Nta zindi komite zikenewe ku mudugudu mu kurwanya ihohoterwa – GMO

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’Uburinganire (GMO) ruratangaza ko nta zindi komite zikenewe ku rwego rw’Umudugudu, muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsinda, ahubwo hazahugurwa inzego zisanzwe kugira ngo ihohoterwa riranduke.

Rwabuhihi avuga ko ibyiza ari uguha ubushobozi n'ubumenyi inzego zihari aho kuzongera
Rwabuhihi avuga ko ibyiza ari uguha ubushobozi n’ubumenyi inzego zihari aho kuzongera

Ibyo bitangajwe mu gihe hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu baherutse gutorwa bifuza ko hashyirwaho urwego rushinzwe kurwanya ihohoterwa, kugira ngo byorohe gukurikirana umunsi ku wundi amakuru ajyanye naryo.

Mu biganiro by’iminsi ibiri byahuje abayobozi bose b’imidugudu n’ab’uturari mu Karere ka Muhanga, abayobozi baherutse gutorwa bagaragaje ko hari byinshi batari basobanukiwe ku bijyanye n’ihohoterwa ku buryo batari banazi amoko yaryo, bigatuma batabasha kurikumira cyangwa gutanga amakuru ajyanye naryo.

Kabasinga Epiphanie uyobora umudugudu wa Kigaga avuga ko yahuzagurikaga mu bijyanye no gukurikirana ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku buryo ndetse wasangaga baryunga kandi bitemewe, ahubwo ibyo ari ibyaha nshinjabyaha bikurikiranwa n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Avuga kandi ko yari azi ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ukuba umugabo yafashe ku ngufu undi mugore, nyamara kandi ngo n’umugore ashobora gufatwa ku ngufu igihe akoreshejwe imibonano mpuzabitsina atabishaka.

Avuga ko yari azi ko umukuru w’umugudu ari we ukemura ibibazo byose biri mu mudugudu kandi afite abandi bafatanya mu kazi ko kuyobora abaturage bo ku rwego rw’ibanze.

Agira ati “Namenye ko Mudugudu afite andi maboko amufasha, si we ukwiye kuba yigaragura mu mudugudu mu bibazo byose byavutse, kuko hari izindi nzego zimufasha, twungutse byinshi muri ibi biganiro kuko hari n’iby’ihohoterwa twajyaga twivangamo kandi bireba (RIB), icyo twe dusabwa akaba ari ugutangira amakuru ku gihe gusa”.

Hari abifuza ko hashyirwa abashinzwe kurwanya ihohoetrwa mu mudugudu

Mukamusoni Agnès uyobora umudugudu wa Kinyami avuga ko ihoheterwa rishingiye ku gitsina bakunze guhura naryo ari ukwitiranya ihame ry’uburinganire aho abagore basa nk’abiganzuye abagabo.

Agira ati “Umugabo iyo atashye yanyweye umugore na we bucya ajya mu kabari ngo ni ukugira ngo na we amwihimureho, umugabo yataha akabaza niba abana bariye umugore na we akamubwira ko yakabaye yatekeye abana na we bimureba. Ibyo byose bigatuma batangira amakimbirane”.

Yongeraho ati “Nk’uko bigenda hakaba abajyana b’ubuzima, abajyanama b’ubuhinzi ku rwego rw’umudugudu n’inshuti z’umuryango, turifuza ko hanabaho amatsinda ashinzwe gukurikirana ibibazo by’ihohoterwa umunsi ku wundi nibwo tubona byakemuka”.

Nta zindi komite zikenewe zo kurwanya ihohoterwa

Umugenzuzi mukuru w’urwego rushinzwe ihame ry’uburinganire muri (GMO), Rwabuhihi Rose, avuga ko ku mudugudu hagaragara inzego nyinshi kandi zunganirwa n’izindi ku Tugari n’Imirenge ku buryo ntawakongeramo izindi nzego, ahubwo ibyiza ari uguhugura izihari zikamenya uruhare rwazo mu gurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abayobozi bashya bifuza ko hanabaho amatsinda ashinzwe kurwanya ihohoterwa
Abayobozi bashya bifuza ko hanabaho amatsinda ashinzwe kurwanya ihohoterwa

Agira ati “Ntabwo ari ngombwa kongera komite ku midugudu kuko hari nyinshi kandi zunganirwa n’izindi nzego. Icyerecyezo cy’ikinyejana kigaragaza ko uburinganire bwimakazwa mu bice byinshi, haba mu buhinzi, mu bworozi, mu by’ubuzima harimo uburinganire”.

Yongeraho ati “Izo komite ziri ku midugudu zirahagije ku buryo tutajya kurema izindi kandi n’izo zihari, ni zo tuzakomeza gukoreramo ahubwo abantu turusheho kubaha ubumenyi n’ubushobozi, ariko na bo bakabyiyumvamo tukabasha guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Mu bindi abayobozi b’imidugudu bifuza harimo ko bajya bamenyeshwa amakuru ku bakurikiranywe n’ubutabera kubera ibyaha by’ihohoterwa kuko hari igihe batungurwa no kubona abashyikirijwe ubutabera bagarutse bagakomeza kwidegembya, yemwe banasuzugura za nzego zabatanzeho amakuru ko ntacyo zakoze, bikaba byaca intege abayobozi mu gukurikirana abakoze ibyaha by’ihohoetrwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka