza ku mutima Igihugu cyabo
Basabwe guhoza ku mutima Igihugu cyabo

Yasabye uru rubyiruko guhaha ubumenyi iyo mu mahanga ariko rukibuka ko Igihugu gikeneye imbaraga zabo mu rugamba rw’iterambere, ko bakwiye kugaruka bakareba icyo bafatanya na bagenzi babo bari imbere mu gihugu, mu kubaka urwababyaye.

Christelle w’imyaka 27 ni umwe mu bitabiriye iyi gahunda aturutse mu Bubiligi, wavuye mu Rwanda afite imyaka ibiri gusa, ni inshuro ya mbere agarutse mu rwamubyaye, kimwe na bagenzi be afite amatsiko menshi yo kumenya aho u Rwanda rugeze mu iterambere akamenya amateka y’Igihugu cye.

Mu gihe Tonny utuye ndetse wakuriye muri Canada, we arifuza kumenya amahirwe ari mu Rwanda ku rubyiruko, ndetse n’uburyo bafatanya na bagenzi babo mu iterambere ry’Igihugu.

Gaëlle Umubyeyi
Gaëlle Umubyeyi

Gaëlle Umubyeyi ni umwe mu rubyiruko bafashe iya mbere ubwo yari asoje amasomo ye mu Bubiligi ari naho yakuriye, afata umwanzuro wo kuza mu Rwanda gutangira ubuzima bushya, nubwo yashidikanyaga uburyo azabigeraho atabasha gutumanaho n’abo aje asanga, kubera Ikinyarwanda yavugaga gicye benshi bamuca intege ko atazabigeraho. Kuri ubu ni umwe mu bunganira abantu mu mategeko, yabwiye uru rubyiruko ko nta heza nk’iwabo.

Yagize ati “Iyo ngize icyo nkora, nkabona ntanze umusoro nzi neza ko uri bugaruke ukubaka Igihugu cyanjye, bintera ishema”, Yashishikarije bagenzi be kuza nabo bakubaka Igihugu cyabo.

Uru rubyiruko rugera kuri 80 rukaba rwarahurijwe hamwe n’umuryango w’urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu Bubiligi, uteguye iki gikorwa ku nshuro ya gatatu, uru rubyiruko rukaba rwaturutse mu bihugu 15 hirya no hino ku Isi birimo u Bubiligi, Norvege, u Buholandi, Danmark, u Bwongereza, Gabon, Kenya, Mauritius, Guinea, Canada na Leta zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bagiye kumara ibyumweru bibiri mu rugendoshuri basobanurirwa amateka y’u Rwanda, bakazasura ahantu nyaburanga ndetse berekwe n’amahirwe y’ishoramari mu iterambere ry’u Rwanda.

Basabwe guhoza ku mutima Igihugu cyabo
Basabwe guhoza ku mutima Igihugu cyabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe ho neza ? Nibyishimo bidasanzwe kuba urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga ruza gusura umugongo,uduhetse.Barakaza neza !!!Turifuza ko bajya bazana n’abandi ndetse no kuza gukorera mu Rwanda .Urugendo shuri rwiza . Murakoze.

Tuyiringire gratien yanditse ku itariki ya: 10-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka